Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi ari nawo ubamo abakobwa benshi bakora uburaya barimo n’ababukora batarageza ku myaka 18.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC yo mu 2024 igaragaza ko mu bantu 37 bo mu Karere ka Karongi baryamana n’abo bahuje ibitsina bipimishije SIDA, 10,5% bayisanganywe.
Ni mu gihe mu bakobwa n’abagore 847 bakora uburaya bipimishije habonetsemo 28,8% bafite Virusi itera SIDA.
Umukozi w’Umuryango We Actx for Hope uharanira ubuzima n’imibereho myiza mu bantu bafite ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA, Hakizimana Léon, yavuze ko ubwandu bushya bugaragara muri byiciro aribwo bwatumye bategura ubukangurambaga bwo kwirinda Virusi itera SIDA bwabereye mu Murenge wa Rubengera.
Ati "Nk’uyu munsi twapimye abantu bagera kuri 178 muri bo twasanze abagera kuri batanu baranduye ubwo bwandu bushya".
Mu gukumira ubwandu bushya uyu muryango watanze udukingirizo ibihumbi 20 n’udupaki 400 tw’umuti ufasha abaryamana bahuje ibitsina kudakwirakwiza ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA.
Ati "Tugiye rero gukomeza ubukangurambaga abo bigaragara ko banduye bajye boherezwa ku Bigo Nderabuzima kugira ngo bakomeze gukurikiranwa bahabwa n’imiti ibafasha guhangana n’ubwo bwandu".
Umuforomo ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera ushinzwe gukurikirana abafite Virusi itera SIDA, Nizeyimana Egide yavuze ko ubwandu bushya ari ikibazo gihangayikishije.
Ati "Ubwandu bushya buri kugaragara cyane mu bakobwa bataruzuza imyaka y’ubukure usanga barishoye mu buraya".
Yavuze ko ukwiyongera k’ubwandu bushya kuri guterwa no kudohoka mu bukangurambaga ugereranyije na mbere kuko byatumye hari abibeshya ko SIDA yarangiye.
Virus itera SIDA yagaragaye mu Rwanda bwa mbere mu 1983 itangira gukwirakwira cyane guhera mu 1986 aho nko hagati ya 1988 na 1996 ari bwo yanduwe n’abantu benshi.
Bitewe n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe hashize imyaka irenga 10 umubare w’abafite Virusi ya SIDA mu Rwanda ari 3%.
Nubwo hari abatangiye kwirara bibwira ko Virusi itera SIDA yagabanutse siko kuri kuko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), kigaragaza ko buri mwaka mu Rwanda abantu 3200 bayandura, mu gihe abagera kuri 2600 bahitanwa na yo mu mwaka umwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!