Kubura imihango ku bagore, igitsina gito ku bagabo; zimwe mu ntandaro z’ubugumba mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Kamena 2020 saa 02:36
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakozwe n’Abanyarwanda bwagaragaje ko ikibazo cy’ubugumba haba mu bagabo n’abagore gikomeje guhangayikisha benshi kandi gishobora guteza ibindi bibazo kiramutse kidakemuwe vuba.

Ubugumba ni ikibazo kibangamiye miliyoni z’abashakanye hirya no hino ku isi. Nibura abantu miliyoni 186 ku isi bafite ikibazo cy’ubugumba.

Mu gihe icyo kibazo kidakemutse vuba, bishobora kuba intandaro y’amakimbirane mu miryango, ibibazo byo mu mutwe n’ibindi.

Ubushakashatsi kuri icyo kibazo buherutse gukorwa n’abanyarwanda barimo B. Mvuyekure; Clemence Mutoni; Edgard Alexandre Murinzi; W. Ngizwenayo, C. Nsanzabaganwa; Léon Mutesa, bukaba bwarasohotse mu kinyamakuru Rwanda Medical Journal cyo muri Kamena.

Nibwo bwa mbere bwakozwe bugamije kwiga ku ntera iki kibazo kiriho mu Rwanda hifashishijwe imibare y’abarwayi bagiye bajya kwivuza.

Amakuru yasesenguwe ni ay’abarwayi bivuje ubugumba hagati ya 2009 na 2019, bagiye boherezwa muri laboratwari ipima utunyangingo muzi iba i Huye boherejwe n’ibitaro bitatu birimo CHUK, CHUB n’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe.

Mu barwayi 59 bakoreweho ubushakashatsi, 57.6 % bari abagabo mu gihe abagore ari 42.4 %. Abenshi bari hagati y’imyaka 20 na 34.

Mu bagore, 28 % bagiye kwivuza kubera ko babuze imihango bigatuma badatwita, 16 % bajyayo kubera kugira imyanya idasanzwe myibarukiro, kutagira ibimenyetso bya kigore bigaragaza ko bakuze byagaragaye ku kigero cya 12 % mu gihe 4 % babaga bafite ikibazo cyo kugaragaza ibitsina bibiri inyuma.

Mu bagabo bafite ikibazo cy’ubugumba, ubushakashatsi bwagaragaje ko ikibazo kinini ari ukutaringanira k’umusemburo wa kigabo “testostérone” n’utanga ubugore ‘Œstrogène), aho uwa kigore ari wo uba wabaye mwinshi kurusha uwa kigabo. Icyo kibazo cyasanzwe mu barwayi ku kigero cya 14.7 %.

Mu bagabo bagiye kwivuza kandi, 11.8 % abaganga basanze ubugumba bwabo buterwa no kugira itsina gito cyane (micropénis) mu gihe abari bafite ibibazo mu masohoro n’ibibazo mu miterere y’imyanya ndangagitsina yabo ari 8.8 % naho 2.9 % bari bafite ikibazo cyo kugira ibitsina bibiri.

Muri make, ikibazo kinini gitera ubugumba ubushakashatsi bwagaragaje ko kiri mu kugira utunyangingo tutameze neza mu ikorwa ry’intanga haba mu bagabo ndetse n’abagore.

Ubusanzwe ubugumba bubamo ibyiciro bibiri, harimo ubugumba bwa burundu aho umugabo aba atarigeze na rimwe abasha gutera inda umugore babana n’umugore utarigeze asama kandi akora imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umugabo.

Ubugumba bwo ku rwego rwa kabiri, ni igihe umuntu aba yarigeze kubyaraho rimwe ariko byagera aho bikanga

Ubugumba bubarwa iyo umugore n’umugabo bamaze nibura umwaka bakora imibonano mpuzabitsina ariko ntibabashe kubyara.

Abenshi mu barwayi bakoreweho ubushakashatsi, 52.5 % baturutse muri Kigali, 18.6 % bavuye mu Ntara y’Iburasirazuba, 13.6 % bavuye mu ntara y’Iburengerazuba naho 5.1 % bavuye mu ntara y’Amajyepfo.

Inzobere mu buvuzi zerekana ko ubugumba haba mu bagore n’abagabo ari indwara ishobora kuvurwa igakira mu gihe yivujwe neza kandi umugabo n’umugore bakajyana kwa muganga.

Kugira ibibazo mu ikorwa ry'intanga ni kimwe mu bishobora gutera ubugumba

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .