Byagarutsweho ku wa 24 Mata 2025, ubwo Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Ubuzima (OMS) watangizaga icyumweru mpuzamahanga cyahariwe ikingira.
Ni icyumweru ngarukamwaka kigamije kwerekana ko hakenewe ubufatanye mpuzamahanga kugira ngo abatuye Isi bose babone inkingo zabafasha kwirinda indwara kuko hakiri icyuho ku mubare w’abazikeye n’abo zigeraho.
Umuyobozi wa gahunda y’ikingira muri RBC, Sibomana Hassan yabwiye RBA ko abana bagerwaho nk’inkingo mu Rwanda ari benshi ndetse ko hari na gahunda yo kuzitangira ku mavuriro y’ibanze.
Yagize ati “Abana bo mu Rwanda barakingiwe ku kigero kiri hejuru cyane kirenga 95% kandi baba barabonye inkingo zose nk’uko bisabwa. Ni ikintu twashimira cyane kuko kugira ngo tubigereho bica mu bufatanye dufitanye n’amavuriro n’abajyanama b’ubuzima. Icyiza ni uko ababyeyi bumva impamvu yo gukingiza abana. Inkingo turazifite mu bigo nderabuzima ndetse twatangiye no kuzishyira mu mavuriro y’ibanze ku buryo mu gihe kiri imbere ababyeyi bazajya bakingiriza hafi y’aho batuye.”
Sibomana yongeyeho ko mu gihugu hose hakingirwa abana barenga ibihumbi 350 buri mwaka kandi bakabakingira inshuro esheshatu zose ziteganyijwe.
Kugeza ubu mu Rwanda abana bakingirwa bakivuka bakongera ku kwezi n’igice, ku mezi abiri n’igice, atatu n’igice, ku mezi icyenda na nyuma y’amezi 15 bavutse.
OMS igaragaza ko mu myaka 50 ishize inkingo zabashije kurokora ubuzima bw’abantu miliyoni 154 ku Isi; bivuze ko buri munota ubuzima bw’abantu batandatu bwarokokaga.
Hagati y’umwaka wa 2000 na 2023 kandi urukingo rw’iseru rwafashije mu gukingira abantu rubarinda imfu z’abagera kuri miliyoni 60 ku Isi.
OMS kandi igaragaza ko inkingo zagize uruhare runini mu guhashya indwara y’imbasa yari yibasiye Isi mu myaka ya 1900 bituma mu 2020 Afurika ibasha kurandura iyo ndwara burundu.
Ku Isi hari indwara 30 zitangirwa inkingo gusa haracyari icyuho cy’abo zitageraho kuko nko mu 2023 abana miliyoni 22 ku Isi batabashije kubona inkingo bari bakeneye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!