Minisante yaburiye amavuriro yishyuza indembe mbere yo kuziha serivisi

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 27 Nzeri 2018 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yavuze ko nta mabwiriza bigeze babaha amavuriro n’ibitaro yo kubanza kwaka amafaranga umuntu uzanye indembe cyangwa aje kwivuza arembye, ngo ababikora baba batandukiriye ku mahame y’umwuga.

Minisitiri Gashumba yabivuze nyuma y’ikibazo cyagaragarijwe mu nama nyunguranabikekerezo ngarukamwaka yateguwe n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro, Paxpress, kuri uyu wa Kane.

Ni inama ifite insanganyamatsiko yo ‘‘Kunoza ireme rya serivisi z’ubuzima by’umwihariko mu bigo nderabuzima na poste de sante’’

Hari abaturage bagaragaza ko iyo umuntu asanze umuntu w’indembe ku muhanda yakoze impanuka cyangwa yagize ikindi kibazo, umujyanye kwa muganga ari we bishyuza mbere amafaranga ya serivisi, ku buryo ngo hari abantu baretse ibikorwa by’ubutabazi.

Dr Gashumba yavuze ati ‘‘Nta mabwiriza Minisante yatanze yo kubanza kwishyuza indembe mbere yo kuyivura, ababikora ni igutandukira ntabwo bibaho […] amabwiriza dufite ni uko umuntu wese ugeze kwa muganga agomba kwakirwa agahabwa serivisi […] niba babanza kwaka indembe amafaranga mbere yo kuzivura ni amakosa.’’

Perezida wa Pax press, Murenzi Janvier, yagaragaje ko mu biganiro abanyamakuru bibumbiye muri uyu muryango bakoreye hirya no hino mu gihugu, hari ibyo abaturage bagaragaje ko bikwiye kunozwa mu rwego rw’ubuzima.

Bimwe muri byo ni imbogamizi zikiboneka muri serivisi y’ubuzima nk’abaganga bacye, ibigo nderabuzima bidahagije cyangwa biri kure, ibura ry’imiti imwe n’imwe ku bakoresha mituweri, imbangukiragutabara zidahagije n’ibindi.

Ku kijyanye n’abaturage bakora urugendo rurerure bajya ku bigo nderabuzima, Minisitiri Gashumba yavuze ko hari intamwe yatewe.

Ati “Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu Rwanda umuturage akora urugendo rw’iminota 56 ajya ku kigo nderabuzima, hari abakora iri munsi yayo hari n’abakora irenzeho gatoya. Iyo ni intambwe ikomeye, ubundi tuvuga ko tugomba kugira ikigo nderabuzima muri buri murenge.”

“Ubu dufite ibigera kuri 500 turacyafite intego yo kubaka ibindi 17. Ariko nk’uko mubizi hari na gahunda yo kubaka ivuriro muri buri kagari, azatuma umuturage akora urugendo rw’iminota itageze kuri 20.”

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo gusaba Minisiteri y’Ubuzima gusana ibigo nderabuzima bishaje, kongera imbangukiragutabara, kwigisha abaganga amahame agenga imitangire ya serivisi mu bigo nderabuzima, gufatira ingamba amwe mu mavuriro adafite abagore muri serivisi zimwe na zimwe hamwe no kongera amavuriro akorana na mituweri ku bafite ubumuga.

Umuhuzabikorwa wa Pax press Twizeyimana Albert Bodouin
Bamwe mu bitabiriye inama yateguwe na Paxpress
Iyi nama yitabiriwe n'abantu batandukanye
Minisitiri w'Ubuzima Dr Diane Gashumba yavuze ko amabwiriza ahari ari ayo kwita ku barwayi mbere y'ibindi
Umunyamakuru Solange Ayanone niwe wari uyoboye ibiganiro
Umuyobozi w'Umuryango w'abasigajwe inyuma n'amateka, COPORWA, Musabyimana Yvonne abaza ikibazo muri iyi nama
Umuyobozi w'ishami rya mituweri muri RSSB, Rulisa Alexis

Emma-Marie Umurerwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza