Mu bihe bitandukanye abantu bajyanye ibitaro bya Leta n’ibyabikorera mu nkiko babishinja amakosa yaviriyemo ababo ubumuga cyangwa urupfu.
Abarega akenshi bemeza ko amakosa y’umuganga ari yo yabyaye ingaruka zagwiririye uwahawe serivisi z’ubuvuzi.
Umushinga w’itegeko wemerejwe ishingiro mu ku wa 5 Ugushyingo 2024 uhurijwemo andi mategeko agenga serivisi z’ubuvuzi urimo ingingo ya 87 itegeka ko “Ukora umwuga wo kuvura agomba gufata ubwishingizi ku mwuga wo kuvura mu kigo cy’ubwishingizi.”
Rinasaba ikigo cy’ubuvuzi cyaba icya Leta cyangwa icyigenga gufata ubwishingizi ku mwuga wo kuvura mu kigo cy’ubwishingizi.
Igihe ukora umwuga wo kuvura afite abakoresha barenze umwe, aba agomba kumenya ko buri mukoresha yishyuye uruhare rwe ku misanzu y’ubwishingizi butegetswe.
Ingingo ya 90 igaragaza ko indishyi zituruka ku bikorwa by’ubuvuzi zitari mu nyemezamasezerano y’ubwishingizi zishyurwa n’umukoresha.
Igika cyayo cya kabiri gihamya ko “Igihe uburyozwe bureba umukoresha n’uwishingiwe, uburyozwe buturuka ku ngaruka zitewe n’ibikorwa byo mu buvuzi bitishingirwa n’amasezerano y’ubwishingizi bubazwa umukoresha n’uwishingiwe, bombi, hakurikijwe uruhare rwa buri ruhande.”
Iri tegeko niritorwa nta ngingo ihinduwe, rizaba rirengera umurwayi wagizweho ingaruka mbi n’imiti cyangwa ibindi bikoresho byo kwa muganga.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko ibirego by’abaturage bituruka ku ngaruka z’ubuvuzi batewe n’ibikorwa by’ubuvuzi bigenda byiyongera.
Ati “Habayeho kwiyongera kw’ingaruka zituruka ku bikorwa by’ubuvuzi, kandi ibigo byinshi ntabwo bifite ubwishingizi ku ngaruka zituruka kuri ibyo bikorwa by’ubuvuzi. Hanabayeho kwiyongera kw’ibirego abaturage bajyana mu nkiko barega abaganga cyangwa ibigo by’ubuvuzi kubera ingaruka baba bagize kubera ibikorwa by’ubuvuzi baba baragiye bakorerwa bagacibwa amande menshi nyamara bimwe bishobora gukemurwa na komite ishinzwe kunga ndetse no kugena indishyi.”
Muri uyu mushinga hateganywamo komite ishinzwe kugena abashinzwe kunga no kugena indishyi ku ngaruka zituruka ku bikorwa by’ubuvuzi.
Ku rundi ruhande ubwishingizi ku mwuga wo kuvura ntibwishingira uburyozwe bukomoka ku bikorwa by’imyitwarire mibi yerekeranye n’ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi bikorwa nshinjabyaha.
Ibihano birateganyijwe ku bazasobanya
Uretse amakosa yoroheje abantu bakora ahanishwa kugawa no kwihanangirizwa, hari n’ibyo bashobora gukora bagahagarikwa mu kazi mu gihe gito cyangwa bakavanwa ku rutonde rw’abakora ubuvuzi mu Rwanda.
Ingingo ya 98 ivuga ko umuganga “utanze amakuru atari yo k’ukoresha serivisi z’ubuvuzi mu bijyanye n’umwuga; cyangwa agandishije abandi bakora umwuga wo kuvura kugira ngo bateshuke ku nshingano zabo mu gutanga serivisi z’ubuvuzi ” ahagarikwa igihe kitarenze amezi atandatu.
Igihano kiremereye giteganyirijwe utanga serivisi z’ubuvuzi kiri mu ngingo ya 99 ivuga ko igihe “ahimbye inyandiko zijyanye n’ukoresha serivisi z’ubuvuzi; yangije cyangwa asibye amakuru yerekeye ukoresha serivisi z’ubuvuzi ajyanye n’umwuga wo kuvura, cyangwa adakoze inshingano ze z’ubuvuzi, azikoze nabi cyangwa atazikoze ku gihe bigatera ingaruka zikomeye ku murwayi cyangwa ku ukoresha serivisi z’ubuvuzi.”
Aha afatwa nk’uwakoze ikosa rikomeye rihanishwa kuvanwa ku rutonde rw’abakora umwuga wo kuvura bagize urugaga.
Ibihano biteganyijwe kandi no ku bigo by’ubuvuzi bikora amakosa ashobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’uhabwa serivisi z’ubuvuzi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!