00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Injira mu bitaro by’Ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 30 Nzeri 2022 saa 06:48
Yasuwe :

Umunyarwanda yaravuze ngo “Haguma amagara”, ibindi byo birashakwa iyo yongeramo ko haguma ‘Umutekano’ byari kuba mahwi ari nawo inzego z’umutekano z’u Rwanda zigiye kumara ziharanira mu Majyaruguru ya Mozambique, mu ntara ya Cabo Delgado.

Ni agace kari kamaze imyaka ine kazengerezwa n’imitwe y’iterabwoba, yahitanye abasaga ibihumbi bitatu mu gihe abasaga ibihumbi 800 bavuye mu byabo.

Ibikorwa inzego z’umutekano z’u Rwanda zamenyekanyeho ni ibyo guhangana no kunesha ibyo byihebe, nyamara sibyo byonyine kuko ahari abantu bakenera byinshi.

No mu Rwanda inzego z’umutekano ntizishinzwe kurinda umutekano wonyine, ziri no mu zindi serivisi nk’ubuzima, uburezi, ubwubatsi n’ibindi.

Muri Cabo Delgado izo ntwaramuheto ntizagiye zonyine, bajyanye na bagenzi babo bakora mu zindi serivisi zirimo ubuvuzi, kugira ngo abanya-Mozambique bari mu duce twazahajwe n’intambara, babone ubuvuzi mu buryo bwihuse.

IGIHE yasuye ibitaro by’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Cabo Delgado, bifatwa nk’ibitaro bikuru muri ako gace bivurirwaho abashinzwe umutekano baba ab’u Rwanda, aba Mozambique n’abasivile.

Ni ibitaro bifatika bifite serivisi zose wasanga mu bitaro byo mu Rwanda zirimo gusuzuma, gutanga imiti, kubaga, Laboratwari, aho kurwarira n’ibindi.

Major Dr Jean Paul Shumbusho, Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi mu butubwa bw’inzego z’umuteka z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kurwanya ibyihebe muri Cabo Delgado, yaganiriye IGIHE hashize umunsi bavuye gutanga ubuvuzi mu duce turi kure y’ibitaro, aho bisaba abaturage urugendo rurerure ngo bahagere.

Dr Shumbusho yavuze ko nubwo ibitaro bihari, gahunda zo gusanga abaturage aho batuye bazikora kenshi kuko Cabo Delgado ari intara nini kandi idasanzwemo ibikorwa byinshi by’ubuvuzi.

Ati “Twibanda cyane kureba ahari abaturage benshi bamaze guhunguka, ariko nanone bari kure cyane y’imihanda n’imijyi aho badashobora kubona ubuvuzi ku buryo buboroheye. Abo nibo dusanga cyane kugira ngo tubafashe tugabanye za ngendo za buri munsi , tubahe ubuvuzi bw’ibanze bushoboka abatavuriwe aho nabo tukabafasha kugera ku bitaro bikuru kugira ngo bavurwe neza indwara zose zikire.”

Muri ubu buvuzi bwose inzego z’umutekano z’u Rwanda zitanga, ibikoresho n’imiti bituruka mu Rwanda ku kiguzi cya Leta y’u Rwanda, abaturage nabo bakavurirwa ubuntu.

Dr Shumbusho ati “Abaturage tubavurira ubuntu kuva wamwakira, wamuha imiti, kumubaga, kumukorera isuku, kumugaburira kugeza ku mwenda bambaye kugeza batashye, ikiguzi tugitangira ubuntu. Ikiguzi kiri hejuru ariko ntabwo kingana n’ubuzima bw’umuntu, nibwo buba buhenze.”

Ku bitaro by’inzego z’umutekano z’u Rwanda i Cabo Delgado, ku kwezi bakira abarwayi bari hagati ya 250 na 400 utabariyemo abavurirwa mu bikorwa byo kwegera abaturage aho batuye. Muri abo bavurwa, nibura ababagwa bagera kuri 35.

Dr Shumbusho yavuze ko indwara zibasiye abatuye Cabo Delgado, Malaria iza ku mwanya wa mbere. Byashoboka ko ari ukubera uburyo ari intara y’amashyamba menshi ashyuha, hakaba n’ubutaka butagira imisozi miremire hafi y’inyanja.

Ati “Malariya niyo ndwara ya mbere iri hano tuvura, ikaba ari malaria y’igikatu ikomeye yica abarwayi bamwe na bamwe iyo batageze ku buvuzi cyane cyane abana batoya n’abagore batwite.Iyo niyo twibandaho cyane kubagezaho imiti n’ubwirinzi no kubigisha.”

Nk’agace kamaze imyaka ine mu ntambara aho abaturage benshi bahunze, indwara zikomoka ku mirire mibi ziri mu zibasiye benshi by’umwihariko abana bato. Binakomoka kandi ku kuba nta bikorwa remezo byinshi by’isuku bihari.

Dr Shumbusho yavuze ko ikindi kibazo gikomeye gihari, ari indwara zikomoka ku ntambara zirimo ihungabana, ibikomere byo ku mutima no ku mubiri n’ibindi.

Ati “Ibikomere biracyari byinshi, impanuka z’ibisasu byagiye bisigara ku misozi ziracyari nyinshi , abaturage nabo badafite ubwo bwirinzi bacyari benshi.”

Abagabo bibasiwe n’imisuha

Dr Shumbusho yavuze ko abarwayi bakunze kwakira babagwa, umubare munini ari uw’abagabo baza barwaye indwara y’imisuha, kubera imiterere y’ako gace batuyemo.

Indwara y’imisuha ni ukwireka kw’amazi kubera hagati y’uduhu tubiri tugerekeranye dufunitse udusabo tw’intanga [amabya ]. Iyo hagati y’utwo duhu hiretsemo ya mazi, yaba menshi cyangwa make nibyo byitwa imisuha, ishobora kuba iyo ku ntera ya mbere [Hydrocèle Primaire], cyangwa iyo ku ntera ya kabiri [Hydrocèle Sécondaire].

Dr Shumbusho yavuze ko abarwayi benshi b’abagabo bakira baje kubagwa, akenshi baba barwaye imisuha kubera imiterere y’agace batuyemo.

Ati “Dukunda kubaga abarwaye imyanya y’ubugabo cyane, kubera ko batuye mu gace karimo amazi menshi cyane. Habamo inzoka rero zinjira mu mibiri y’abantu kubera ko baba batambaye inkweto n’ubundi bwirinzi zigafata ubugabi bukabyimba, nizo dukunda kubaga. Nka 50 % by’abagabo baba bari hano nizo baba barwaye.”

Ubuvuzi inzego z’umutekano z’u Rwanda zitanga mu batuye Cabo Delgado bamaze kubwishimira cyane kugeza ubwo hari n’ababyeyi bamara kubyara, bagasaba ko bitwa amazina y’Ikinyarwanda nk’urwibutso.

Dr Shumbusho yagize ati “Harimo abana twagiye twita amazina y’abanyarwanda tubisabwe n’ababyeyi babo kubera ubufasha twabahaye mu by’ubuvuzi. Harimo Ntwali, Mahirwe, Nkotanyi n’abandi.”

Hejuru yo kuvura abarwayi, inzego z’umutekano z’u Rwanda zinafasha ibindi bitaro n’amavuriro yo muri Cabo Delgado mu bijyanye n’imiti nk’iyo iyo bari bafite idahagije cyangwa yashize.

Mbere na mbere tuhavurira ingabo zacu, tukahavurira inzego z’umutekano za Mozambique, abaturage ndetse n’abandi baje gukorera akazi muri aka gace.

Abafite ibibazo bikomeye bahabwa ibitaro
Maj Dr Shumbusho yagaragaje ko ubuvuzi batanga bushimwa n'abatuye Cabo Delgado
Ibi bitaro birimo abaganga bahagije bafasha abarwayi mu bibazo bitandukanye baba bafite
Icyumba babagiramo gifite ibikoresho bya ngombwa
Hari imashini nyinshi zifashishwa mu gusuzuma no kuvura indwara zitandukanye
Ibi bitaro bifite imashini zihagije zifashishwa mu gusuzuma indwara
Ibi bitaro bifite ububiko buhagije bw'imiti yifashishwa mu kuvura abatuye Cabo Delgado
Major Dr Shumbusho yavuze ko ubuvuzi bwose buhabwa abaturage ari ubuntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .