Umwaka wa 2017 ni umwe mu yagaragayemo malaria nyinshi mu Rwanda, aho abayirwaye barengaga hafi kuri miliyoni eshanu.
Hakoreshejwe imbaraga nyinshi zirimo gutanga no gushishikariza abaturage kuryama mu nzitiramubu iteye umuti, gutera mu nzu z’abaturage umuti wica imibu no gukoresha ikoranabuhanga rya ‘drones’ mu gutera imiti mu bishanga.
Dr Nsanzimana ubwo yari mu Nama Nyafurika ya 8 kuri Malaria, kuri uyu wa 21 Mata 2024, yatangaje ko iyi ndwara mu Rwanda yagabanyutse ku buryo bugaragara.
Yagaragaje ko abarwara malaria ku mwaka bavuye kuri miliyoni hafi eshanu mu 2017 bakagera ku bihumbi 627 mu 2023 bigaragaza igabanyuka rya 90%.
Abarwaye malaria y’igikatu mu 2017 bageraga ku bihumbi 18 mu gihe mu mwaka ushize bageze ku 1300.
Iri gabanyuka ry’abarwara iyi ndwara ryagendanye n’abo igitana kuko bavuye kuri 600 mu 2017 bagera kuri 51 mu 2023.
Ati “Niba dushobora kuva mu mpfu 600 tukagera kuri 51 ni igihamya ko twagera no kuri zeru, ibi byerekana ko bishoboka.”
Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko iyi ntambwe yatewe nubwo ari nziza ariko atari yo ntego ya nyuma u Rwanda rwahagarariraho kuko “nta muturage ukwiye kwicwa na malaria”.
Yavuze ko Abajyanama b’Ubuzima bagira uruhare rukomeye mu gusuzuma no kuvura malaria n’izindi ndwara mu gihugu hose, bituma amavuriro yita ku zindi.
Ati “Iki ni ikimenyetso cy’uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu Rwanda bita ku barwayi ba malaria bari hagati ya 60% na 70%. Tubita intwari mu rwego rwacu rw’ubuzima kandi tuzakomeza kubafasha no kuzirikana uruhare rukomeye bagira mu kurinda ubuzima bw’abaturage bacu.”
Abajyanama b’ubuzima barenga gato ibihumbi 58. Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC kigaragaza ko malaria y’igikatu ari yo yica abantu.
Imibare ya RBC igaragaza ko mu 2018 abaturage 409 ku 1000 barwaraga malaria ariko mu 2023 baragabanyutse cyane bagera kuri 47 ku 1000.
Intara y’Amajyepfo n’Amajyaruguru ni zo ziri ku isonga mu kugira abarwayi benshi ba malaria.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!