Inzitiramibu za mbere zakorewe mu Rwanda zigiye guhabwa abaturage

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 8 Mutarama 2020 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko kuba mu Rwanda haratangiye uruganda rukora inzitiramibu bizagabanya amafaranga y’ingengo y’imari u Rwanda rwakoreshaga ruzitumiza hanze ndetse bizatuma abaturage bazihabwa ku gihe.

Ibi RBC yabitangaje mu gihe abaturage bakomeje kugaragaza ko badahabwa inzitiramibu ku gihe ndetse n’abazifite zamaze gusaza.

Leta y’u Rwanda yatumizaga hanze miliyoni zirindwi z’inzitiramibu zigakoresha amadolari ya Amerika ari hagati ya miliyoni 15 na 17, angana miliyari zigera kuri 17 z’amafaranga y’u Rwanda. Nibura inzitiramibu imwe igura hagati y’amadolari atatu n’igice n’ane.

RBC ivuga ko hashize imyaka ibiri abaturage bahawe inzitiramibu ndetse ikanashimangira ko muri Mutarama 2020 hagiye gutangwa izindi nshya zigera kuri miliyoni zirindwi.

Radio Rwanda yatangaje ko mu nzitiramibu zizatangwa izigera kuri miliyoni eshatu n’igice zakorewe mu Rwanda mu ruganda ruherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Ibihugu birimo Angola, Zambia na Nigeria bisanzwe byinjiza inzitiramibu zivuye mu bihugu by’i Burayi na Aziya, byiyemeje kuzazivana mu Rwanda.

U Rwanda nibura rwakoreshaga miliyari 17 Frw mu gutumiza hanze inzitiramibu, zihabwa ku buntu abaturage bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima iheruka kwerekana ko u Rwanda rwagabanyije cyane indwara ya malaria ho hejuru ya 430, 000 ku bayirwaye mu 2017 ugereranyije na 2016.

U Rwanda nibura rwakoreshaga miliyari 17 Frw mu gutumiza hanze inzitiramibu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza