Hejuru y’ako kato no kwiheba, hiyongeragaho ko nta miti yabonekaga ishobora gufasha ufite virusi kuyigabanya mu mubiri cyangwa se kugabanya ibyuririzi byayo.
Mu myaka ya 2000, Ubushakashatsi ku miti igabanya ubukana bwa Virusi ya SIDA bwari bumaze gutera imbere ndetse imiti ya mbere itangira kugera mu bihugu byo muri Afurika n’u Rwanda rurimo.
Abatangiranye n’iyo miti kuri ubu barashima, icyizere cyo kubaho cyariyongereye ndetse ubu ni bamwe mu bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.
Kurikira icyegeranyo kirimo ubuhamya bwa bamwe mu bamaze imyaka isaga 20 bafite virusi itera SIDA ariko bagobotswe n’imiti begerejwe hirya no hino mu gihugu, ubu bakaba batacyitinya nk’uko byahoze mbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!