00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indwara z’ubumuga bw’uturemangingo ndangasano ziteye impungenge

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 2 Ukuboza 2021 saa 07:16
Yasuwe :

Mu Rwanda hari ubwoba ko ubumuga bushingiye ku turemangingo ndangasano burimo ubutera indwara nka Trisomy 21 na Translocation bushobora kuba buri ku kigero cyo hejuru kuko budasumwa mu mavuriro yose.

Kuva mu 2016, imibare igaragaza ko abafite ubu bumuga ari 800 mu gihe abo bikekwa ko babuvukana buri mwaka ari 12.000.

Ubwo bumuga butera indwara zirimo Trisomy 21, Translocation na Mosaic Down syndrome.

Nk’umwana wavukanye Trisomy 21 cyangwa Translocation agira ijosi n’amatwi bito n’ururimi ntirufate mu kanwa neza.

Kugeza ubu 40% by’abana bavukana ubu bumuga, barwara umutima n’ubwonko ntibukore neza.

Umuganga w’Indwara z’Uruhererekane mu miryango, Prof. Mutesa Leon, yavuze ko umubare w’abana bazwi barwaye izi ndwara ari muto ugereranyije n’abahari.

Ati “Ikigo cyitwa Rwanda Down Syndrome, mu myaka itanu ishize cyabashije gukusanya abana barenga 800. Ni abageze kwa muganga ariko hari abatarahageze.”

“Tugiye kureba neza dusanga buri mwaka hashobora kuba havuka abana 12.ooo bafite iki kibazo.”

Kuba abafite ubu bumuga batamenyekana biterwa n’uko ahatangirwa serivisi zo kubitaho ari hake.

Ibitaro bya CHUB, CHUK n’ibya Gisirikare i Kanombe ni byo bibitaho. Laboratoire ipima izo ndwara iba muri CHUB.

Umuyobozi w’Umuryango Rwanda Down Syndrome (RDSO), Musabe Edwige, yavuze ko kuba aba bana batitabwaho bihagije bahura n’ibibazo birimo kutiga.

Ati “Amashuri menshi kuko adafite iyi gahunda bituma abana basigara inyuma bamwe bakaguma mu rugo, bikabaviramo kutagira icyo bamenya cyazabafasha.”

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ingabire Assumpta, yavuze ko Leta igiye gushyiraho amashuri yagenewe aba bana.

Ati “Twagiye dukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye ari abikorera n’imiryango itegamiye kuri Leta kugira ngo bashyireho ibigo. Leta nayo igomba kugira uburyo bwayo ikemura iki kibazo.”

Mu gushyiraho aya amashuri, hazarebwa ku duce twihutirwa ariko mu gihe bitarakorwa, hazashyirwaho integanyanyigisho zagenewe abafite ubu bumuga.

-  UNDP yatanze ubufasha

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP, ryahaye RDSO ibikinisho bizafasha aba bana kugira imikurire myiza.

Ibi bikinisho ni kimwe mu by’ibanze aba bana bakenera ngo babashe gukomera umubiri n’ubwonko bwaguke.

Ibyo RDSO yahawe birimo imipira yo gukina, inatanga mudasobwa zizafasha abakuze muri bo kuvugana n’abo bahuje ikibazo bo mu mahanga.

Musabe yashimye UNDP kuri iyo nkunga avuga ko izabafasha mu mikurire y’aba bana.

Ati “Si ibyo gukina gusa, ubundi abana barabikinisha ariko birigisha, bibigisha gufatisha intoki no gukoresha ubwenge. Bifasha umwana gukangura ubwenge.”

Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera, yavuze ko hari umwana wavukanye ubu bumuga wo mu muryango w’inshuti ye uba i Kigali bituma atabasha kwiga.

Ati “Hari ibihumbi muri iki gihugu bibana n’ubu bumuga, ikidutera imbaraga ni uko dushaka kubafasha bakaryoherwa n’ubuzima nk’abandi.”

Mu Rwanda habarurwa abasaga miliyoni babana n’ubumuga bunyuranye.

Bamwe mu bana babarizwa mu Muryango Rwanda Down Syndrome
Ubwo hatangagwa inkunga yo gufasha abana bafite ubumuga bushingiye ku turemangingo ndangasano
Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera, yavuze ko uyu muryango ufasha abafite ubumuga kugira ngo babashe kuryoherwa n'ubuzima nk'abandi
Aba bana bakoreshwa imirimo y'amaboko kugira ngo bibafashe gukomera
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Ingabire Assumpta ashyikiriza umubyeyi ibikinisho UNDP yageneye abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .