Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ikiganiro cyahuje Minisitiri w’Ubuzima wa RDC, Roger Kamba, n’abayobozi bo mu nzego mpuzamahanga zirimo OMS na Banki y’Isi kuri uyu wa 19 Kanama 2024.
Minisitiri Kamba yasobanuye ko aya mafaranga azakoreshwa mu kohereza ibikoresho by’ubuvuzi hirya no hino mu gihugu, gukurikirana ibikorwa byo kurwanya no gukumira iki cyorezo ndetse n’ibikorwa bya laboratwari.
Yagize ati “Kuri uyu wa Mbere nagiranye ibiganiro na buri wese. Ni ukuvuga ngo Banki y’Isi, OMS n’abandi bo mu rwego rw’ubuzima. Amafaranga twemeje muri iki gitondo agera kuri miliyoni 49 z’amadolari mu bikorwa byose, hatarimo inkingo.”
RDC ni cyo gihugu cyugarijwe cyane n’iki cyorezo kizwi nka ‘Monkeypox’. Kugeza kuri uyu wa 19 Kanama hari hamaze kubarurwa abantu 16.700 bacyanduye na 570 kimaze kwica.
Minisitiri Kamba yasobanuye ko igihugu cyabo gikeneye dose miliyoni 3,5 z’inkingo zo kwifashishwa mu gukumira iki cyorezo. U Buyapani bwamaze kwemeza ko buzagiha doze miliyoni eshatu.
U Bubiligi bwemereye RDC doze 215.000, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemera gutanga 50.000. Biteganyijwe ko zose zizagera i Kinshasa mu cyumweru gitaha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!