00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakenewe miliyari 54 Frw ngo kanseri y’inkondo y’umura irandurwe mu Rwanda bitarenze mu 2027

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 February 2025 saa 10:47
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima, Minisante yatangaje ko kugira ngo irandure kanseri y’inkondo y’umura mu myaka itanu iri imbere bizasaba ishoramari rya miliyoni 38,4$ [miliyari 54,5 Frw] harimo miliyoni 4,5$ azakoreshwa mu bikorwa by’ibanze byo kuyirwanya nko gukingira abana b’abakobwa bakiri bato, andi akoreshwe mu bijyanye no gupima iyo kanseri no kuyivura.

Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa 01 Gashyantare 2025, ubwo Minisante yagangizaga gahunda yo kurandura kenseri y’inkondo y’umura, iterwa na virusi izwi nka ‘Human Papillomavirus: HPV’, bitarenze mu 2027, imyaka itatu iri imbere y’intego ya OMS yo kurandura iyo ndwara mu 2030.

Kanseri y’inkondo y’umura ni ikibazo cyane mu Rwanda kuko buri mwaka haboneka abantu 866 bashya bayirwaye igahitana abarenga 609 buri mwaka na none.

OMS igaragaza ko kugera mu 2030, mu bizakorwa harimo gukingira 90% by’abangavu virusi ya HPV, gusuzuma 70% by’abagore bari hagati y’imyaka 30-49 hakoreshejwe uburyo bwizewe bwa HPV DNA no guharanira ko 90% by’abagore basanzwemo kanseri babonera ku gihe ubuvuzi bukwiye.

Ni intego u Rwanda ruzageraho mbere y’imyaka itatu ugereranyije n’intego ya OMS yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura bitarenze 2030, ndetse bimwe byatangiye kugerwaho.

Biteganyijwe ko abana b’abakobwa 627.889 bafite imyaka 12 bazakingirwa HPV, hasuzumwe abagore bari hagati y’imyaka 30 na 49 bangana na 1.366.880 ndetse hateganywa ko muri abo bazasuzuma abantu 6277 bazahabwa ubuvuzi bw’iyo kanseri.

Ikiguzi rusange cyo gukingigira gitwara 7,25$ ku mwana w’umukobwa umwe, mu gihe kugira ngo umugore apimwe by’ibanze bisaba 13.2$, na ho kugira ngo ahabwe ubuvuzi bumurinda kugira kanseri ariko byamaze kugaragara ko azayigira mu bihe biri imbere, ikiguzi kimwe ari 37,9$.

Kuvura kanseri umuntu yinjiwe mu mubiri ni ukuvuga wa wundi yagaragayeho bisaba urwaye gutanga 2.640,1$.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko iyi gahunda izagerwaho mu gihugu cyose na cyane ko ubu yamaze kugerwaho mu turere nk’utwa Karongi, Gicumbi, Nyabihu, Rubavu n’utundi duce tumwe tw’igihugu.

Yatanze ingero z’aho byashobotse nko mu 1998 ku Kigo Nderabuzima cya Kicukiro, Madamu Jeannette Kagame yatangije gahunda yo kurandura virusi itera sida abana banduzwa n’ababyeyi babo bababyara.

Icyo gihe byari ku 10%, icyakora byaragabanyijwe ku buryo ubu imibare igeze kuri 0,8% by’ababyeyi banduza abana babo.

Dr Nsanzimana yongeye gutanga urugero rwa Hépatite C yari yarigize akari aha kajya he, mu 2014 na 2015, na none hatangizwa gahunda yo kuyirwanya iyobowe na Madamu Jeannette Kagame.

Icyo gihe ikwirakwira rya Hépatite C ryari kuri 4%, uyu munsi yarahashyijwe cyane, aho hasuzumwe abaturage barenga miliyoni zirindwi mu myaka itatu, havurwa abagaragaweho iyo ndwara. Ndetse ubu iyo mibare igeze 0,4%.

Ati “Uyu munsi turajwe ishinga na kanseri y’inkondo y’umura. Ni ibintu tuzageraho kandi twihuse cyane. Ni kanseri ya kabiri mu zihangayikishije cyane urebeye ku bayandura, abo yica n’ibindi. Niba tutabikoze ubu, tubishaka n’imbaraga zose bisaba, twihuse, ntabwo twatuma iki kibazo cyoroha ahubwo cyakomera kanseri ikagera ku rwego byagorana kwitaho. Tugomba kubikora hakiri kare kuko bituma umuntu avurwa agakira kanseri itaramurenga.”

Kanseri y’inkondo y’umura ni yo ya kabiri mu Rwanda, aho ikurikira iy’ibere, hagakurikiraho iya prostate, zigakurikirwa n’iy’urwungano ngogozi, n’izindi.

Abayobozi mu nzego zitandukanye n'abafatanyabikorwa bitabiriye igikorwa cyo gutangiza gahunda yo kurandura kanseri y'inkondo y'umura bitarenze 2027
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yagaragaje ko u Rwanda rufite ikintu cyose cyafasha kugira ngo kanseri y'inkondo y'umura irandurwe
Inzobere mu buvuzi zagaragaje uburyo u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga muri gahunda yo kurandura kanseri y'inkondo y'umura
Umuyobozi ushinzwe indwara zitandura mu Kigo gishinzwe Ubuzima RBC, Dr. Uwinkindi François, agaragaza uburyo u Rwanda rwiteguye kurandura kanseri y'inkondo y'umura bitarenze 2027
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko mu myaka itatu iri imbere hazapimwa abagore barenga miliyoni 1,3 harebwa ko bafite kanseri y'inkondo y'umura

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .