Hashize igihe Guverinoma y’u Rwanda ishyira imbaraga mu guteza imbere ubuvuzi bw’imbere mu gihugu, ari na ko yongerera ubushobozi amavuriro ku buryo abasha gutanga serivisi n’ubumenyi biri ku rwego rwo hejuru.
Nk’indwara zitandukanye zajyaga kuvurirwa hanze zirimo kanseri, impyiko n’ibindi, zisigaye zivurirwa mu Rwanda.
Imwe mu nkingi za mwamba z’ubuvuzi bugezweho, habamo n’ubumenyi bw’abakora muri urwo rwego.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n’Iterambere ry’Abakozi bo kwa Muganga muri MINISANTE, Dr. Nkeshimana Menelas, yavuze ko ubu bafashe gahunda yo kwigishiriza abaganga benshi imbere mu gihugu.
Ati “Ibyinshi byajyanaga abanyeshuri kwiga hanze ubu biri mu Rwanda hari n’ubushobozi imbere mu gihugu ariko muri gahunda yo kunganirana hari abo ibihugu byo hanze biduha imyanya bakabatwigishiriza. Urugero nk’abanganga biga ngo bazabe inzobere mu Rwanda hari abari kwiga mu mashami anyuranye kandi twakoresheje ubushobozi bwose bwari buhari, ni ho ibihugu bimwe bifata abasigaye bikabatwigishiriza”.
Icyakora Nkeshimana yavuze ko uretse ubwo bufatanye baba bafitanye n’igihugu, Guverinoma yiyemeje kudakomeza kohereza abanyeshuri benshi hanze kuko hari abajyagayo bakagumayo.
Ati “Hari abo twohereje muri Canada bose baherayo. Hari abandi twakuye muri UR bagombaga kugaruka bakaba abayobozi mu dushami tw’ubuvuzi dutandukanye, baragenda bose bageze igihe cyo gutaha bati ‘ntituzagaruka’. Birangirira aho. Baba ari ba bihemu ni yo mpamvu twashyigikiye kwigira imbere muri gihugu kuko iyo wiga hanze ntiwabura ibishuko.”
Nkeshimana yavuze ko ubu batangiye kongerera ubushobozi ibitaro bitandukanye, ku buryo biba ibyo ku rwego rwo kwigisha kugira ngo abaganga babone aho bimenyerereza.
Ati “Izo mbaraga ushyira mu bagiye kwiga [hanze] wazizana bakiga hano ukunguka kurushaho. Dufite abantu bagiye bari hirya no hino ariko ubu turi kubaka ibitaro bihinduka ibyo kwigisha kandi bihita binahindura byinshi mu mitangire ya serivisi”.
U Rwanda rufite intego yo kongera umubare w’abarangiza kwiga mu mashuri y’ubuvuzi, ubuforomo n’ububyaza ku buryo bava ku 2000 bakagera ku 8000 buri mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!