00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta irifuza ko malaria yajya ivurwa n’abajyanama b’ubuzima gusa

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 25 Nzeri 2022 saa 09:09
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) cyatangaje ko gifite gahunda y’uko Abajyanama b’Ubuzima bagiye kujya bavura indwara ya Malaria ijana ku ijana, nta rundi ruhare abaganga babigizemo.

RBC ibishingira ku ruhare bagaragaje mu guhangana nayo cyane cyane kuva mu 2016 kugeza uyu munsi.

Mu 2016 habarurwaga abarenga miriyoni enye bayirwaye, abarenga 700 bagahitanwa nayo. Bitandukanye n’uyu munsi aho mu bantu 1000 bayirwaye mu 2022, abahitanwe nayo ari 76.

Kugabanuka kw’iyi mibare bigendanye no kugabanya abandura malariya y’igikatu kuko nko mu 2018 bari 7054 ariko kugeza ubu imibare ikaba igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’Imari ya 2021/2022 abari bayifite banganaga na 1833.

Habanabakize Epaphrodite ushinzwe kurwanya malaria muri RBC, yabwiye IGIHE ko mu minsi iri imbere bashaka ko Abajyanama b’Ubuzima bazajya bavura abarwayi ba malaria bose mu gihugu.

Ibyo bivuze ko bazaba bafite ubushobozi bwo kuvura iyo ndwara, ku buryo nta murwayi wa malaria uzajya ugera ku kigo nderabuzima. Ibyo bivuze ko abaganga basanzwe bazabona umwanya wo kuvura izindi ndwara zisumbuyeho, aho kuwumara bavura malaria.

Ati “Minisiteri y’Ubuzima iba igomba kubareberera ikabahugura, ikabongerera ubuzima n’ubumenyi […] ibintu bishobora kuba bimeze gutya uyu munsi ejo bikaba byahindutse, ubu igihari rero ni ukubaha ubumenyi bitewe n’aho bakenewe.”

Nubwo mu Rwanda malaria yahagurukiwe ku buryo bugaragara hifashishijwe Abajyanama b’Ubuzima, ku rwego rw’Isi iracyahitana benshi. Nko mu 2021, miliyoni 240 bayirwaye, ibihumbi 600 bahitanwe nayo.

Ku rundi ruhande ariko Minisiteri y’Ubuzima iteganya gushyira amaraso mashya muri gahunda y’abajyanama b’ubuzima, ku buryo mu minsi iri imbere abakora uyu mwuga baba bari hagati y’imyaka 20 na 45, abashaje bakavanwamo.

Bagendeye ku bushakashatsi bakoze aho bwagaragaje ko hari abagiye mu za bukuru n’abaretse ako kazi ku mpamvu zitandukanye.

Muri Nyakanga uyu mwaka Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije yavuze ko nka Minisiteri bashaka ko aba bantu bazajya batanga serivisi mu buryo bukomatanyirije hamwe kugira ngo habeho abajyanama bahuguwe muri gahunda zitandukanye.

Ati “Bose uko ari bane bahurira mu mudugudu umwe aho umwe aba adashabora gukora iby’undi ashoboye, mu gihe atabonetse serivisi ntizibashe kuboneka ku bazikeneye.”

Yasobanuye ko ko gahunda bafite ari ukubahugura muri serivisi zose kugira ngo babone ubumenyi butandukanye, bikemure ikibazo cya za serivisi zajyaga zibura kuko umwe mu bajyanama b’ubuzima adahari.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abajyanama b’Ubuzima barenga ibihumbi 58, ariko bashobora kugabanuka bakagera ku bihumbi 35 bitewe n’abazajya mu kiruhuko cy’iza bukuru.

Ubusanzwe abajyanama b’ubuzima bakora muri gahunda zitandukanye nko kuvura malaria, imisonga, impiswi, abita ku ndwara z’ubuzima bw’imyororokere n’isuku hamwe n’abafasha muguteza imbere inzego.

Abajyanama b'ubuzima basanzwe bifahishwa mu gukumira no kuvura indwara zimwe na zimwe zoroheje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .