00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Masaka: Hashyizweho ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ivuriro ry’arenga miliyari 1 Frw

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 April 2022 saa 03:47
Yasuwe :

Ibyishimo ni byose ku baturage bo mu Kagari ka Mbabe mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro nyuma y’uko hatangijwe ibikorwa byo kubaka ivuriro rizuzura ritwaye arenga miliyari imwe n’ibihumbi 200 Frw.

Imirimo yo kubaka iri vuriro rizitwa ‘Masaka Clinic’, yaratangiye ndetse hashyizweho ibuye ry’ifatizo ahazashyirwa inyubako zaryo.

Abaturage baganiriye na IGIHE bishimiye ko bagiye kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi hafi yabo.

Hari abemeza ko bakoraga urugendo ruri hagati y’isaha imwe n’amasaha abiri kugira ngo bagere ku Kigo Nderabuzima cy’i Masaka kwivuza ku buryo hari n’igihe bahageraga bagasanga abarwayi ari benshi bigatuma bataha bativuje.

Habyarimana Vianney w’imyaka 64 utuye mu Kagari ka Rusheshe, yavuze ko iyo barembaga nijoro baburaga uko bagera kwa muganga bitewe n’urugendo rurerure byabasabaga gukora kugira ngo bahagere.

Yagize ati “Twishimye cyane kuko natwe tugiye kugira ivuriro ritwegereye. Ubundi twari tubayeho nabi kuko kujya kwivuza i Masaka byasabaga ko umuntu agenda mu rukerera kugira ngo ahagere kare abashe kwivuza.”

Uwiduhaye Clementine wo mu Kagari ka Mbabe we yemeza ko hari n’igihe bageraga ku Kigo Nderabuzima cy’i Masaka ntibavurwe kubera kuhasanga abantu benshi.

Yagize ati “Ni byiza kuko natwe tugiye kujya twivuza tutarinze gukora urugendo rurerure tujya i Masaka. Hari n’igihe twageragayo ntibatuvure kubera abarwayi benshi tukagaruka tutivuje.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari k’Ayabaraya, Kalinda Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko abaturage bakoraga ibiLometero birindwi bajya kwivuza.

Yashimangiye ko iryo vuriro rizajya ryivurizwaho n’abaturage bo mu Tugari tune turimo Mbabe, Rusheshe, Ayabaraya na Gako.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Nduwayezu Alfred, yavuze ko iri vuriro rizatuma abaturage batongera gukora urugendo rurerure bajya kwivuza.

Yagize ati “Iri vuriro nirimara kuzura rizabafasha cyane kuko bakoraga urugendo rurerure bajya kwivuza mu Bitaro by’i Masaka bigatuma bamara amasaha menshi mu nzira kandi hari n’ubwo wasangaga muri ibyo bitaro harimo ubucike ku buryo iri vuriro n’icyo kibazo rizagikemura.”

Yongeyeho ko iri buye ry’ifatizo ryashyizwe mu Kagari ka Mbabe ubwo mu Murenge wa Masaka hasozwaga ukwezi kwahariwe abaturage aho bagiye bakemura ibibazo bitandukanye bahura nabyo.

Uretse iki gikorwa mu Murenge wa Masaka hanaremewe abaturage 25 bagabiwe inka mu gihe 350 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza.

Ubwo Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yashyiraga ibuye ry'ifatizo ahazubakwa ivuriro rizuzura ritwaye arenga miliyari 1 Frw
Herekanwe igishushanyombonera cy'uko iryo vuriro rizaba riteye
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n'abaturage
Habyarimana Vianney umwe mu bari mu miryango yahawe inka yemeza ko zizatuma babasha kwiteza imbere no kuva mu cyiciro cy'abaturage bakennye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .