Ibi byatangajwe ku wa 31 Mutarama 2024, ubwo MINISANTE yatangazaga gahunda yo guteza imbere urwego rw’ubuzima mu myaka itanu izarangira mu 2029.
Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko iyo gahunda izibanda ku nkingi eshanu z’ingenzi zirimo no kongera umubare w’abaganga muri gahunda yiswe ‘4×4’ aho byibuze abaganga bane bazaba bita ku baturage 1000, bavuye kuri umwe.
Ni gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga 2023 aho izasiga u Rwanda rufite abaganga bagera kuri 58.582 mu 2028 bikajyana n’ibipimo mpuzamahanga kandi n’imibereho myiza yabo ikitabwaho.
Ikindi kizibandwaho ni ukujyanisha n’igihe ibikorwaremezo by’ubuvuzi bijyanishwa n’ikoranabuhanga kugira ngo birusheho guha serivisi zinoze ababigana.
Muri iyo gahunda hazubakwa ibitaro bishya 10 n’ibigo nderabuzima 23 hirya no hino mu gihugu.
Muri iyi myaka itanu kandi hazasanwa ibikorwaremezo by’ubuvuzi bigera kuri 30% by’ibihari uyu munsi ndetse hatahwe Icyanya cy’Ubuvuzi cya Kigali kiri i Masaka (Kigali Health City).
Inkingi ya gatatu ni iyo kurushaho guha abaturage serivisi z’ubuvuzi zifite ireme binyuze mu kubavura indwara zose zivurirwa mu gihugu no kugera ku bakeneye ubuvuzi bose.
Aho hazibandwa cyane ku kwita ku buzima bw’umwana n’ubw’umubyeyi no kuvura indwara zitandura.
Inkingi ya kane mu zizibandwaho ni ukubaka ubushobozi bwo guhangana n’indwara nk’ibyorezo ku buryo inzego z’ubuzima zibasha kumenya ko hari icyorezo kigiye kuza zigashyiraho ingamba zo kugikumira mbere.
Ibyo bizanyura mu gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mu kuvumbura ibyorezo, gusesengura mbere amakuru ajyanye n’ikirere yafasha mu kwirinda ibyorezo n’ibindi.
Inkingi iheruka ni ijyanye n’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi, ikoranabuhanga no gushora imari mu kubaka inganda zikorera inkingo n’imiti mu Rwanda.
Izo nkingi eshanu zizibandwaho kugeza mu 2029 zitezweho gufasha igihugu kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara.
Byitezwe ko bazava ku babyeyi 105 mu babyeyi ibihumbi 100 babyara (imibare yo mu 2023) bagere kuri 60 mu bihumbi 100 babyaye, n’ibindi.
Umubare w’abakora kwa muganga uziyongera kandi uzazamura abaganga bavura abaturage bave ku muganga 1,2 ku baturage 1000 ugere ku baganga 4,8 ku baturage 1000.
Ibikorwaremezo by’ubuvuzi kandi bizegerezwa Abanyarwanda bose ku kigero cya 100% bivuye kuri 70% byariho mu 2023 ndetse n’abafite ubwishingizi bw’ubuvuzi bave kuri 85% babe 100%.
Hateganyijwe kandi ko mu 2029 amikoro azaba ashorwa mu buvuzi mu gihugu azaba akomoka imbere mu gihugu ku kigero cya 60% avuye kuri 45% yariho mu 2023.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Butera Yvan, yavuze ko hari intambwe yatewe mu Rwanda mu buzima ifatika mu guhangana n’indwara, kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana n’ibindi ku buryo byatumye Igihugu cyiha indi ntego yo kuba cyaranduye kanseri y’inkondo y’umura burundu mu 2027.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!