Abaduhawe ni abiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mukarange Catholic, Urwunge rw’Amashuri rwa Kayonza n’Urwunge rw’Amashuri rwa Kabungo.
Utu twenda dukoreshwa imyaka ibiri, twatanzwe muri gahunda y’uyu muryango yitwa ’1 Pad for Her’ igamije gufasha abangavu badafite ubushobozi bwo kutwigurira.
Umuyobozi wa Rotaract Club, Umutoniwase Ziada, yavuze ko batekereje gukora iki gikorwa mu rwego rwo gufasha abana b’abangavu bagira ibibazo byo kubura utu twenda mu gihe bari mu mihango, bikaba byanatuma basiba amasomo.
Ati “Turabizi neza ko umwana w’umukobwa, cyane cyane mu duce tw’icyaro, kubona ubushobozi bwo kubona ’pad’ buri uko umwana agiye mu mihango bishobora kugorana ndetse bikaba byatuma asiba ishuri. Bityo rero, ni muri urwo rwego twahisemo gutanga ’pad’ zimeswa kuko izi twatanze zishobora kugeza ku myaka ibiri mu gihe zafashwe neza.”
Yibukije ko imibare ya Banki y’Isi yo mu 2020 yagaragaje ko abangavu 20% bo mu Rwanda basibaga amasomo kubera kubura ibikoresho bifashisha mu gihe cy’imihango, kandi ko umwangavu yashoboraga gusiba iminsi 50 ku mwaka bitewe no kujya mu mihango.
Umutoniwase yasobanuye iki gikorwa kitari kigamije gutanga utu twenda gusa, ahubwo hari n’icyiciro cyo kwigisha abangavu uko bakwiye kwisukura mu gihe bari mu mihango ndetse no kubigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Yavuze ko impamvu bahisemo Akarere ka Kayonza ari uko mu Ntara y’Uburasirazuba, imibare y’abangavu baterwa inda zitateganyijwe iri hejuru kuruta izindi ntara zose zo mu Rwanda, asobanura ko bishobora guterwa n’uko abana bashukishwa utuntu duto turimo no kubaha ibikoresho by’isuku.
Umutoniwase yatangaje ko iyi ari intangiro kuko bateganya kuzajya no mu zindi ntara zisigaye, asobanura ko iki ari igikorwa ngarukamwaka kigamije kurandura burundu isiba rya hato na hato ry’amasomo riterwa no kubura ibikoresho by’isuku byifashishwa mu gihe cy’imihango.
Ati “Umwana w’umukobwa ashobora kubura isabune yo gukaraba cyangwa amavuta yo kwisiga ariko ntibimusibye ishuri, ariko ntabwo yajya kwiga nta ’pad’ afite igihe ari mu mihango.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri G.S Mukarange Catholic, Habanabakize Theophile, yashimye cyane Rotaract Club ya KIE n’abo bafatanyije muri iki gikorwa, agaragaza ko abarimu babangamirwaga no kwigisha abana basiba bitewe n’ikibazo cyo kubura ibi bikoresho.
Ati “Urabona abana b’abangavu cyane cyane abo mu cyaro bagira ikibazo cyo kubura ibikoresho byo kwifashisha mu gihe bari mu mihango, kubera kubura ubushobozi. Rimwe na rimwe wenda iyo bagize ikibazo bari hano ku ishuri, turabafasha ariko iyo batashye ntabwo tumenya ikibazo bagize.”
Mu 2023, na bwo uyu muryango wahaye abangavu 300 bo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza utwenda tw’isuku bazajya bifashisha mu gihe bari mu mihango.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!