Menya igitera kuva amaraso mu ishinya n’uko wabyirinda

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 21 Ukuboza 2020 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Akanwa k’umuntu ni urugingo rukomeye cyane kuko ari ko kanyuramo ibimutunga kandi kakaba kagizwe n’ibice byoroshye, bishobora kwangirika vuba mu gihe bititaweho.

Kimwe mu bice byo mu kanwa bikunze kugira ibibazo bitandukanye birimo ishinya, aho abantu batandukanye bakunze kugira ishinya iva amaraso, abenshi ntibanamenye ikibitera.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Dr. Mbusa Philbert wo mu Ivuriro Advanced Dental ryita ku bafite indwara zo mu kanwa, yasobanuye ko kimwe mu bikunze gutera ishinya kuva amaraso ari ukutagira isuku mu kanwa.

Yagize ati “Buriya ishinya ni uburwayi ahanini buterwa n’isuku nke yo mu kanwa, kuko imyanda iraza igafata ku menyo, noneho uko irushaho kugenda itindaho ikagenda yinjira mu ishinya, ubundi ishinya ikava [ikeguka] ku menyo. Ni ho ha handi akantu kose gakozeho uhita uva amaraso.”

Uyu muganga yanasobanuye ko hari indwara z’akarande zishobora kwangiza ishinya, ariko yemeza ko impamvu ikunda kuboneka ari umwanda.

Ati “Hari n’abantu baba bafite indwara zidakira bakaba bagira ikibazo cyo kuva kw’ishinya. Nka diabète ishobora kubitera ariko byose intandaro ituruka kuri ya suku nke yo mu kanwa.”

Yongeyeho ko impamvu abo bantu bibasirwa n’izo ndwara ari “uko umubiri uba utagifite ubudahangarwa buhagije ukaba wahita ugira iki kibazo vuba.”

“Niba uyirwaye akenshi usanga twa dutsi dutwara amaraso aho turangirira ku ishinya tuba twaramaze kuba dutoya tutageraho neza, noneho ya myanda yajyaho tukagenda tugasa nk’utubora bigatera ishinya kuva.”

Dr. Mbusa yasobanuye ko hari ingaruka zikomeye zishobora guterwa no kudasukura mu kanwa neza, zirimo kugukururira uburwayi butandukanye.

Yagize ati “Hari ingaruka nyinshi zishobora guterwa n’umwanda wo mu kanwa. imyanda myinshi mu kanwa ishobora gutera utubyimba mu kanwa hamwe usanga umusaya w’umuntu wabyimbye.”

Yakomeje avuga ko umuntu ashobora no gutakaza amenyo kandi bidatewe n’izabukuru.

Ati “Hari kuba umuntu atakaza amenyo igihe kitaragera. Akenshi nk’amenyo y’imbere yo hasi, usanga 90% y’abantu bakuze bayatakaza kubera umwanda kuko uko ya myanda ijya ku ishinya ni na ko ijya no mu igufa riba rifashe amenyo, bityo rero ugasanga umuntu ayatakaje igihe kitageze.”

Yongeyeho ko kutoza amenyo neza bishobora guteza umugore utwite ibibazo ndetse bikaba byagira ingaruka mbi ku mwana uri mu nda.

Ati “Nko ku bagore batwite usanga akenshi bakunda kubyimba ishinya kubera ko ya myanda yayinjiyemo kandi umugore utwite, ubudahangarwa bw’umubiri we buba bwaragabanutse bigatuma ya shinya ibyimba.”

“Iyo ishinya itangiye kubyimba kubera ya misemburo irimo, bishobora gutera ubwiyongere bw’imisemburo yitwa prostaglandins, kandi iyo yabaye myinshi mu mubiri w’umugore utwite bishobora kumutera kubyara igihe kitageze.”

Si ibyo gusa kuko isuku nke yo mu kanwa ishobora kukuviramo indwara yo kunuka mu kanwa.

Izi zose ni ingaruka zishobora kukugeraho kubera ko utagize isuku mu kanwa kawe, bigatuma ya myanda ijya ku ishinya ikayangiza kandi kwirinda bidahenze.

Dr. Mbusa yavuze ko abantu bakwiye kwita ku isuku yo mu kanwa cyane, bakozamo n’imiti yabugenewe ndetse bakagira n’igihe runaka bajya kwa muganga bakabogerezamo.

Ati “Abantu bakwiye kwita ku isuku yabo yo mu kanwa kuko iyo utayikoze, urangirika. Umuntu aba akwiye koza mu kanwa byibuze kabiri ku munsi cyane cyane ni joro. Iyo ubikora neza, nta bibazo wahura na byo.”

“Umuntu agomba koza mu kanwa neza n’uburoso bw’amenyo n’umuti wabugenewe, ikindi abantu bibagirwa kandi gifite akamaro ni ugukoresha kariya kadodo ko mu menyo kinjiramo imbere kakahasukura neza.”

Mbusa yavuze ko abantu bakwiye gucika ku muco wo kubona ko amenyo yera bakagira ngo nta myanda irimo, ahubwo bakajya bafata umwanya wo kujya kogesha amenyo kwa muganga wabihuguriwe.

Ati “Abantu iyo babona amenyo ari umweru bagira ngo nta myanda irimo, ariko iyo twiyogereza amenyo ntabwo tugera mu mpande zose. Umuntu aba agomba byibuze kujya kwa muganga w’amenyo kogesha mu kanwa rimwe mu mezi atandatu, kugira ngo yirinde umwanda wo mu kanwa.”

Dr Mbusa yavuze ko umuntu waba afite ikibazo nk’iki yabagana bakamufasha kugikemura ndetse bakamuha n’imiti ituma iyo shinya irekeraho kuva amaraso.

Ubikeneye yabasanga aho bakorera i Remera ku nyubako iteganye n’amarembo mato ya Stade Amahoro, cyangwa akabahamagara kuri 0789313200.

Dr Mbusa Philbert avuga ku kuva kw'ishinya ahanini biterwa n'umwanda
Byibuze umuntu aba agomba kogesha amenyo kwa muganga rimwe mu mezi atandatu
Muri ibi bitaro bifashisha ibikoresho bigezweho
Advanced Dental Clinic ivura uburwayi bwose bwo mu kanwa
Advanced Dental Clinic ikorana n'ubwishingizi butandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .