00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Ababyeyi bakoraga urugendo rurerure bajya kubyara bavunwe amaguru

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 28 June 2022 saa 11:11
Yasuwe :

Ababyeyi bo mu Karere ka Kayonza bakoraga urugendo rurerure bajya kubyarira ku bitaro bya Gahini bavunwe amaguru nyuma yo kububakira inzu yo kubyariramo ifite agaciro ka miliyoni 321 Frw.

Ni inzu yubatswe ku kigo nderabuzima cya Rukara ahari hasanzwe hari inzu y’ibyariro yakiraga ababyeyi umunani, kuri ubu iyahuzuye ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi 20.

Ni inzu yuzuye ku bufatanye bwa Leta na Kiliziya Gatulika ikazatangirwamo serivisi kubyaza, kubaga, kureba mu mubiri (radiology ) n’izindi nyinshi zitandukanye zitarangwaga ku kigo nderabuzima cya Rukara.

Ubwo yatahwagwa ku mugaragaro hahise habyariramo ababyeyi icumi.

Harerimana Esther utuye mu Kagari ka Gakoma mu Murenge wa Murundi yavuze ko ubusanzwe yategaga moto ya 7000 Frw ajya kubyarira i Gahini ngo wanagerayo ukagerayo wananiwe cyane ku buryo kubyara byari ikibazo.

Ati “ Hano mpagera nkoresheje 2500 Frw. Inyungu ya mbere ni uko ntazongera kubyara mvunitse cyane nka mbere, ikindi harisanzuye cyane.”

Yankurije Epiphanie utuye mu Kagari ka Rukara we yagize ati “ Hano dufite ubwisanzure buhagije ku buryo umwe atakwanduza undi indwara, ikindi abana bacu bazajya baba bafite ubuhumekero buhagije bitandukanye n’aho twabyariraga mbere kuko hari hato kandi hafunganye.”

Umwali Odette we wahise abyarira mu nzu nshya, yavuze ko ari byiza cyane ngo kuko buri mubyeyi wese afite ukwisanzura we n’umwana we.

Yavuze ko ubundi bajyaga boherezwa kujya kubyarira mu bitaro bya Gahini rimwe na rimwe ngo ntibanabone serivisi neza kubera ababyeyi benshi bahabyarira.

Ati “ Hano hari isuku nyinshi, harisanzuye cyane. Aha mbere twabyariraga nta bwogero imbere mu nzu bwari buhari ariko hano burahari kandi bwiza buzajya budufasha.”

Igisonga cya Musenyeri wa Diyoseze ya Kibungo, Incimatata Oreste, yavuze ko iki kigo nderabuzima gifite umumaro munini wo gufasha ababyeyi bo mu mirenge ya Rukara na Murundi.

Incimatata yavuze ko nka Kiliziya Gatulika bazakomeza gukora ibikorwa byiza bifasha abanyarwanda kugira ubuzima bwiza.

Yavuze ko muri iyi nzu y’ibyariro harimo n’icyumba ababyeyi bazajya bigishirizwamo kwirinda kubyara indahekana.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yashimiye ubufatanye buri hagati ya Leta na Kiliziya Gatulika, avuga ko iyi nzu y’ababyeyi izafasha abaturage ibihumbi 72 bakoraga ingendo ndende bajya kubyarira ahandi.

Ati “ Tujya kuhashyira iki gikorwaremezo ni ukugira ngo hagabanuke impfu z’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka . Ni no kugabanya ko umwana n’umubyeyi bashobora kwandura muri cya gihe cyo kubyara.”

Yavuze ko nubwo iyi nzu yubatswe mu Murenge wa Rukara izanafasha abandi baturage bo mu mirenge ya Murundi, Mwili na Gahini.

Akarere ka Kayonza gatuwe n’abaturage ibihumbi 400, kakaba gafite imirenge 12 ibarizwamo ibigo nderabuzima 15 n’ibitaro biri ku rwego rw’Akarere bibiri, ni ukuvuga ibya Rwinkwavu n’ibitaro bya Gahini.

Igisonga cya Musenyeri wa Diyoseze ya Kibungo, Incimatata Oreste ahemba umubyeyi wabyariye muri iyi nzu bwa mbere
Ababyeyi babyariye muri iyi nzu bahise bahembwa
Byitezwe ko iyi nzu yatashywe izafasha ababyeyi bajyaga bakora urugendo rurerure bagiye kubyara
Iyi nzu nshya ifite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi basaga 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .