Inyungu mu kuba u Rwanda rwarabashije kwikorera umuti ugabanya uburibwe ku barwayi

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 9 Mutarama 2020 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwafashe iya mbere mu kwikorera imiti igabanya uburibwe hagamijwe kwishakira ibisubizo ku kibazo cy’ikiguzi kiri hejuru ku miti nk’iyo itumizwa mu mahanga.

Umuti usanzwe ukoreshwa mu buvuzi witwa Opioid, ukorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uhenda inshuro esheshatu ku isoko ryo mu bihugu bikennye, ibituma miliyoni z’abaturage bo muri ibi bihugu batabasha kuwigurira.

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC kivuga ko gukora umuti ugabanya uburibwe ‘Morphine’ mu Rwanda byatangiye mu mwaka wa 2014, bikorerwa mu kigo cy’ubushakashatsi mu miti [LABOPHAR] giherereye mu karere ka Huye, mu ntara y’amajyepfo; bigakorwa hifashishijwe ifu ya ‘Morphine’ ibyazwamo umuti usukika.

Mbere yo gukora uyu muti, ubushakashatsi bwari bwagaragaje ko abarwayi 7200 bapfaga bishwe na Kanseri cyangwa virusi itera Sida buri mwaka, bapfaga bababara cyane kuko nta miti igabanya ububabare babaga bahawe.

Iyo uyu mubare uza kubona imiti igabanya ububabare, hari gukenerwa ibiro 44 bya ‘Morphine’; hatabariwemo abandi barwayi bakenera ubuvuzi bwo kugabanya ububabare nk’inkomere, abahiye, ababagwa, ababyara, n’abandi.

Mu 2013, mu Rwanda hakoreshejwe ibiro 0.03 gusa ku baturage bose bari bakeneye imiti igabanya ububabare. Ibi bigaragaza ko igihugu cyari gikeneye gushyira imbaraga mu gushaka imiti igabanya ububabare ikagezwa ku bayikeneye bose kandi ku buryo buboroheye.

RBC ivuga ko kuva uyu muti watangira gukorerwa mu Rwanda, hari impinduka zagaragaye mu buvuzi, zirimo kuba Minisiteri y’Ubuzima yarashyizeho politiki ngenderwaho mu kuvura abarwayi bakeneye ubufasha renzamunsi (Palliative Care), bityo ubukangurambaga mu kuvura no gutanga imiti igabanya ububabare ku barwayi bayikeneye bukaba bwariyongereye mu bigo byose by’ubuvuzi mu Rwanda.

Iyi minisiteri yanatangije indi gahunda igamije gusuzuma no kuvura ububabare ku murwayi wese ukeneye umuti w’ububabare.

Iyi gahunda ikaba ishishikariza cyane abaganga kugira umuco wo gusuzuma ububabare, kwandika imiti y’ububabare, kuzuza igipimo cy’ububabare n’ibyo bakoreye umurwayi mu ifishi ye.

Abakora kwa muganga bahuguwe ku gusuzuma no kuvura ububabare, kandi ibitaro byose mu gihugu bibasha gusaba no guhabwa ‘Morphine’ ikorerwa mu Rwanda ku buntu.

Bisa n’ibitoroshye kumenya imibare nyayo y’abarwayi bahabwa imiti yo kugabanya ububabare kuko ikusanyamibare rikiri ikibazo, nubwo ibitaro byose mu gihungu bifite iyi miti kandi igahabwa abarwayi bafite ububabare bwinshi.

Kugera ubu RBC ivuga ko hakiri imbogamizi ku kugira ububiko buhagije bw’imiti igabanya ububabare kuko ifu ya ‘morphine’ igitangwa n’abaterankunga; bivuze ko hatabayeho gutangira kuyigura mu ngengo y’imari ya leta y’u Rwanda, hashobora kuzavuka ikibazo cy’ingano y’iyo miti mu gihe abaterankunga bahagarika inkunga yabo.

Iki kigo kinongeraho ko nubwo ubukangurambaga bwakozwe, mu bigo nderabuzimana bitandukanye hagikenewe imbaraga nyinshi mu kongera ubumenyi n’ubushobozi bwo gusuzuma no gutanga imiti igabanya ububabare.

Ikindi kandi bamwe mu baganga baracyatinya kwandikira abarwayi imiti ya ‘morphine’, bityo umurwayi uyikeneye ntahite ayibonera igihe.

Umuti ugabanya ububabare ‘Morphine’ ukorerwa mu Rwanda wagiye wiyongera bitewe n’uko abawukeneye basigaye bawubona, ku buryo wavuye ku biro 0.03 muri 2013, ubu hakaba hateganywa gukorwa ibilo 12 bitarenze umwaka wa 2020.

Kugera ubu iyi miti iracyatangirwa ubuntu, ariko guverinoma nitangira kuyigura bizasaba ko abarwayi bazajya bayishyura kuri mituweli.

Abaharanira ko ubuvuzi bugera kuri bose bavuga ko igisubizo cy’u Rwanda cyo kwikorera imiti igabanya ububabare ku bafite amikoro make, igakwirakwiza mu ngo zo mu gihugu hose binyuze mu bajyanama b’ubuzima, ari ikimenyetso ko ubucuruzi bwa opioid butari bukwiye kureberwa mu mafaranga ashobora gukurwamo.

Umuyobozi mukuru w’umuryango ufasha abababaye mu Rwanda, Diane Mukasahaha ati “Abantu bagomba guhabwa ubuvuzi nk’uko umunyamerika abuhabwa. Twese turi abantu, kandi umubiri ni umwe.”

Umuryango udaharanira inyungu ‘Hospice Africa Uganda‘ uvuga ko ibihugu 22 muri 54 byo ku mugabane wa Afurika ari byo bifite umuti wizewe kandi uhendutse ugabanya uburibwe.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rigenzura iyubahirizwa ry’amasezerano ku ikoreshwa ry’imiti [International Narcotics Control Board] rivuga ko 90% by’imiti ya opioid bikoreshwa n’ibihugu bikize, ahari 17% gusa y’abaturage bari ku isi.

Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, igiciro kiri hejuru, amategeko akakaye n’umuco wo kwanga imiti igabanya uburibwe, ni bimwe mu bituma abayikenera benshi batayibona, niyo baba bageze mu minsi yabo ya nyuma.

Kuba igiciro cy’imiti igabanya uburibwe kikuba inshuro esheshatu mu bihugu bikennye kuruta mu bihugu bikize; abahanga bavuga ko biterwa n’umubare ukiri muto w’abayikoresha muri ibyo bihugu, bituma guciririkanya ku buryo bwo kuyigura ku giciro gito binanirana.

Meg O’Brien ufite ikigo gifasha ibihugu bikennye kwikorera imiti igabanya uburibwe, avuga ko iyi miti igabanya uburibwe ishobora kugira imbata uyikoresha. Gusa leta igenzura ikwirakwizwa ryayo mu rwego rwo kwirinda ibyabaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ibinini byoherezwaga mu mijyi mito ku rugero ruruta ingano ikenewe.

Umuyobozi mukuru w’umuryango ufasha abababaye mu Rwanda, Diane Mukasahaha, avuga ko ubuvuzi bufite ireme bugomba guhabwa abantu bose nta mupaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza