Virusi ya Marburg yagaragaye mu Rwanda ku wa ku wa 27 Nzeri 2024, ariko kugeza ku wa 12 Ukwakira 2024 hari hamaze kwandura abantu 61, abakiri kwitabwaho n’abaganga ari 29, abitabye Imana bakaba 14 na ho abakize iki cyorezo ni 18.
Mu bihe bitandukanye inzego z’ubuzima zagiye zitangaza ko uwanduye virusi ya Marburg agira ibimenyetso bijya gusa n’ibya Malaria.
Umuganga ukurikirana icyorezo cya Marburg, Dr Muyombo Thomas yasobanuye ko izi ndwara zijya guhuza ibimenyetso ariko Marburg ikagira akarusho k’uko umuntu uruka bishobora kwivanga n’amaraso.
Ati “Inzo ndwara uko ari ebyiri zihuriye ku bimenyetso nko kubabara umutwe, gucika intege, kugira umuriro ukabije, kubabara imikaya kubabara mu nda, guhitwa, kuruka ariko kuri Marburg by’umwihariko impiswi n’ibirutsi bishobora kwivanga n’amaraso.”
Iyo umuntu agifatwa na Marburg ashobora kwibeshya ko yarwaye malaria. Nyamara Marburg na Malaria biratandukanye.
Sobanukirwa n'itandukaniro ry'izi ndwara zombi zigira ibimenyetso byenda kuba bimwe.
Nuramuka ugize ibimenyetso bisa n'ibya Malaria, ujye wihutira guhamagara 114… pic.twitter.com/TSWmhu25CG
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 13, 2024
Malaria iterwa n’agakoko kitwa plasmodium kandura ari uko umubu warumye uyirwaye ukongera ukaruma utayirwaye, mu gihe Marburg iterwa n’agakoko kitwa Marburg kandura ari uko umuntu akoze ku maraso cyangwa amatembabuzi by’uyarwaye.
Dr Muyombo yasobanuye ko mu kwirinda Marburg bisaba gukaza isuku umuntu akaraba amazi meza akoresheje isabune, kwirinda gukora ku bimenyetso by’iyi ndwara, kwirinda gukora ku matembabuzi cyangwa amaraso by’uwagaragaje ibimenyetso, mu gihe kuri malaria bisaba kurara mu nzitiramubu iteye umuti cyangwa gukoresha ubundi buryo bwatuma utaribwa n’umubu wagutera malaria.
Minisante isobanura ko virusi ya Marburg itarakwirakwira mu gihugu cyose ndetse umuntu utaragaragaza ibimenyetso adashobora kwanduza.
Africa CDC yagaragaje ko u Rwanda rwafashe ingamba ziboneye zituma Marburg itabasha kuva mu gihugu ngo igere ahandi.
Abahanga mu buvuzi bemeza ko umuntu wanduye virusi ya Marburg aba afite ibyago biri hagati ya 26% na 90 byo guhitanwa na yo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!