Kasha, igisubizo ku bagore baterwa ipfunwe no kugura ibikoresho by’isuku no kuboneza urubyaro

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 23 Ukwakira 2018 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Ibikoresho byifashishwa mu gihe cy’imihango, uburyo bwo kuboneza urubyaro mu gihe gito n’ikirambye ni bimwe mu byo benshi mu bagore n’abakobwa batinya kugura kubera isoni no gutinya abari bubabone.

Nyuma yo kubona ko ariko izi soni akenshi zibarisha uburozi nk’uko Abanyarwanda bakunze guca umugani, bakisanga batagize isuku, imibonano idakingiye ibaviramo indwara n’inda zitateganyijwe, Abanyamerikakazi, Joanna Bichsel na Amanda Arch bakoze mu bigo bikomeye nka Microsoft bashakishije uko ikoranabuhanga bafitemo ubumenyi ryakemura iki kibazo.

Mu 2016 baje gutangiza urubuga ‘Kasha’, buri wese ashobora gukoresha, by’umwihariko abagore bakagura ibikoresho by’isuku bitandukanye, imiti n’ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro kandi mu ibanga rikomeye.

Umuyobozi Mukuru wa Kasha, Joanna Bichsel, yagize ati “Kasha yashinzwe kugira ngo ifashe abagore n’abakobwa yewe n’abagabo, kubona ibikoresho by’isuku n’ibindi bikunze kubagora kujya kubyigurira, byaba ikoreshwa mu kuringaniza urubyaro no mu gihe baba bari mu mihango.”

Bichsel avuga ko bahisemo gutangiza ibikorwa bya Kasha bahereye mu Rwanda, kubera uburyo ikoreshwa rya telefone rigenda ritera imbere, imiyoborere myiza ndetse n’imbaraga igihugu cyashyize mu kongerera umugore ubushobozi.

Kasha ikora ite?

Unyuze ku rubuga www.kasha.rw uhasanga ibikoresho biri mu byiciro bitandukanye birimo ibyahariwe abagore, abagabo, abana ndetse n’imiti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro

Ushobora kugura igikoresho ukeneye unyuze kuri uru rubuga cyangwa ukifashisha ‘Android application’ yitwa Kasha Vuba, ushyira muri telefone yawe uyikuye kuri Play Store.

Mu gihe udafite Internet cyangwa ukoresha telefone isanzwe ushobora kugura ibyo ukeneye kuri Kasha unyuze ku *911#.

Hamwe n’ubu buryo butatu, uhitamo igikoresho ukeneye ugahabwa umubare wihariye (code) ukoresha wishyura; mu kwishyura ushobora gukoresha MTN Mobile Money, Tigo/Airtel Money, uburyo bw’akamashini (POS), cyangwa ukishyura igicuruzwa kikugezeho.

Igikoresho waguze gishobora kukugeraho guhera mu isaha imwe bitewe n’amahitamo yawe, ukikuzaniye akaba yifashisha telefoni mu kumenya neza aho uherereye kandi akakigushyikiriza gifunze ku buryo ntawamenya ibirimo imbere.

Kubera ko Kasha idafite uburenganzira bwo kuvura, Uburyo bwo kuboneza urubyaro babukugezaho bafatanyije na Kipharma, ARBEF, Babyl na Health Development Initiative Rwanda, ariko bazirikana rya banga baba bagusezeranyije.

Kugeza ubu Kasha ikorera mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali na Huye; intego ni uko uyu mwaka uzarangira ikorera mu gihugu hose. Ukeneye ibisobanuro byimbitse ku mikorere ya Kasha ushobora kubahamagara ku murongo utishyurwa ari wo 9111.

Kasha ni urubuga rugamije koroshya uko abantu bagera ku bikoresho by'isuku n'ubuzima bw'imyororokere
Ibyo waguze babikugezaho bifunze neza ku buryo ntawamenya ikiri mu ipaki uhawe
Bimwe mu bikoresha wasanga muri Kasha
Ibi bikoresho byose bashobora kubikugezaho mu gihe kitarenze isaha kandi mu ibanga rikomeye
Kasha ifasha abagore kubona uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro no gupima niba batwite kandi mu ibanga
Kasha inakugezaho imibavu
Kasha ifite amoko atandukanye y'udukingirizo
Kuri Kasha hanabarizwa ibikoresho by'umwimerere bikoreshwa mu gusukura uruhu
Kuri Kasha uhasanga ubwoko butandukanye bw'ibikoresho bitandukanye wakwifashisha uri mu mihango
Unahasanga kandi imiti ikoreshwa mu gusukura imyanya y'ibanga ku bagore
Amanda Arch na Joanna Bichsel bashinze Kasha bagamije koroshya uburyo abagore bagera ku bikoresho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza