Intambwe idatsikira y’urwego rw’ubuzima mu Rwanda mu 2018

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 28 Ukuboza 2018 saa 04:34
Yasuwe :
0 0

Uko imyaka ishira indi igataha, u Rwanda rugenda rutera intambwe idasanzwe mu nkingi zose zibumbatiye iterambere ryarwo n’abarutuye muri rusange, urw’ubuzima rukaba ari rumwe mu z’ibanze.

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, abanyarwanda n’inshuti zarwo, bibazaga ko rutazongera kuba nyabagendwa cyangwa abarutuye babashe kubona iby’ibanze bakeneye nko kwivuza, kwiga n’ibindi.

Usubije amaso inyuma by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima, usanga hari intambwe ishimishije u Rwanda, rwagiye rutera haba mu bikorwa remezo, kwegereza serivisi z’ubuvuzi abaturage, guhangana n’indwara z’ibyorezo, ikoranabuhanga n’ibindi bigamije kwita ku buzima bw’abaturage.

Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko mu Rwanda hari ibigo bya Leta n’ibyigenga bitanga serivisi z’ubuvuzi birenga 1300, nyamara mu 2013 hari 816.

Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5) bugaragaza ko nibura 57% by’abafite ibibazo by’ubuzima bisuzumisha mu byumweru bine bya mbere bitewe no kuba benshi begereye aho bafatira serivisi z’ubuzima kandi bakagira n’ubwishingizi.

Urugendo umurwayi akora agiye kwivuza rwavuye ku mpuzandengo y’iminota 57 muri EICV4 (2014/15) rugera kuri 50 muri EICV5 (2016/17). Muri icyo gihe, abanyarwanda bafite ubwishingizi bw’ubuzima bavuye kuri 70% bagera kuri 74%.

Iyi nkuru ntabwo yibanda cyane ku ntambwe u Rwanda rwateye mu rwego rw’ubuzima mu myaka myinshi, ahubwo turareba gusa 2018, umwaka ubura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo urangire.

Ibitaro bishya

Umwaka wa 2018, ni umwaka utazibagirana ku bikorwa remezo bitandukanye by’ubuzima usigiye u Rwanda, bizafasha abaturage kwivuriza hafi no kubona serivisi zinoze.

Harimo nk’ibitaro bivura amaso byubatswe mu Karere ka Kamonyi bya Rwanda Charity Eye Hospital. Bifite ibyuma bisaga 100 byo kwakiriramo abarwayi, byuzuye mu Ugushyingo bitwaye asaga miliyari 1,5Frw.

Muri Nyakanga kandi u Rwanda rwungutse ibitaro bya mbere bifasha abafite ubumuga bikanakora insimburangingo, byubatse i Nyanza ahahoze ikigo cyita ku bafite ubumuga cya ‘HVP Gatagara. Bifite ubushobozi bwo gukurikirana abarwayi bacumbikiwe basaga 130.

Muri uyu mwaka hanubatswe hanavugururwa ibitaro bitandatu by’uturere birimo ibya Byumba byatwaye asaga miliyari 4.1Frw n’ibya Munini mu Karere ka Nyaruguru byatwaye asaga miliyari 7.9Frw. Ibindi birimo iby’Akarere ka Nyarugenge imirimo yo kubyubaha irakataje.

Madamu Jeannette Kagame yagizwe Ambasaderi mu kurwanya Sida

Mu bindi bitazibagirana byaranze 2018, harimo kugira Madamu Jeannette Kagame, Ambasaderi wihariye w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA ku wa 7 Ukuboza, kubera uruhare rwe mu kurwanya SIDA.

Yabaye uwa mbere uhawe izi nshingano kubera ibikorwa yakoze mu kurwanya Sida, mu rugendo yatangije mu 2001 binyuze mu muryango Imbuto Foundation, mu gufasha Abanyarwanda kubona uburezi no kubaho neza.

Umwitozo udasanzwe ukumira Ebola

Umwaka wa 2018 wabayemo ibikorwa bigamije guhangana n’indwara z’ibyorezo nka Ebola, cyangwa izisanzwe nka Malaria n’izindi hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage.

Nubwo icyorezo cya Ebola cyavuzwe cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kitageze mu Rwanda, rwashyizeho ingamba zo kugikumira zirimo umwitozo uhambaye wo guhangana nacyo igihe cyahagera, wiswe ‘Kumira Ebola Simulation Exercise’, wakorewe mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu Ukwakira.

Imibu itera malariya yahizwe bukware

Mu mpera za Kamena u Rwanda rwatangije igikorwa kidasanzwe cyo gutera imiti yica imibu itera malaria, isanzwe mu ndiri yayo nko mu bihuru, mu bishanga, mu mibande, ahari ibidendezi by’amazi n’ahandi.

Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko mu mwaka wa 2013-2014, abantu 112/1000 ari bo barwaye malaria, 2014-2015 baba 198/1000, mu gihe muri 2016-2017 bageze kuri 418/1000. Bivuze ko bikubye gatatu, kandi hakenewe ingamba zihariye mu guhasha umubu uyitera.

Mukorogo yarahizwe, iravugwa cyane

Imikwabu idasanzwe yo gushakisha abacuruza amavuta ahindura uruhu azwi nka Mukorogo ntizava mu mitwe ya benshi.

Nubwo hari hasanzweho ingamba zibikumira, nyuma y’aho Perezida Kagame asabye Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu kugira icyo zibikoraho bwangu kuko ‘agira ingaruka ku buzima bwa muntu kimwe n’ibindi’ abenshi murabyibuka imikwabu yakozwe mu bacuruzi, abayasanganywe agafatwa.

Laboratwari ipima ADN

Muri Kamena nibwo Laboratwari ya mbere ishobora gupima ADN no gutahura umuntu wakoze icyaha yatangiye gukora Kacyiru mu Rwanda. Yuzuye mu mushinga watwaye agera kuri miliyari 6 Frw.

Laboratwari ipima ADN yabaye inkuru nziza kuko ibi bizamini uwabikeneraga byamusabaga kubijyana mu mahanga.

Abaganga babaga bemewe ku rwego rwa Afurika

Uyu mwaka kandi wabaye uw’ibyishimo ku baganga 10 b’abanyarwanda babaga, bemerewe kuvura ku rwego rwa Afurika. Bemerewe nyuma yo gutsinda ibizamini bisabwa, basangamo abandi barenga 50.

Muri uyu mwaka kandi nibwo u Rwanda rwatangije ikigo cy’igihugu gishinzwe gukurikirana ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA), gishirwaho n’itegeko Nº 003/2018 OF 09/02/2018.

Ni ikigo cyitezweho guhangana n’ingaruka zishobora guterwa no gukoresha imiti cyangwa ibiribwa bitujuje ubuziranenge.

Indi nkuru yishimiwe mu Rwanda mu 2018 ni gahunda y’imyaka itanu y’ibikorwa bigamije kurandura mu gihugu indwara ya ‘Hepatite C, iheruka gutangizwa, izatwara miliyari 100Frw.

Muri uyu mwaka kandi nibwo abanyarwanda bashyiriwe uburyo bw’ikoranabuhanga ryo kwivuriza kuri mituweli bakoresheje indangamuntu, mu gihe mbere byasabaga kujyana n’ikarita y’umunyamuryango.

Mu Ukuboza kandi, Minisiteri y’Ubuzima, yageneye moto 217 na mudasobwa zirenga 500 n’imodoka ebyiri ibigo nderabuzima, mu rwego rwo kubifasha kunoza imitangire ya serivisi z’ubuzima bisanzwe bitanga.

Inzobere zakoraniye i Kigali

Mu 2018, u Rwanda rwakiriye inama ziga ku bintu bitandukanye zo ku rwego rwa Afurika no ku Isi muri rusange ariko hari iz’ingenzi zigaga ku guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Muri Werurwe, u Rwanda rwakiriye inama y’iminsi itatu yo ku rwego rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yigaga ku guhangana na Diabetes.

Mu Ugushyingo rwakiriye inama Mpuzamahanga y’iminsi itatu yigaga ku kuboneza urubyaro, yahuje abarenga 3000 bo mu bihugu 110, barimo umugore wa Perezida wa Haiti, Igikomangoma cya Jordan n’abandi.

Yavugiwemo ibijyanye no kunoza ihanahana ry’amakuru ajyanye n’uburenganzira ku mibonano mpuzabitsina, ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro n’ibindi.

Ku wa 7 Ukuboza, i Kigali habereye inama mpuzamahanga igamije kureba intambwe yatewe mu kurwanya virusi itera Sida.

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere(RDB), kigaragaza ko ubukerarugendo bushingiye ku nama bwinjirije u Rwanda miliyoni z’amadolari 42 mu mwaka wa 2017. Uyu mwaka hitezwe miliyoni z’amadolari 74.

Uretse kuba abazitabira basiga amadevise, ni inyungu ku Rwanda kuko hari byinshi abakora mu rwego rw’ubuzima bungukira ku baturutse mu bindi bihugu bazitabira, bikabafasha gutanga serivisi nziza kandi inoze.

Gahunda yo kwica imibu binyuze mu kuyihiga aho yororokera hose yatangiye uyu mwaka
Ibitaro bya Byumba byaravuguruwe bishyirwa ku rwego rushimishije mu 2018
Madamu Jeannette Kagame yashimiwe uruhare rwe mu kurwanya Sida no guharanira ubuzima bwiza bw’urubyiruko
Ubwo Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango ‘Clinton Health Access Initiative’, Ira C. Magaziner batangizaga ku mugaragaro gahunda y’imyaka itanu yo kurandura Hepapite C
Ubwo hakorwaga umwitozo wo gukumira Ebola mu bitaro bya gisirikare i Kanombe, aha berekanaga uko umurwayi wa Ebola atwarwa
Mukorogo yahizwe bukware nyuma y'uko Perezida Kagame abisabye
Abanyarwanda 10 mu baganga 60 bemerewe gutangira ubuvuzi bwo kubaga muri COSECSA
Muri Kamena uyu mwaka Laboratwari ishobora gupima ADN no gutahura umuntu wakoze icyaha yatangiye gukora
Iyi Laboratwari ifite ibikoresho bigezweho byaruhuye abajyaga gukoresha ibizamini bya ADN mu mahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza