Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko Malaria yagabanyutseho 90% mu myaka irindwi ishize, kuko abayirwara bavuye kuri miliyoni hafi eshanu mu 2017 bakagera ku bihumbi 627 mu 2023.
Abarwaye malaria y’igikatu mu 2017 bageraga ku bihumbi 18, mu 2023 bageze ku 1300.
Ingamba zafashwe zirimo gukangurira abaturage bose kurara mu nzitiramubu iteye umuti, gukoresha indege zitagira abapilote zica imibu mu bishanga n’ahandi imibu ishobora kororokera n’ibindi.
Raporo ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza uko ingengo y’imari ya 2023/2024 yakoreshejwe yerekanye ko “Mu rwego rwo kurwanya Malariya, hatewe imiti yica imibu itera Malariya mu ngo 1,218,800 mu turere twa Nyagatare, Kirehe, Ngoma, Nyanza, Gisagara, Kayonza, Rwamagana, Kamonyi na Bugesera.”
Gahunda yo kurwanya Malariya n’izindi ndwara z’ibyorezo nka SIDA n’igituntu mu mwaka wa 2024/2025 yagenewe ingengo y’imari ya miliyari 77,7 Frw.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima kivuga ko mu 2018, abaturage 409 ku 1000 barwaraga malaria ariko mu 2023 baragabanyutse cyane bagera kuri 47 ku 1000.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!