Umuyobozi w’iki kigo giherereye mu Mujyi wa Goma, Dr. Liliane Bwiza, yasobanuye ko iki kibazo gifite uburemere butigeze bubaho mu myaka 17 ishize, asaba guverinoma n’abandi bafatanyabikorwa gukora ibishoboka kugira ngo ubuzima bw’abarwayi babarirwa mu bihumbi butabarwe.
Dr. Bwiza yasobanuye ko ubwoko bwose bw’amaraso uko ari bune (A,B,AB na O) bwashize muri iki kigo kizwi nka CPT (Centre Provincial de Transfusion Sanguine) ndetse no mu mavuriro yose ari muri Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu muganga yatangarije Radio Okapi ati “Amaraso y’ubwoko bwose yaradushiranye. Ntabwo tukibona ayo ibitaro bikeneye. Kandi ikibazo ntikiri i Goma gusa, kiri mu ntara yose.”
Yatangaje ko mu bice bitandukanye by’iyi ntara, hari abarwayi batangiye gupfa kubera ko ibitaro byabuze amaraso bakeneye. Ati “Dufite ikibazo gikomeye, giteye ubwoba. Nakubwira ko twatangiye gupfusha abantu.”
Dr. Bwiza yasobanuye ko CPT yatakambiye ubuyobozi bw’iyi ntara, ibusaba kuyifasha gukemura iki kibazo, gusa ngo nta gihambaye buri gukora.
Impuruza ya Dr. Bwiza ikurikiye iyatanzwe na Dr. Vianney Kambere uyobora ishami rya CPT mu Mujyi wa Beni muri Nyakanga n’iyo Dr. Sefu Amisi uyobora ishami rya CPT muri Butembo yatanze muri Werurwe 2024. Bahuriza ku kugabanyuka kw’abatanga aya maraso ku bushake.
Amaraso yongererwa cyane cyane abantu bakomeretse. Kuboneka kwayo ni ingenzi cyane muri iyi ntara imaze imyaka hafi itatu iberamo intambara ihanganishije ingabo za RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya gisirikare bya Katindo biherereye i Goma, bwasobanuye kenshi ko umubare w’imirambo n’inkomere z’abasirikare ba RDC wiyongereye cyane mu gihe cy’iyi ntambara.
Ubutumwa bw’ibi bitaro bwacaga amarenga ko hakenewe amaraso menshi yo kwifashisha mu kuvura aba basirikare.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!