Ivuriro Murugu Clinic ryubatse izina mu kuvura indwara zitandukanye muri Kenya, ryageze mu Rwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 Gashyantare 2019 saa 02:30
Yasuwe :
0 0

Ivuriro rya Murugu Herbal Clinic, rimaze imyaka 20 muri Kenya rikoresha ibimera mu buvuzi bw’indwara zirimo amibe, ryaje gukorera mu Rwanda.

Iri vuriro rya Murugu Rwanda, ryemewe n’inzego zibifitiye ububasha nk’ikigo gitanga ubuvuzi bw’indwara zitandukanye hifashishijwe imiti ikomoka ku bimera.

Umuyobozi Mukuru wa Murugu Rwanda, Dr Peter Macharia Murugu ari nawe watangije ivuriro rya Muruga Herbal Clinic, yavuze ko kuza gukorera mu Rwanda ari ibintu yari amaranye igihe kandi yifuza gutanga ubuvuzi bw’umwihariko ku banyarwanda.

Yagize ati “Turi hano mu Mujyi wa Kigali kugira ngo dutange serivisi z’ubuvuzi zizewe, mu myaka 20 maze muri uyu mwuga nabikoreye ubushakashatsi buhagije kandi 95% by’indwara mvura zikaba ari indwara z’ibyorezo zifatwa nk’akarande.”

Akomeza avuga ko azivura akoresheje imiti y’ibikomoka ku bimera yatunganyijwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ivuriro Murugu Rwanda rifite ibikoresho bya laboratwari, imiti y’ubwoko butandukanye ndetse n’abaganga b’inzobere mu kuvura indwara z’ibyorezo.

Dr. Murugu kandi avuga ko abanyarwanda bafite indwara zirimo amibe, igifu n’izindi yiteguye kubafasha guca ukubiri nazo.

Yagize ati “Ubuzima bukwiye kwitabwaho kandi bugomba gufatwa nka kimwe mu bihungabanya ubukungu iyo butabugabunzwe, kuko umuntu atakaza amafaranga menshi mu kwivuza indwara."

"Ariko iyo uje iwacu dufite ubushobozi bwo kumenya uburyo bwo kwita ku buzima bwawe tukakuvura indwara zitandukanye zirimo nka Amibe n’izindi.”

Iri vuriro rya Murugu Rwanda kuri ubu rikorera i Nyarutarama ahazwi nko mu Kabuga ka Nyarutarama.

Dr Peter Macharia Murugu, Umuyobozi Mukuru wa Murugu Rwanda Clinic ritanga ubuvuzi bwifashisha ibimera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza