Leta igiye kwifashisha ubuhamya bw’abanduye COVID-19 mu kugaragaza ubukana bwayo ku bayikerensa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Kanama 2020 saa 11:51
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yatangaje ko bagiye kwifashisha ubuhamya bw’abantu bakize Coronavirus mu kumvisha abagikerensa icyo cyorezo.

Dr Ngamije yabitangaje kuri iki Cyumweru nyuma y’aho hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’ubwandu bwa Coronavirus cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

Mu minsi itatu ishize mu Rwanda habonetse abanduye COVID19 bagera kuri 253, barimo 219 babonetse muri Kigali.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko isesengura rigaragaza ko hariho ugutezuka mu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, aho mu masoko amwe n’amwe abantu batambara udupfukamunwa, abandi bakatwambara nabi ndetse ntibanakarabe uko bikwiriye.

Yavuze ko mu ngamba bagiye gufata harimo gukoresha abakize iyo ndwara, bagatanga ubuhamya bw’uburyo byabagendekeye .

Yagize ati “Kwigisha ni uguhozaho kugira ngo icyo basuzuguraga bamenye ko kitagomba gusuzugurwa. Yaba ari amabwiriza, yaba ari ubukana bw’indwara ndetse ku bushake n’abantu bahuye na buriya burwayi bakamara iminsi 21 bari mu bigo tubitaho, uzabishaka tuzamuha urubuga rwo gutanga ubuhamya kugira ngo ababwire uburyo cyamubereye ikibazo kuko abantu umenya babifata nk’aho ari ibintu biri kure.”

Minisiitiri Ngamije yavuze ko hari abajyanywe mu bitaro babigiraga ibikino, nyamara bakamara ukwezi kose badakora kubera uburangare cyangwa bakaza kuremba.

Ati “Ababwire ukuntu bamuvanye muri Matheus yari umucuruzi agafunga akamara hafi ukwezi adakora nta faranga ryinjira kubera ko yatinyutse gufata amafaranga bitanu biriho ubwandu bwa coronavirus.”

“Iyo uganiriye na we akakubwira uburyo yumvise umutwe wamenetse, ukuntu yumvise yacitse intege, ukuntu yaraye akorora, ukuntu yagize umuriro, akaguha ubwo buhamya nibwo umenya ko bya bintu bikaze. Abantu bashobora kuba batazi ayo makuru.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko ntawe ukwiriye guha icyuho icyorezo, kuko ingaruka zacyo zigera kuri benshi barimo n’abatabigizemo uruhare.

Ati “Nta muntu ugomba kuba icyuho cy’indwara, wikwemera ko mugenzi wawe utubahirije amabwiriza mukomeza gushyikirana ubibona udashobora kumuhwitura ngo umubwire ngo sigaho, ambara agapfukamunwa, mpa intera, koresha umuti, karaba intoki zawe.”

Kugeza kuri iki Cyumweru abamaze gusangwamo ubu burwayi mu Rwanda bari bageze ku 2453 barimo 101 bagaragaye kuri iki Cyumweru.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko ntawe ukwiriye guha icyuho icyorezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .