Kivu y’Amajyepfo iza ku mwanya wa kabiri mu ntara zugarijwe cyane n’iki cyorezo muri RDC, inyuma ya Equateur. Ku mpuzandengo, abantu nibura 350 bandura buri Cyumweru.
Umuhanga mu bumenyi bw’indwara z’ibyorezo, Dr Justin Bengheya, yatangaje ko kuva muri Mutarama kugeza kuri uyu wa 23 Kanama 2024, muri iyi ntara hamaze kwandura abantu 4.173, abandi 25 bamaze gupfa.
Denis Ripoche ukorera umuryango VSF (Vétérinaires Sans Frontières) muri Kivu y’Amajyepfo, yagaragaje ko ikwirakwira ryihuse ry’ubwandu bw’Ubushita bw’Inkende riri guterwa n’urujya n’uruza rwiyongereye muri iyi ntara.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru La Libre, Ripoche yagize ati “Iki gice kirimo urujya n’uruza rwinshi: urw’ubucuruzi n’uruterwa n’ibibazo by’umutekano byo muri Kivu y’Amajyaruguru yegereye Kivu y’Amajyepfo."
"Biterwa no kwagura ibirindiro k’umutwe wa M23 ukorera muri Kivu y’Amajyaruguru. Iyo imitwe yitwaje intwaro ifata ibice, abaturage barahunga. Ibi bituma gukumira indwara bigorana kubera ko hari abantu baba bayirwaye, bakayigendana.”
Dr Vincent Sanvura, Umukozi wa VSF ushinzwe gukumira indwara zishobora guhererekanywa hagati y’abaturage n’inyamaswa ziba muri Pariki ya Kahuzi Biega, yagaragaje ko uburyo Ubushita bw’Inkende bukomeje gukwirakwira muri iyi ntara buteye impungenge, bitewe ahanini n’uko buri gufata cyane abana.
Yagize ati “Ikibazo kiri gukomera kurushaho. Impamvu ya mbere ni uko iri gufata cyane abana. Kandi turi kwegereza igihe cy’itangira ry’amashuri, aho abanyeshuri bahurira. Giteye impungenge bitewe n’uko ikwirakwira. Yatangiriye muri Katunga, nyuma y’amezi make ikwira mu ntara yose.”
Dr Sanvura yagaragaje ko aho iki kibazo gikomerera kurushaho ari uko ibitaro biri kwakira abarwaye iyi ndwara bidafite amafunguro yo kubagaburira n’abaganga bahagije bo kubitaho.
Yagize ati “Ni imiryango yabo iri kubitaho. Iyo abana banduye, baherekezwa n’ababyeyi babo, bakararana ijoro ryose mu cyumba kimwe, bivuze ko byoroshye kuba umwana yakwanduza nyina cyangwa uwo mu muryango wabo umuzaniye ibiryo.”
Uyu muganga kandi yasobanuye ko kubura kw’ibiryo mu mavuriro arimo irya Kamituga bituma abarwayi bari mu kato batoroka. Ati “Ibi byagize uruhare mu gukwirakwiza iyi ndwara n’ahandi hantu.”
Ubushita bw’Inkende bwageze mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, buturutse muri RDC nk’uko byemezwa n’inzego zabyo zishinzwe ubuzima. Nko mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi bane, muri Uganda hagaragaye batatu, muri Kenya hagaragara babiri.
Uburyo bwo kwirinda iyi ndwara burimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa gukoresha umuti wica udukoko, kwirinda gukora ku muntu ufite ibimenyetso byayo birimo ibiheri byinshi no kwirinda gusomana no gukorana imibonano mpuzabitsina n’uyirwaye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!