Inzobere mu kuvura indembe, Dr Nyirigira yagaragaje ko ububabare bukabije bushobora gutera kwiyahura

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 19 Mutarama 2020 saa 12:47
Yasuwe :
0 0

Dr Nyirigira Gaston, inzobere mu gutera ikinya no kuvura indembe yagaragaje ko ububabare bw’igihe kirekire bushobora gutera umuntu ubumuga ndetse bukamugiraho n’ingaruka ku bwonko ku buryo yakwiyahura.

Yabigarutseho ubwo yatangaga ikiganiro mu Nama Mpuzamahanga y’iminsi ibiri yahuje abaganga bo mu bihugu 12 igamije kwigira hamwe uko hashyirwaho ubuvuzi bwihariye mu gukumira no kuganya ububabare (International Conference on Pain Management).

Dr Nyirigira usanzwe avura mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), mu mwaka wa 2018 yabaye Umunyafurika wa mbere wahawe igihembo cyo kuvura no kugabanya ububabare. Yagiherewe i Boston muri Leta ya Massashusette muri Amerika kubera ubushakashatsi yakoranye n’itsinda rya Kaminuza ya Queen’s University, bwanahinduye uburyo bw’imivurire mu bitaro bya CHUB na CHUK.

Muri iyo nama mpuzamahanga yasojwe ku wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2020, Dr Nyirigira yagaragaje ingaruka mbi zishobora guterwa n’ububabare asaba ko hafatwa ingamba zihariye mu kubukumira no kubuvura.

Ati “Ingaruka zikomeye cyane harimo ubumuga bitewe n’uko umuntu atavuwe neza ububabare. Ikindi ni uko uzahora ubihiwe kuko bizagera ku bwonko ku buryo wazagera n’igihe ukiyahura, hari abiyahura benshi cyane.”

Yakomeje agaragaza ko hari ibikwiye guhinduka nk’aho usanga abantu barishyizemo ko igihe umuntu ababaye agomba gushinyiriza.

Ati “Turakangurira abanyarwanda ndetse n’abandi bantu ko kubabara bishobora guturuka ku kintu kinini cyane, bisaba rero ko umuntu ufite ububabare agana ku ivuriro bakamurebera ikintu kibitera hakiri kare; ishobora kuba ari cancer ikaba yaguteza ibindi bibazo.”

Abitabiriye iyo nama barimo abo mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, abahagarariye Ibitaro by’Uturere byose byo mu Rwanda; abaturutse mu bihugu bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari; muri Afurika; ku mugabane w’u Burayi no muri Amerika ndetse na Canada.

Abayitabiriye bavuze ko basangiye ubunararibonye kandi bungukiyemo byinshi bizatuma bita ku barwayi by’umwihariko mu kubagabanyiriza ububabare.

Niyonzima Emmanuel, yavuze ko agiye kurushaho kuganiriza abarwayi by’umwihariko abamugana.

Ati “Twuungukiyemo ko hari n’ibibazo byo mu mutwe bishobora gutera ububabare; ibibazo biterwa n’amateka umuntu yanyuzemo; umuntu ashobora kuza wamuganiriza ukumva ikibazo afite, ntabwo ari ukumuha imiti gusa ahubwo ukamwohereza no ku muntu umugira inama. Twungukiyemo ko no kuvugisha abarwayi neza nabyo bibavura.”

Umubyaza mu Bitaro bya CHUB, Umurerwa Emerance we yavuze ko yungukiyemo uburyo bushya bwo kwita ku babyeyi batwite abarinda ububabare.

Yavuze ko hari ababyeyi yakira baje kubyara barimo kubabara cyane ndetse hari na benshi bashobora guhagarika kubyara kubera ko bafite amateka y’ukuntu bagiye bababara ku nda zatambutse.

Ati “Akenshi twakundaga kubabwira ngo bagume hamwe baryamire uruhande rumwe ariko n’izindi mpande ziremewe kuko hari igihe akubwira ko yananiwe akababara cyane bikamubangamira. Uko ahindura uburyo ni ko uburibwe bugabanyuka gusa hari n’imiti myinshi ishobora kuboneka wenda tutashyiragamo ingufu mu kuyitanga. Guhera uyu munsi twemeye ko ari uguhinduka muri twebwe ni cyo kintu cyonyine gihagije kugira ngo abarwayi tubagabanyirize uburibwe.”

Umuyobozi Mukuru wa CHUB, Dr Sendegeya Agustin, yavuze ko nyuma yo kubona ko ikibazo cy’ububabare ku barwayi gihagangikishije, biyemeje gutangiza serivise yihariye ibwitaho mu bitaro.

Iyo nama Mpuzamahanga y’iminsi ibiri yabereye muri Galileo Stadium Hotel, yatumiwemo n’uhagariye abavuzi gakondo hamwe n’umupasiteri kugira ngo nabo batange umusanzu mu kuvura abantu ububabare.

Yateguwe na CHUB ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda.

Abitabiriye iyo nama biganjemo abo mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare n'abo mu Bitaro by'Uturere mu Rwanda
Abitabiriye iyo nama bavuze ko bungukiyemo byinshi mu kwita ku murwayi ufite ububabare bukabije
Bihaye intego yo kwita ku barwayi babagabanyiriza ububabare kuko ari ikibazo gihangayikishije
Dr Nyirigira Gaston, inzobere mu gutera ikinya no kuvura indembe yagaragaje ko ububabare bw’igihe kirekira bushobora gusigira umuntu ubumuga cyangwa bukamutera kwiyahura
Hagaragajwe ko hari ibikwiye guhinduka nk’aho usanga abantu barishyizemo ko igihe umuntu ababaye agomba gushinyiriza
Iyo Nama Mpuzamahanga y’iminsi ibiri yahuje abaganga bo mu bihugu 12 igamije kwigira hamwe uko hashyirwaho ubuvuzi bwihariye mu gukumira no kuganya ububabare
Ni inama yatumiwe inzobere mu kuvura ububabare zo mu bihugu bitandukanye
Umuvuzi gakondo , Rutangarwamaboko na we yatumiwe muri iyo nama mpuzamahanga y'iminsi ibiri
Umuyobozi Mukuru wa CHUB, Dr Sendegeya Agustin (wicaye hagati), yavuze ko nyuma yo kubona ko ikibazo cy’ububabare gihagangikishije biyemeje gutangiza serivise yihariye ibwitaho mu bitaro
Umwe mu nzobere mu kuvura ububabare atanga ikiganiro muri iyo nama mpuzamahanga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza