00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINISANTE yaburiye Abanyarwanda ku ndwara y’ibicurane

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 9 January 2025 saa 08:23
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima yibukije Abanyarwanda ko bakwiriye kwirinda cyane muri iki gihe cy’indwara y’ibicurane, ndetse ko ibipimo bigaragaza ko virusi itera ibicurane yo mu bwoko bwa Influenza A ariyo yiganje ndetse nta bundi bwoko bushya bwagaragaye mu Rwanda.

Ni ubutumwa iyi Minisiteri yanyujije ku rukuta rwayo rwa X, yibutsa abantu uko bakwiriye kwirinda indwara y’ibicurane muri aya mezi ya mbere y’umwaka no mu gihe cy’ubukonje kuko aribwo iyi ndwara yibasira abantu cyane.

Ubu bwoko bw’ibicurane bwa Influenza A buterwa na virusi yitwa Influenza ikaba yibasira abantu mu gihe cy’ubukonje cyane. Abo ikunda kwibasira ni abana bari munsi y’imyaka itanu, abagore batwite ndetse n’abantu bashaje bafite intege nke.

Ibimenyetso by’iyi ndwara ni ugukorora cyane, kumva ukonje cyane, gucika intege, kuribwa umutwe, kubura ubushake bwo kurya no kunywa, kubabara mu muhogo, kugorwa no guhumeka, gucibwamo no kuruka cyane ku bana ndetse no kugira umuriro.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva mu 2022 kugeza muri uyu mwaka abasanganywe iyi ndwara ya Influenza A mu gihugu hose bangana na 6.6%.

Iyi mibare igaragaza ko mu 2022 iyi ndwara yiganje cyane hagati ya Mata na Nyakanga kurusha andi mezi yose, naho mu 2023 yiganza cyane hagati ya Mutarama na Mata, yongera kwiganza cyane hagati ya Gicurasi na Nyakanga, naho muri 2024 yagaragaye cyane hagati ya Mutarama na Werurwe kurusha andi mezi yose y’uwo mwaka.

Minisiteri y’Ubuzima itanga inama ko abantu bakwiriye kwirinda cyane muri ibi bihe bagira umuco wo gukaraba intoki kenshi gashoboka, kwirinda kwegerana n’abandi ndetse no kugana muganga mu gihe ugaragaje ibimenyetso.

Ibi kandi byagarutwseho n’Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kaminuza ya Kigali (CHUK) aho byasabye abakozi, abarwayi, abarwaza ndetse n’abandi bantu bose babigana kwirinda indwara y’ibicurane muri iki gihe hagaragara ubwiyongere bwayo.

Ni ibyatangajwe mu itangazo ibi bitaro byashyize hanze ku wa 6 Mutarama 2025, rikubiyemo uburyo bwo kwirinda iyi ndwara y’ibicurane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .