Kutaganiriza abana ku buzima bw’imyororokere, nyirabayazana w’inda z’imburagihe mu bangavu

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 29 Ukwakira 2018 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bangavu batewe inda z’imburagihe bavuga ko iyo baba baraganirijwe n’ababyeyi ku buzima bw’imyororokere ibyababayeho bitari kuba.

Kutagira amakuru mpamo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ni kimwe mu bituma abangavu n’ingimbi babeshywa ku bijyanye n’ubuzima bwabo. Hari bamwe bahitamo kwifashisha imbuga nkoranyambaga bashaka kumenya ibijyanye n’imibereho yabo.

Uku kwishakira amakuru ku buzima bw’imyororokere ngo babiterwa n’uko ababyeyi batajya babibaganirizaho nk’uko Mukabarisa Louise wo mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Masoro watewe inda afite imyaka 17 y’amavuko yabibwiye IGIHE.

Ati ‘‘Hari umukobwa twari duturanye yambwiye ko kugira ngo ngire ikibuno giteretse neza kandi mere amabere meza ari uko nazajya nkora imibonano mpuzabitsina idakingiye.’’

‘‘ Umusore wari uturanye no kwa nyogokuru yaransabye ndamuha ahita antera inda. Iyo nza kuba naraganirijwe n’ababyeyi bakampa amakuru y’ukuri sinari kwishora mu busambanyi.’’

Ibivugwa n’uyu mukobwa abihuriyeho n’abandi benshi bagaragaza inyota yo kumenya imikorere y’umubiri wabo mu gihe cy’ubwangavu ndetse n’ubugimbi.

Ababyeyi baterwa isoni no kuganiriza abana ibijyanye n’imyororokere

Hari ababyeyi baganiriye na IGIHE bavuze nta bumenyi bafite bakwifashisha baganiriza abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu gihe abandi bavuga ko bibatera isoni.

Habumugisha Evode, atuye mu Kagari ka Kibenga mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera yagize ati ‘‘Nta bumenyi mbifitemo. Sinabona aho mbihera kuko bintera isoni, ahubwo twasaba abayobozi ko bazajya babituganirizaho nko mu muganda cyangwa mu mugoroba w’ababyeyi natwe tukabona aho duhera tuganiriza abana bacu. ’’

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko hari imfashanyigisho bigeze guhabwa na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ariko ‘ntizihagije hakwiye n’abantu b’inzobere bakajya baza kutuganiriza’.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango isaba ababyeyi kuganira n’abana babo ku buzima bw’imyororokere binyuze mu mugoroba w’ababyeyi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere umuryango no kurengera Abana, Umuhire Christiane, asobanura ko kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere bibabera impamba y’ahazaza.

Ati “Bibafasha kutishora mu mibonano mpuzabitsina imburagihe. Ababyeyi barasabwa kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere no ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda kandi bagakurikirana imyitwarira y’abana babo batabahutaje.’’

Ababyeyi kandi basabwa kwitwara neza bakirinda kujya mu ngeso mbi kuko aribo ndorerwamo abana bireberamo bakibuka no kumenya inshuti z’abana babo kugira ngo babone kare inshuti izishobora kubaroha mu ngeso mbi.

Migeprof isaba ababyeyi gukangurira abana kwirinda ibisindisha n’ibiyobyabwenge, inshuti mbi kandi bakabibutsa ko kureba filimi z’urukozasoni byangiza ubuzima bwabo.

Mu rwego rwo kurushaho gufasha abana gusobanukirwa ubuzima bw’imyororokere, MIGEPROF ifatanyije na MINISANTE bateguye ubutumwa bugufi bucishwa mu mugoroba w’ababyeyi buhamagarira ababyeyi kuganira n’abana babo ku buzima bw’imyororokere.

Hanateguwe imfashanyigisho yitwa “Tuganire mwana wanjye” yungura ababyeyi ubumenyi ku mihindagurikire y’imibiri y’abana kuva ku myaka 10 kugeza kuri 24. Iyo mfashanyigisho yatanzwe mu Karere ka Bugesera, ikazakwirakwizwa no mu tundi turere.

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko abana bagera ku 17 500 bari hagati y’imyaka 16 na 19 batewe inda mu 2016. 63% by’abana batewe inda bigaga mu mashuri abanza no mu mashuri y’uburezi rusange bw’imyaka 9 na 12.

Abakobwa benshi benshi batwara inda zitateguwe kubera kudasobanukirwa ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza