00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkingo za Pfizer na AstraZeneca zagaragaje ubudahangarwa bwo guhangana na Virusi ya "Delta"

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 23 Nyakanga 2021 saa 12:41
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru The New England Journal of Medicine, bwagaragaje ko abantu bafashe dose ebyiri z’inkingo za Pfizer cyangwa AstraZeneca, umubiri wabo ufite ubudahangarwa bwo guhangana n’ubwoko bushya bwa Virus ya yihinduranyije izwi nka Delta.

Ubu bushakashatsi bwasohotse tariki ya 22 Nyakanga 2021, bwagaragaje ko umuntu wafashe dose ebyiri za Pfizer, aba afite ubudahangarwa bw’urukingo buri ku kigero cya 88% kuri virusi ya Delta.

Uwafashe dose ebyiri za AstraZeneca, we umubiri we uba ufite ubudahangarwa ku kigero cya 65% kuri virusi ya Delta.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye Radio 1 ko ibyavuye mu bushakashatsi bitanga icyizere kuko hari abatekerezaga ko izi nkingo zidashobora guhangana na Delta.

Ati “Ubushakashatsi bwakorewe kuri Pfizer na AstraZeneca bwagaragaje ko Pfizer ubusanzwe ikingira ku gipimo cya 95% ariko urwaye Delta igera kuri 88%, AstraZeneca yo igera kuri 65%.”

“Bivuze ko izi nkingo uwafashe ebyiri neza, zifite icyo zimurinda kandi gifatika. Aya ni amakuru yavuye mu bushakashatsi. Iyi ni inkuru nziza kuko abantu batekerezaga ko zidakora habe na gahoro.”

Ku wa 8 Nyakanga nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hari ibimenyetso bifatika by’uko ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka Delta bwahageze.

Ibimenyetso biranga umuntu wanduye Delta harimo gucibwamo, isesemi no kuruka, kubabara imikaya, kubabara umutwe cyane, gucika intege, ibicurane ndetse no kumagara mu muhogo.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze gufata inkingo za Pfizer na AstraZeneca bangana na 418.773.

Umubiri w'umuntu wahawe urukingo rwa Pfizer na AstraZeneca ufite ubudahangarwa bwo guhangana n’ubwoko bushya bwa Virus ya Delta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .