00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzobere zo mu Bushinwa zasabye u Rwanda kongera imbaraga mu burezi bujyanye n’ubuvuzi

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 17 Ukwakira 2021 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Hashize hafi umwaka mu Rwanda hari itsinda ry’inzobere z’abaganga zaturutse mu Bushinwa zije gutanga ubufasha mu buvuzi, burimo kuvura abarwayi gufasha abaganga n’abaforomo ndetse no guhugura abashya mu mwuga.

Mu gihe bahamaze bazibye icyuho gikomeye mu kuvura abarwayi ariko bagaragaza ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda rutere imbere kurushaho birimo kongera umubare w’abaganga b’inzobere.

Iri tsinda rigomba kumara umwaka mu Rwanda rigizwe n’abantu 15 barimo inzobere 11, aho bamwe bavurira mu bitaro bya Masaka abandi bakajya ku bya Kibungo byose byubatswe ku nkunga y’u Bushinwa.

Dr. Zhan Hai uzobereye mu kubaga, yavuze ko igihe amaze avura abaturarwanda yabonye abaganga bakora akazi nk’ake mu Rwanda bafite ubumenyi buhagije ariko hakibura ibikoresho bigezweho kandi bihagije kugira ngo bavure neza abarwayi.

Dr. Han Jai na we yunze mu rya mugenzi we agira ati “Ibikoresho byo kwa muganga biracyari bike, ndetse n’abangaga bazobereye mu kubaga ntabwo bahagije kuko usanga abenshi badafite ubumenyi bwisumbuye. Hakenewe kwigisha abaganga benshi bakaba inzobere.”

Uretse izi mbogamizi bagaragaje ndetse n’iy’ururimi ituma batumvikana neza n’abarwayi, benshi bavuze ko bishimiye kuza gutanga ubufasha mu Rwanda ndetse hari n’abagaragaje ubushake bwo kuzagaruka igihe cyose bizaba bishoboka.

Umuyobozi w’iri tsinda Dr. Wu Yao yagize ati “Ninsubira mu Bushinwa nzashishikariza bagenzi banjye kuza mu Rwanda gutanga serivisi z’ubuvuzi ku barwayi. Nakunze aha hantu cyane, twabaye inshuti n’abaganga ba Masaka, ningira amahirwe nzagaruka.”

Buri mwaka kuva 1982 u Bushinwa bwohereza abaganga mu Rwanda

Umuyobozi w’ibitaro bya Masaka, Dr. Hanyurwimfura Jean Damascène, yavuze ko buri mwaka mu Rwanda haza inzobere z’abaganga baturutse mu Bushinwa. Uyu mwaka by’umwihariko haje abaganga babaga (general surgeons), abavura amagufa (orthopedics) ndetse n’abaganga b’amenyo (dentists).

Yakomeje agira ati “Iyo urebye akamaro batumarira ni kanini cyane kuko batuvurira abaturage baturuka hirya no hino ndetse bakadufasha cyane cyane no kutwigishiriza abaganga bashya, ni ukuvuga abanyeshuri bakirangiza kwiga.”

“Uyu mwaka urangiye badutoreje abaganga icumi bari bari muri stage, ariko twari dufite n’abaganga 14 bari bakirangiza kwiga bari kuvura ariko nabo baba bagikeneye n’ubundi bunararibonye. Abaganga nk’aba bazobereye rero badufasha kudutoreza abaganga.”

Dr. Hanyurwamfura yavuze ko mu byo bifuza harimo ko mu itsinda ry’umwaka utaha hazaza abaganga bavura indwara z’abana, izo mu kanwa no mu matwi kuko hari abaturage benshi bafite ibi bibazo bakeneye ubuvuzi bwisumbuye ndetse ko hari n’abaganga bato bakeneye kubigiraho.

Feng Kai yavuze ko bari kuganira na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo mu myaka iri imbere hazaze umubare munini w’abaganga.

Buri mwaka kuva mu 1982 u Bushinwa bwohereza itsinda ry’abaganga b’inzobere mu Rwanda, ndetse bugatanga inkunga zitandukanye cyane mu buvuzi n’ibikorwaremezo.

U Bushinwa nibwo bwubatse ibitaro bya Masaka byuzuye bitwaye miliyoni 10$ mu 2011, ubu bikaba byakira abarwayi bari hagati ya 200 na 250 ku munsi.

Ibi byose ni umusaruro w’imibanire myiza hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa yagiye irushaho gukomera n’ubu igikomeje, aho ubu u Bushinwa ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda ukomeye mu bucuruzi, mu buvuzi, mu bwubatsi n’ibindi, ndetse ibihugu byombi bikaba byizihiza imyaka 50 bitangiye umubano ushingiye kuri dipolomasi.

Basabye u Rwanda ko rwakongera imbaraga mu burezi bw'ubuvuzi
Izi nzobere z'abaganga zo mu Bushinwa zigiye kumara umwaka mu Rwanda zitanga ubufasha mu buvuzi
Dr Zhan Hai iburyo na Dr Hai Jai ibumoso bahurije ku kuba barishimiye gukorana n'Abanyarwanda ariko basaba ko hakongerwa ibikoresho bikoreshawa mu buvuzi
Fen Kai yavuze ko hari gukorwa ibiganiro kugira ngo mu myaka iri imbere mu Rwanda hajye haza abaganga baturutse mu Bushinwa benshi
Dr Hanyurwimfura uyobora ibitaro bya Masaka yavuze ko Abashinwa babafasha mu bintu byinshi birimo gutoza abaganga no kuvura abarwayi

Amafoto: Dan Nsengiyumva


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .