Imyaka icumi irirenze Tumoro aryamye mu bitaro birimo ibya Kirehe yagiyemo ari uwa mbere

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 Werurwe 2020 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Tumoro Alphonse w’imyaka 27 uvuka mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe amaze imyaka icumi aryamye mu Bitaro bya Kirehe nyuma yo kugwirwa n’igiti agahita amugara ibice byinshi by’umubiri we.

Uyu musore yagiye mu bitaro mu 2009 nyuma yo kugwirwa n’igiti ubwo yigaga mu mashuri abanza. Kuva ubwo yivurije mu Bitaro bya CHUK, ibya Butare n’ahandi nyuma ibya Kirehe bifunguwe abyinjiramo ariwe murwayi wa mbere kugeza n’ubu aracyabirimo.

Umunyamakuru wa IGIHE yamusuye amuganiriza ku mibereho ye nuko Imana yatangiye kumwereka ibimenyetso byo gukira nyuma y’igihe kirekire aryamye ku gitanda inyama zaramushizeho mu mugongo kubera kuryama.

Ati “Nyuma y’imyaka umunani n’igice ndyame hano mu bitaro nasabye ko nataha kugira ngo nibura amafaranga twatangaga agabanuke kuko nabonaga nta gihinduka, ngeze mu rugo rero Imana itangira kunyereka ibimenyetso byo gukira amaboko n’amaguru yanjye yari yarabaye pararize ariko nahise ntangira kuyakoresha nubwo ari gake cyane.”

Akomeza agira ati “Abaganga baje kunsura mu rugo basanga hari icyahindutse bangarura ku Bitaro bya Kirehe kugira ngo bankurikirane neza. Basanze umubiri wanjye ugenda ugarura ibyiyumvo bitandukanye na mbere, ubu bankorera ubugororangingo gake gake ndetse nanaciye mu cyuma ntegereje kureba uko bimeze.”

Tumoro asaba Abanyarwanda gukomeza kumusengera Imana ikagira icyo ikora na we agakira akagirira umumaro umubyeyi we dore ko ariwe umwitaho mu gihe cy’imyaka icumi arwariye mu bitaro byanatumye urugo rwabo rusa n’urusenyutse kubera kubura urwitaho.

Uyu mubyeyi witwa Mujawingoma Odette avuga ko kuva umwana we yaba pararize urugo rwe rusa n’urwimukiye kwa muganga, abandi bana be bava mu ishuri.

Ati “Ubu urugo nsa n’uwarwimuriye inaha, iwanjye sinkimenya amakuru yaho, twivurishije amafaranga menshi ariko nyuma Partners in Health yaradufashije, ubu sinamenya ibikorerwa mu rugo nsa n’uwahataye njyayo ngiye kuhasura nk’iminsi ibiri nkongera nkagaruka hano ku bitaro gusa dufite icyizere ko azakira.”

Mujawingoma yasabye abagiraneza kubasengera bakinginga Imana igakiza umuhungu we ngo kuko imyaka icumi amaze mu bitaro ari myinshi.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kirehe, Dr Ngamije Patient, yabwiye IGIHE ko uyu murwayi koko amaze imyaka icumi mu bitaro ngo afashwa kubona ibimutunga abafatanyabikorwa b’ibitaro bakamwishyurira imiti n’ibindi nkenerwa.

Yavuze ko iyo urebye uburwayi afite bukomeye cyane ku buryo akeneye abantu bo kumuhumuriza no kumufasha kubwakira.

Dr Ngamije yakomeje asaba Abanyarwanda bamusura kumukomeza kuko ngo bituma yigirira icyizere cy’ubuzima.

Imyaka 10 irirenze Tumoro aryamye mu bitaro
Tumoro akunze gusurwa n'abagiraneza batandukanye bamwereka urukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .