Manirakiza w’imyaka 19 arasaba ubufasha ngo ajye guhindurirwa impyiko irwaye mu Buhinde

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 16 Mutarama 2020 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Manirakiza Alain arasabwa miliyoni 10 Frw kugira ngo ajye kwivuza impyiko mu Buhinde, nyuma y’uko yemerewe na Minisiteri y’Ubuzima kwishyurirwa ubuvuzi, abamurera bakiyishyurira ingendo n’ibizamubeshaho yivuza, hamwe n’uzajya kumuha impyiko n’umurwaza.

Uyu mwana w’imyaka 19 utagira ababyeyi bombi ariko akaba afashwa na nyirasenge, Soeur Bangamwabo Catherine, yigaga mu mashuri yisumbuye. Ubwo burwayi bwamufatiye ku ishuri atangira kubyimba ibice bimwe by’umubiri ariko ntamenye indwara arwaye.

Nyuma ageze mu biruhuko nibwo yamufashe yikubita hasi ajyanwa ku Bitaro bya Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, nabyo bibonye ntacyo byakora ku burwayi bwe bimwohereza ku bya Gisirikare i Kanombe ari nabyo byaje gutahura ko impyiko ze zangiritse.

Soeur Bangamwabo yitabaje Minisante kubera ko atari ashoboye kumuvuza nayo isaba ibitaro kumwitaho mu gihe agitegereje ko haboneka uburyo ngo ajyanwe guhindurirwa impyiko mu Buhinde.

Kuva icyo gihe Ibitaro bya Kanombe byahise bitangira kumwitaho mu buryo butandukanye burimo kumwogereza impyiko aho nibura yakeneraga kozwa inshuro eshatu mu cyumweru.

Soeur Bangamwabo yabwiye IGIHE ko nyuma yaje gukorerwa raporo ngo ajye kwivuriza mu Buhinde ndetse abona uzamuha impyiko Minisante yemeye kumwishyurira ibisabwa kugira ngo avurwe ariko umuryango we ugashaka amafaranga y’itike ye, iy’uzamuha impyiko n’uzamurwaza asaga miliyoni 10 Frw.

Ati “Ibindi byose ni ukubyishakira ari impapuro z’inzira ze n’umurwaza, amacumbi n’ibindi bizakurikira. Umwana nta muryango afite ni njye na musaza we asigaranye kandi nawe yaramugaye ntitwabona ibikenewe ngo avurirwe iyo mu mahanga.”

Uyu mwana wabaye imfubyi afite imyaka itanu yakomeje kwitabwaho na Soeur Bangamwabo uvuga ko atabona miliyoni 10 Frw asabwa.

Soeur Bangamwabo avuga ko uwagira umutima ufasha yagira icyo akora kugira ngo uyu mwana avurwe kuko hasigaye amezi abiri gusa kugira ngo yoherezwe kwivuza mu Buhinde.

Ufite umutima wo gufasha wakoresha Mobile Money kuri nimero 0788610658 ibaruye kuri Soeur Bangamwabo Catherine. Hari na nimero ya konti iri muri Banki ya Kigali; ariyo 002700655635318.

Manirakiza w’imyaka 19 arasaba ubufasha ngo abashe kujya guhindurirwa impyiko irwaye mu Buhinde

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza