Ingamba za Minisante ku kibazo cy’abarwayi bagirwaho ingaruka n’amakosa y’abaganga

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 16 Gicurasi 2019 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yavuze ko urwego ayobora rukora ibishoboka byose kugira ngo ntihagire umurwayi ugira ikibazo gitewe na serivisi y’ubuvuzi yahawe nabi ariko ko igihe bibaye ahabwa ubufasha ndetse n’uwamwitagaho byagaragara ko yamurangaranye akabihanirwa.

Yabibwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ku wa 13 Gicurasi ubwo Minisiteri y’Ubuzima yagaragarizaga Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu ibikubiye mu mbanzirizamushinga y’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2019/2020 izashyirwa mu nzego ziyishamikiyeho.

Dr. Gashumba yabivuze nyuma yo kubazwa n’Abadepite ingamba Minisiteri ayobora ifite mu gufasha abantu bagizweho ingaruka na serivisi z’ubuvuzi bahawe zikabagiraho ingaruka.

Depite Mukabunani Christine yavuze ko ‘hari ikibazo cya serivisi mbi tujya twumva mu bitaro, rimwe na rimwe abarwayi bakaba bajya nko muri coma’.

Yatanze urugero rw’umubyeyi umaze umwaka urenga asinziriye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, kubera ikinya yatewe abyara.

Uwo mubyeyi witwa Mukansanga wo mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, yatewe ikinya ubwo yari agiye kubyarira ku bitaro bya Kibagabaga kimuheramo nyuma yoherezwa CHUK ariko ntacyo biratanga.

Depite Mukabunani yagize ati “Nagira ngo mbaze Minisitiri niba hadakwiye guteganywa ikigega cyangwa amafaranga yo kujya bishyura imiryango ishobora kuba yatakaje abantu cyangwa bagiye mu bumuga bukomeye bitewe n’amakosa y’abaganga kugira ngo nibura nyir’umuryango areke gutakaza umuntu ngo atakaze n’ibintu.”

Minisitiri Gashumba yasubije ko ‘Icyo kigega cyari cyarateganyijwe, tugomba no gukora iteka rigiteganya ariko icyakozwe, twarabyize dusanga biraremereye cyane’.

Nyuma yo gusanga biremereye, Dr. Gashumba yavuze ko hamwe na Minecofin bemeje ko ‘iyo bigaragaye ko umurwayi yagize ikibazo kubera amakosa, uwayakorewe afashwa ariko n’uwayakoze agahanwa’.

Ati “Amakosa yo arahanwa ariko hari n’ingengo y’imari ihora iteganyijwe kugira ngo habeho iyo mpozamarira nubwo nta mpozamarira yasimbura ubuzima cyangwa urugingo by’umuntu ariko nibura ayo mafaranga, ingengo y’imari ihora ihari muri Minecofin.”

Dr. Gashumba yasobanuye ko ibyo bidahagije ko mu buryo burambye, bahora bashaka ibyafasha gukumira ko habaho amakosa nk’ayo.

Ati “Icyo dukora ni ukugerageza kugabanya ayo makosa na none no kwigisha abo baganga, haba mu myitwarire, umutima nama ariko no kubigisha kurushaho kugira ngo bakore akazi bafite ubumenyi buhagije.”

Yasobanuye ko habaho kwigisha no guhugura abaganga kugira ngo bagire ubumenyi bwisumbuye bwabafasha kugabanya ibyago by’uko bavura umuntu bikamugiraho ingaruka zidakwiye.

Minisitiri Gashumba ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa mbere, yavuze ko abaganga bakora ibishoboka byose mu gukumira amakosa ashobora gutera abarwayi ibibazo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza