00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyunganiramirire, kimwe mu bisubizo ku bibazo byo mu buriri

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 5 April 2022 saa 11:57
Yasuwe :

Kimwe mu bibazo bihangayikishije abashakanye kuri ubu harimo ibijyanye no gutera akabariro. Ni ikibazo gikomeye ku buryo gishobora no kuba intandaro ya gatanya cyangwa andi makimbirane yo mu miryango.

Ibibazo byo mu buriri birimo nko kurangiza vuba, kubura amavangingo, gucika intege mu gihe cy’imibonano n’ibindi benshi bagira ipfunwe ryo kuba bakwivuza.

Nubwo bitera ipfunwe ariko biravurwa bigakira. Kimwe mu bishobora kuba umuti w’ibi bibazo harimo inyunganiramirire zitandukanye zafasha umuntu kwigobotora ibi bibazo.

IGIHE yaganiriye n’umwe mu bacuruza inyunganiramirire wo mu Kigo cya Health for Life, Niyindagiye Tito. Yavuze ko hari inyunganiramirire zifasha abantu bafite ibibazo byo mu buriri bigakira burundu.

Yagize ati “Hari inyunganiramirire zitandukanye zishobora gufasha umuntu ufite ibi bibazo bigakemuka, ziba zikoze mu bimera by’umwimerere ku buryo bwizewe.”

Yakomeje avuga ko izi nyunganiramirire ziba zikozwe mu buryo bw’ibinini n’ifu, iyo uzikoresheje neza ubona impinduka mu gihe gito cyane.

Yagize ati “Izi ziba ari inyunganiramirire kuko nta bindi biba bivanzemo kuyikoresha bishobora gufata mu minsi 15 cyangwa munsi yayo, ukaba watangiye kubona igisubizo.”

Niyindagiye yavuze ko abantu badakwiye kugira ipfunwe ryo kwivuza ibi bibazo kuko bitavuwe byababaho karande, ahubwo bakwiye guhitamo uburyo bw’ibanga bavurwamo.

Yagize ati “Dufite uburyo dufasha abantu batabasha kuza aho dukorera, ashobora guhitamo aho tumusanga mu buryo bw’ibanga tukamugeraho cyangwa tukamusanga mu rugo; hari uburyo dutanga serivisi mu buryo bw’ibanga.”

“Umuntu aba agomba gushaka uko yivuza kuko iyo bidakozwe bishobora kumugiraho ingaruka haba kuri we ndetse no ku mufasha we ndetse n’abana kuko hazabaho gushwana kuko usanga umuntu avaho ajya mu buraya.”

Ibibazo byo mu buriri ni indwara nk’izindi bisaba ko umuntu ufite iki kibazo yakwihutira kugera kwa muganga kugira ngo abashe gufashwa cyane hifashishijwe inyunganiramirire.

Uramutse ufite iki kibazo wagana Ikigo Health for Life aho gikorera mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Rubavu cyangwa ugahamagara kuri 0788296246.

Zimwe mu nyongeramirire zifasha mu gukemura ibibazo byo gutera akabariro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .