00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisante yagaye abaganga bavura abarwayi nabi nkana ngo bigwizeho amafaranga

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 13 August 2024 saa 07:19
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yagaye bamwe mu baganga biganje mu mavuriro yigenga bahembwa hakurikijwe ijanisha ry’ibyo bakoze, bakavura abarwayi nabi babandikira imiti myinshi nkana cyangwa bakabakorera ibizamini bitari ngombwa kugira ngo byongere ingano y’ayo binjiza, ibasaba kurya bari menge kuko babifungirwa cyangwa bakamburwa ibyangombwa bibemerera gukora.

Mu bihe bitandukanye, IGIHE yagiye yumva amakuru ko mu rwego rw’ubuvuzi hari abaganga badahembwa umushahara, ahubwo bagahembwa ku ijanisha ry’ibyo bakoze kuko ari bwo buryo bubaha amafaranga menshi kurusha n’umushahara.

Ibi hari ababyuriraho, nk’umuganga akaba yakwandikira imiti myinshi umurwayi kandi itari ngombwa ndetse akaba yamukorera ibizamini byinshi, kugira ngo byongere agaciro k’ibyo uwo muganga yakoze bikongera amafaranga arinjiza, ariko bikaba byashyira mu kaga ubuzima bw’umurwayi mu gihe yahawe imiti myinshi itari ngombwa.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n’Iterambere ry’Abakozi bo kwa muganga muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Nkeshimana Menelas, yavuze ko umuganga ukora ibyo aba atakiri n’umuganga ahubwo ko aba yahindutse umucuruzi, ababikora abasaba kurya bari menge kuko ibyo byabafungisha, bakirukanwa mu kazi cyangwa bakanamburwa burundu ibyangombwa bigaragaza ko ari abaganga bemewe.

Ati ‘‘Icyo gihe ntabwo aba akiri umuganga wuzuye, wavuga ko aba yahindutse umucuruzi. Abaganga nk’abo rero turabarwanya, turanabagaya, ndetse n’urugaga iyo rubimenye hari n’ibihano bafatirwa.’’

‘‘Ntabwo yagera aho abaga umuntu atari kumubaga, uwo we aba yarenze ihaniro. […] hari ibyo tuzi bakora kandi turwanya no gushakisha tukabahana iyo bishoboka, nko gushyiraho ibizamini byinshi bitari ngombwa, byaba ibizamini by’amaraso, byaba ibizamini byo gufotorwa, usanga kenshi ari byo benshi bakora ugasanga arandika ibizamini by’amaso n’amaraso n’umusarane n’inkari, wenda ari inkorora isanzwe.’’

Dr. Nkeshimana yavuze ko hari abakora ibyo bizamini mu kongera amafaranga acibwa umurwayi, avuga ko n’ubwo uba utamwishe ku mubiri uba umwishe mu bushobozi kuko uba umucucuye utwe akaba yanananirwa kugaruka kwivuza mu gihe atakize, ku bwo kubura andi mafaranga. Hari n’abaganga bakora ibyo bitwaje ko n’ubundi amafaranga atangwa n’ibigo by’ubwishingizi, ababwira ko baba basonga umurwayi na sisitemu yose yaba iyo mu buvuzi no mu bwishingizi.

Yanavuze ko kimwe mu bituma buri mwaka abaganga bavugururirwa ibyangombwa bigaragaza ko bemewe, ari no kugira ngo uwakora amakosa nk’ayo nkana bikamenyekana atongera guhabwa ibyo byangombwa.

Dr. Nkeshimana kandi yakomoje kuri gahunda igaragara cyane mu rwego rw’ubuvuzi hagahembwa abaganga hagendewe ku ijanisha ry’ibyo bakoze.

Yavuze ko ubundi ari gahunda yiswe ‘Performance Based Financing (PBF) imaze igihe itangijwe na leta mu guteza imbere ibirimo urwego rw’ubuvuzi n’abarukoramo cyane cyane nk’abaganga.

Iyi gahunda itangizwa yashyirwaga mu bikorwa mu buryo butandukanye, abaganga bakoraga imirimo idasanzwe bagahabwa nk’itike yiyongera ku mushahara bahembwaga, hakaba n’abahembwaga imishahara ariko leta ikabaha inzu zo kubamo ku buntu mu gihe bakiri mu mwuga.

Iyi gahunda itangizwa mu 2008 abaganga b’inzobere bari bake mu Rwanda, ku buryo wasangaga bakora akazi kenshi n’amasaha y’umurengera bagakorerwa ibyo kugira ngo bibongerere akanyamuneza bakore akazi batiganda.

Ni naho menshi mu mavuriro yigenga yatangiye kubona ko abaganga b’inzobere bakora ibikorwa by’umwihariko bakwiye gufatwa neza, atangira kubahemba akurikije ibyo bakoze ku buryo usanga nko mu gihe umuganga yavuye umurwayi umwe, we (umuganga) aba afiteho nka 40% by’agaciro k’amafaranga agombwa kwishyurwa n’uwo murwayi hiyongereyeho n’ayo atangirwa n’ikigo cy’ubwishingizi.

Dr. Nkeshimana Menelas avuga ko mu busanzwe iyo gahunda atari mbi, ariko ko abayizambya ari abayuririraho bagakora amanyanga yanashyira mu kaga ubuzima bw’umurwayi, abasaba kurya bari menge.

Umuyobozi Mukuru akaba n’Umuvugizi w’Urugaga rw’Abaganga n’Abaganga b’Amenyo, Col. Dr. Afrika Gasana Guido we avuga ko umuganga yemerewe gufata ibizamini runaka agendeye ku mpamvu zitandukanye zirimo n’imyaka uwivuza agezemo, ariko ko haramutse hari abaganga babikora mu nyungu zabo bwite uru rugaga rutahwemo kubafatira ibihano bibakwiye.

Ati ‘‘Hari indwara zimwe udashobora kubona udakoze ibizamini. Rero kuvuga ko muganga agomba gukora ibizamini bike biterwa n’ikiciro cy’uburwayi uvurwa arimo, imyaka n’indwara bakunze kubona. […] imyaka irahagije kugira ngo ngusabire ibizamini udafite ububabare. Tuvuge nk’umugabo niba afite imyaka 50, yagira ibibazo cyangwa atabifite, ngomba kureba nib nta bibazo bya ‘Prostate’ afite kuko byonyine imyaka irahagije kugira ngo ube wamusabira ibyo bizamini nta kibazo kindi afite.’’

‘‘[…] cyereka bigaragaye ko umuganga abikoze mu nyungu zindi ze zijyanye n’indonke ariko ntabwo twavuga ngo tubuze abaganga gusaba ibizamini cyane cyane ko hari n’igihe abantu bajya gukoresha isuzuma rusange kugira ngo barebe uko bahagaze. Ariko igihe bigaragaye babitubwira tukabyigaho ndetse tukabifatira umwanzuro.’’

Col. Dr. Gasana yibukije abaganga kandi kubaza amakuru ahagije uwo bagiye kuvura cyangwa kumukorera ibizamini, bakumva ko nta wundi muganga uherutse kubibakorera ku buryo batongera kubikora ugasanga bigize ingaruka mbi ku murwayi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .