Namubajije impamvu we yahisemo kwimakaza ishoramari rishingiye ku bumenyi bw’abana be, ambwira ikintu gikomeye cyane “Ati ubu nta masambu akibaho ngo abana banjye ndayabagabanya, ahubwo ngomba kubigisha kuko iyimijwe n’ikaramu itajya iramburura ndetse uyu munsi ubumenyi umuntu afite ari bwo buzamutunga kugeza apfuye.”
Nahise ntekereza ikintu gikomeye, ndibaza nti umuturage w’i Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi azi ko ubushobozi buri ku rwego rwo hejuru bw’ubwonko ari bwo buzatunga umwana we aho kuba imitungo, ni iki umuntu yakora kugira ngo ubwenge bwe buhore buri ku murongo, mbese butyaye mu magambo yumvikana ya Kinyarwanda. Bimwe muri ibyo nabonye byari ibi bikurikira:
Gusoma bihoraho
Hari imvugo nkeka ko yazanywe n’Abanyaburayi bakolonije Afurika kuko Abanyfurika batakwituka bene aka kageni. Ni imvugo igaragaza ko ushaka guhisha umuturage wa Afurika umuhisha mu bitabo.
Ibi byagaragazaga ko Abanyafurika badakunda gusoma, nyamara ari byo bikubiyemo intungamubiri zifasha ubwonko gukura no gutekereza ibifatika nyuma y’ibyo umuntu arya.
Gusoma biri mu bintu bya mbere binoza imikorere y’ubwonko, bituma umuntu aba umuhanga mu byo akora, ubwo, bikamwungura inyunguramagambo zitandukanye yakwifashisha mu buzima bwe bwa buri munsi n’ibindi.
Ikinyamakuru kinyuzwamo inkuru zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe cyane cyane imyakura, Neurology cyerekana ko gusoma bigenda binagabanya igihe umuntu ashobora gukenda yibagirwa, igihe ageze mu za bukuru wenda niba uzibagirwa ugeze ku myaka 80 bikazaba ku myaka 100.
Aba bahanga bagaragaza ko iyo umuntu asoma akagenda avanga, niba usoma politiki, ugasoma ibijyanye n’ubuzima, ugahindurira ku bumenyi bw’Isi, uvangamo inyandiko zikomeye zimwe zanditswe n’abakenetse urwo rurimi, biha ubwenge ubushobozi bwo gutekereza byagutse no kumva imvugo zijimije.
Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo muri Kaminuza ya Liverpool mu Bwongereza, bwagaragaje ko abantu basoma bihoraho bagira ubushobozi bwo gutekereza, kwiga, kwakira no gusobanukirwa amakuru runaka byihuse, ha handi umuntu bavuga ngo arabangutse.
Kuko gusoma bisaba umuntu kwitonda no kwibanda ku kintu umuntu ari gusoma bikajyana n’intekerezo zagutse, binafasha kwihuza kw’imyakura, ubwoko bukaguka umuntu agatekereza ibintu byinshi bitandukanye n’ibisanzwe.
Guhorana amatsiko
Buriya amatsiko mu busanzwe ni bumwe mu buryo mwamba bufasha mu bijyanye no kwiga ndetse no guhanga ibishya.
Bijyana n’uko umuntu uhora afite amatsiko ahora arajwe ishinga no kumenya ibishya nk’uko ubushakatsi bwakozwe na Kaminuza ya California yo muri Amerika bubigaragaza.
Aha uyu muntu aba abaza ibibazo, ashaka kumenya ibiri hakurya y’ibyo yeretswe, ibigaragaza neza ko amatsiko ari yo ategurira ubwonko bw’umuntu kwiga ibishya, no kubona amakuru mashya byoroshye.
Ubu bushakashatsi bwerekana ko iyo ufite amatsiko y’ikintu runaka, ubwonko bwawe akenshi buhita bukuzanira amakuru ya hafi y’icyo kintu bityo gushoberwa bigahabwa amanota make.
Kugira ngo ukomeze kugira amatsiko, byoroshye nko guhora ushaka kumenya ikintu gishya buri munsi utari uzi, yaba ari ijambo ry’ururimi runaka, kwiga igikoresho cy’umuziki n’ikindi kintu ukunda.
Ikindi abahanga bagarukaho ni ugukomeza kuba hafi ya ba bantu bagufasha kuguma muri uwo murongo, bahora bituma utekereza byagutse, ibituma ubwonko bwawe bwunguka ibitekerezo bishya, uretse guteza imbere ubwonko bwawe uzanabaho igihe kirekire.
Kwisuzuma
Kwisuzuma mu bijyanye n’ubwenge ni ikintu gikomeye ku bwonko bwawe. Nk’uko biba bimeze ku mitsi ha handi umuntu aba agomba kwita ku myitozo ngororamubiri, ubwonko na bwo buba bukeneye iyo myitozo ituma buhora buri ku rwego wabuhaye.
Aha uba ugomba kwita ku bintu bituma ubwonko butekereza byisumbuye, ukabuha amahurizo atandukanye, kuko bituma hari imyakura yongera ubushobozi.
Ubushakashatsi bwanyujijwe mu kinyamakuru kizwi nka American Geriatrics Society, imirimo nk’iyo iba igomba kuba amahurizo (puzzles), imikino runaka, kwiga ubumenyi bushya, kwiga indimi zimwe zigoye, ibishobora gutuma indwara zo kwibagirwa ziza zitinze nk’iya Alzheimer n’izindi.
Aba bahanga bavuga ko abantu badakwiriye gutinya kwiha imirimo ikomeye cyane cyane ishingiye ku gutekereza, ahubwo bakwiriye kuyongera kuko ari yo ituma ubwonko bukomeza gukura neza.
Gusinzira bihagije
Nubwo wakora ibingana ute, ugakora cyane, uba ugomba kwibuka ko gusinzira igihe gihagije ari ngombwa ku buzima cyane cyane ubw’ubwonko by’umwihariko.
Aha abahanga mu by’ubizima bagaragaza ko iyo umuntu aryamye ari na bwo ubwonko buba butangiye gutunganya amakuru y’ibyo umuntu aba yiriwemo, ibyo umuntu agomba kwibuka byiza bukabikusanya bukabishyira hamwe, ibiburoga bukabihanagura.
Na none abahanga bo muri Harvard bagaragaje ko gusinzira bifasha mu bijyanye no kwiga ibintu bishya, kwibuka, ku buryo iyo umuntu adasinzira bihagije ubwonko buhora bugorwa no gukora iyo mirimo, bikarangiera za ndwara zo kwibagirwa zihawe urwaho.
Bagaragaza ko umuntu aba agomba gusinzira amasaha ari hagati y’arindwi n’icyenda, umuntu akagira isaha imwe yo kuryama, akirinda za tekefone n’ibindi bicana urumuri mbere yo guhita aryama, umuntu akaryama kandi ahantu hatuje hamufasha kuruhuka.
Ubuzima bufite intego
Uko ubaho umunsi ku wundi ni ingirakamaro ku buzima bwawe bwa buri munsi, ya myitozo ngororamubiri ihoraho, indyo yuzuye, kwirinda stress n’ibinaniza ubwonko bitari ngombwa, ni bimwe mu bishobora kugufasha kubaho ubuzima bufite intego.
Nk’uko inzobere mu buzima zibigaragaza, iyo myitozo ifasha amaraso gutembera neza no mu bwonko, bigatuma umuntu akuza imyakura mishya, mu gihe imirimo nko kugenda genda n’amaguru, imyitozo nka yoga ituma uzamura ibyiyumvo bizima, ubwonko bukaruhuka.
Ni nako bimeze ku ndo yuzuye, amwe atarimo ibiroga umubiri, bikize ku binure bitarengeje urugero, kuri za vitamini, ntetse n’imyunyu ngugu igufasha kutuma ubwonko buguma kuri uwo mujyo wabuhaye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!