00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iyo hadafatwa ingamba zikomeye byari gusaba u Rwanda imyaka 185 rubone abaganga bahagije

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 24 April 2024 saa 03:30
Yasuwe :

Ishami ry’Umurango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, rigaragaza ko buri gihugu gikwiye kuba gifite abaganga bane ku bantu 1000. Libya ni yo ifite abaganga umunani ku baturage 1000, Botswana na Afurika y’Epfo bikagira batanu ku baturage 1000. U Rwanda rufite umuganga umwe ku baturage 1000, ndetse hari ibihugu nka Niger bifite munsi y’umuganga umwe ku baturage 1000.

Imibare igaragaza ko mu Ukuboza 2023 abakozi bo mu nzego z’ubuzima mu Rwanda bari hafi ibihumbi 28.

Muri abo harimo abaforomo 14.816, ababyaza 2.137, abakora ubuvuzi bwuzuzanya n’ubuvuzi rusange 6.831, abakora muri farumasi 1.302, inzobere mu kuvura amenyo 102, abakora ubuvuzi rusange 1303, abadogiteri b’inzobere ku ndwara zinyuranye 694 hamwe n’abandi.

Mu ngeri zimwe na zimwe z’ubuvuzi hari aho igihugu gifite inzobere imwe kugeza kuri batanu harimo inzobere mu kubaga abana, kubaga umutima, kubaga ibihaha no kuvura impyiko n’abandi.

Abakozi bashya bo mu buvuzi 32.973

Mu mpera za 2023 hatangiye gahunda yiswe 4x4 Reform igamije kongera mu rwego rw’ubuzima abakozi bagera ku 32.973 bitarenze 2028.

Muri werurwe 2024, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abanyeshuri 4849 batangiye kwiga mu banyeshuri 12.532 bifuzwaga mu 2024.

Imibare igaragaza ko mu 2023 hiyongereye abanyeshuri biga amashami atandukanye y’ubuvuzi, aho ababaga amenyo biyongereho 59, abakora muri farumasi biyongereyeho 157, abaforomo biyongeraho 1924, ababyaza biyongeraho 341, mu gihe abakora mu rwego rw’ubuzima muri rusange biyongereyeho 868.

Gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima ni uko nibura kuva mu 2024, buri mwaka w’amashuri muri Kaminuza zigisha ubuvuzi hazajya hinjira abanyeshuri 8.378, bivuze ko imyaka ine bazaba ari 49.802 ariko abo biteganyijwe ko bazaba basoje amasomo mu 2028 ni 32,973.

Aba bazaba barimo abasoje amasomo y’ubuvuzi bari kwigira kuba inzobere ku ndwara runaka bagera kuri 897, abo mu buvuzi rusange 1.686, inzobere mu kuvura amenyo 185, abize ibya farumasi 832, abaforomo 15.770, ababyaza 5.209 n’abandi bakoze buzuzanya n’abaganga [Allied Health Sciences] 8.394.

Byari gusaba imyaka 185 ngo bigerweho

Ubusesenguzi bwa Minisiteri y’Ubuzima bugaragaza ko iyo gahunda ya 4x4 reform idashyirwaho, umuvuduko abanyeshuri biga amasomo y’ubuvuzi bagenderaho ntuhinduke, mu 2028 abasoje muri iyi ngeri bari kuba ari 11.292.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera aherutse gutangaza ko iyo hadafatwa ingamba zo kongera imibare y’abakora mu nzego z’ubuzima byari gufata imyaka 185 ngo hagerwe ku ntego OMS yifuza.

Ati “Iyo dukomeza gukora uko twakoraga mbere, byari kuzadusaba imyaka 185 ugendeye ku mubare w’abanyeshuri bigishwa n’mashuri yigisha iby’ubuvuzi dufite.”

Yahamije ko mu rwego rwo kuzamura uyu mubare ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda batangije amasomo amwe atari asanzwe yigishwa hagendewe ku bikenewe ndetse abanyeshuri bafashwa na Leta binjira mu mashuri y’ubuvuzi yigenga cyane cyane mu mashami bakenewemo.

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko ingeri zikirimo icyuho ari mu rwego rw’inzobere zitandukanye, ababyaza, abaforomo bize ibyo gutera ikinya, abakoresha ikoranabuhanga rya ‘radiographie’, abavura indwara z’amaso hamwe n’abahanga mu bya laboratwari zo mu mavuriro.

Kuri ubu amashuri makuru na za kaminuza 13 ni yo ari gufasha mu kwigisha aba banyeshuri, hakifashihwa ibitaro bitanu byo ku rwego rw’igihugu byigishirizwamo, n’ibindi umunani byigishirizwamo ku rwego rwa kabiri biri hirya no hino mu gihugu.

Mu myaka ine y’iyi gahunda hazakoreshwa igengo y’imari ya miliyoni zisaga 395$, bivuze ko umunyeshuri umwe azatangwaho 7.937$ kugeza asoje amasomo.

Icyuho kiri mu nzego z'ubuvuzi mu Rwanda byari gufata imyaka 185 ngo gikurwemo iyo hadashyirwaho ingamba zo gukuba kane abaganga mu myaka ine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .