Kenya: Abashakashatsi bari gukora urukingo rw’ubumara bw’inzoka

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 Ukwakira 2019 saa 03:14
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi bo muri Kenya bari gukora urukingo ruzajya rufasha mu kuvura abarumwe n’inyamanswa z’ubumara zirimo inzoka.

Umugore witwa Beth Mwenda yatanze ubuhamya bw’ukuntu umukobwa we w’imyaka itatu yarumwe n’inzoka ubwo yari asinziriye ikamusigamo ubumara bwaje no kumuhitana nyuma y’amasaha make.

Mwenda yabwiye Reuters dukesha iyi nkuru ko akimara kumenya ko umwana we yarumwe n’inzoka yamujyanye mu bavuzi gakondo ariko biza kurangira apfuye.

Mu gace ka Kitui kari mu birometero 160 uvuye mu Murwa Mukuru wa Kenya, Nairobi, hari abantu benshi barumwa n’inzoka ariko bakagorwa no kubona urukingo ruvura ubumara bw’umuntu warumwe n’inzoka.

Inkuru iherutse gutambuka ku rubuga Toxicon ivuga ko muri Kenya abantu bagera kuri 700, bicwa n’ubumara bw’inzoka buri mwaka. Abahanga bavuga ko uyu mubare uri hejuru cyane kuko hari abapfa batageze ku bitaro ngo hatangwe raporo.

Abashakashatsi b’ikigo KSRIC [The Kenya Snakebite Research and Intervention Centre], batewe inkunga n’ishuri ryo mu Bwongereza rya Liverpool School of Tropical Medecine bari gushaka ibisubizo kuri iki kibazo.

Iki kigo cya KSRIC kirateganya kugeza ku isoko urukingo rukingira ubumara bw’inyamanswa zirimo inzoka mu myaka itanu. Ubusanzwe uwo muti waguraga amadolari agera ku ijana muri Afurika ariko uzakorerwa muri Kenya uzaba ugura kimwe cya gatatu cy’uwari usanzwe.

Umuyobozi w’iki kigo Geoffrey Muranga Kepfa yavuze ko “Kugeza ubu urukingo rumwe rwamaze gukorwa, nirwo rwa mbere rumeze gutya muri Kenya.”

Iki kigo kandi gitangaza ko hari inkingo ebyiri zagejejwe muri Kenya zivanywe mu Buhinde na Mexique.

Abasaga ibihumbi 70 muri Afurika y’Iburasirazuba barumwa n’inzoka buri mwaka. Imihindagurikire y’ibihe n’ibikorwa byo gutema amashyamba biri gutiza umurindi iki kibazo kuko inzoka ziva mu mashyamba n’ibihuru aho ziba zihishe zerekeza aho abantu batuye.

Abasaga ibihumbi 70 muri Afurika y’Iburasirazuba barumwa n’inzoka buri mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza