King Faisal Hospital yishimira imyaka icyenda imaranye icyemezo cya COHSASA, yasabwe gukomeza umurego

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yasabye abakozi b’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal gukomeza umurego ntibirare mu gihe bishimira guhabwa icyemezo cya COHSASA cy’imyaka ine, cyerekana itangwa rya serivisi nziramakemwa ku bakiliya, iterambere rirambye ry’ibitaro ndetse n’iyubahirizwa ry’amahame mpuzamahanga yemewe mu rwego rw’ubuzima.

Ubwo yari mu birori byo kwishimira imyaka icyenda yikurikiranya ibi bitaro bibona iki cyemezo (accreditation), hanakirwa igishya kizageza mu 2024, Dr Ngamije yavuze ko Leta y’u Rwanda yishimiye iyi ntambwe Ibitaro bya King Faisal byateye ariko abisaba kutirara.

Yagize ati “Ibyiza biraharanirwa, kubahiriza ibyifuzo by’abarwayi nicyo batwitezeho, gutanga serivisi nziza nibyo bidukwiriye kugira ngo duhangane mu karere ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.”

Yongeyeho ati “Mu gihe twishimira iki cyemezo ndashishikariza buri wese muri mwe kwimakaza umuco wo kunoza ibyo mukora byose mu kazi kanyu ka buri munsi, kugira ngo tugume mu murongo wo gukurikiza ibi bipimo mpuzamahanga kandi bigaragarire no mu buzima bwa buri munsi.”

COHSASA (Council for Health Services Accreditation of Southern Africa), ni ikigo gifite icyicaro i Cape Town muri Afurika y’Epfo, kikaba gifite inshingano zo kugenzura, gushyira mu byiciro no gutanga ibyemezo ku bitaro bitandukanye, hagendewe ku bipimo mpuzamahanga ngenderwaho ku Isi yose.

Ibitaro bya King Faisal nyuma y’imyaka icyenda byari bimaze bigifitiwe icyizere kidasubira inyuma mu igenzura rikorwa na COHSASA, kuri ubu byahawe ikindi cyemezo kizageza mu 2024, bikaba ari byo bitaro byonyine byo hanze ya Afurika y’Epfo bihawe iki cyemezo cy’imyaka ine.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya King Faisal, Prof miliard Derbew, yavuze ko bishimira iki cyemezo, ko bakigezeho ku bw’ubufatanye bakaba bazakomeza gufatanya kugira ngo barinde ibi byiza.

Yagize ati “Iki ni igihe cyo kongera imbaraga mu mikorere myiza no kurushaho gusigasira ibyiza COHSASA yagendeyeho iduha iki cyemezo cy’imyaka ine, ubusanzwe dusanzwe dushyira umurwayi ku isonga, tuzirinda rero icyatuma imikorere yacu igira icyasha.”

Ubusanzwe igihugu icyo ari cyo cyose gishaka gusuzuma urwego ibitaro byo muri cyo biriho hashingiwe ku bipimo mpuzamahanga, gisaba ibigo byigenga bikora igenzura nka COHSASA cyangwa ibindi, bikaza kugenzura ibyo bitaro hitawe ku ngingo zirenga 350,000, ubundi bigahabwa amanota ashingirwaho hemezwa niba bihabwa icyemezo (accreditation).

Umuyobozi Mukuru wa HQS Consulting ifasha mu gukora iri genzura, Dr Nzanira David, yavuze ko kugira ngo ibitaro bizagere ku rwego nk’urwo King Faisal igezeho rwo guhabwa icyemezo kimara imyaka ine, bisaba urugendo rurerure no guhozaho.

Yagize ati “Kugira imyaka ine ntabwo ari ibintu bisanzwe, ubundi iyo ukikibona bwa mbere baguha imyaka ibiri, hagati muri iyo myaka ibiri bakongera bakakugenzura ngo barebe ko ucyubahiriza amahame yagendeweho ugihabwa, iyo imyaka ibiri irangiye udakorewe irindi suzumwa igihe ntarengwa (Validité) ikaba irarangiye.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’iyo myaka iyo ibitaro bisanzwe bicyujuje ibigenderwaho byongera guhabwa ikindi cyemezo kimara imyaka itatu, ibyo bikaba ubugira kabiri, harebwa ko nta guteshuka mu gukurikiza amahame mpuzamahanga, nyuma yabwo niho haza icyiciro cyo guhabwa icyemezo kimara imyaka ine nk’icyahawe King Faisal Hospital.

King Faisal ni byo bitaro bya mbere bigihawe mu bitari ibyo muri Afurika y’Epfo, ndetse n’ibyo muri icyo gihugu byagihawe ni bike nabyo bitari ibya leta.

Dr Nzanira yavuze ko ibi ari ibintu byiza ku gihugu, bigaragaza icyizere ndetse ko bikwiye no kubera n’ibindi bitaro urugero rwiza byakurikiza na byo bikabigeraho.

Ibitaro bifite icyo cyemezo bigira inyungu nyinshi, harimo kugirirwa icyizere ku rwego mpuzamahanga kuri serivisi n’ibikorwa byose bihabwa ababigana, abarwayi, abarwaza n’imiryango yabo bakabigana nta gushidikanya kuko baba bizeye ireme ry’ubuvuzi bitanga.

Ibi bikaba bituma ibitaro byunguka cyane bigateza imbere ababikorera, ari nako bikomeza kuvugurura imitangire ya serivisi, akenshi usanga ziba zidatangwa mu bindi bitaro bisanzwe kubera ubushobozi bw’ibikoresho ndetse n’ubw’abaganga buba budahagije.

Indi nyungu cyane yo kugira accreditation mu bitaro byo mu gihugu ni uko igihugu cyizerwa cyane n’abakigenda, bakakigana badafite impungenge z’uko baramutse barwaye babura aho bivuriza hizewe.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yasabye abakozi ba King Faisal Hospital kutirara
Umuyobozi Mukuru wa King Faisal Hospital, Prof Mliard Debrew (iburyo) hamwe n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi, Prof Jacob Souopgui
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya King Faisal Hospital, Prof Jacob Souopgui ashyikirizwa icyemezo cya Accreditation na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel
Abayobozi b'ibitaro abanyacyubahiro n'abafatanyabikorwa bafashe ifoto y'urwibutso bishimira amateka King Faisal Hospital yanditse
Ibitaro bya King Faisal birishimira imyaka icyenda ishize bihabwa Accreditation, ubu byahawe izamara imyaka ine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .