00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impuruza ku biciro by’ibikoresho by’isuku by’abagore n’abakobwa bikomeje guhanikwa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 11 June 2022 saa 07:56
Yasuwe :

Mu 2019, Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gukuraho imisoro ku nyongeragaciro (TVA) ku bikoresho byifashishwa mu isuku ku bagore n’abakobwa bizwi nka ‘Cotex’, bikoreshwa nabo iyo bari mu gihe cy’imihango.

Ni icyemezo cyakiranywe yombi kubera ko ikibazo cyo kutagera ku bikoresho by’isuku ku bakobwa n’abagore bari mu gihe cy’imihango gihangayikishije Isi.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura miliyoni 500 ku Isi, batabasha kubona ibikoresho by’isuku mu gihe bari mu gihe cy’imihango.

Muri Afurika, 10% by’abakobwa n’abagore bari mu mihango ntabwo bafite uburyo bwo kubona ibikoresho bya bugenewe mu gihe cy’imihango. Mu Rwanda naho hari imiryango myinshi ikennye itabasha kubona 1000Frw cyangwa 1200Frw [nicyo giciro cya Cotex kuri ubu].

Ibi byiyongeraho kuba hariho n’abatabasha kubona amazi meza, ahantu ho gukarabira no guhindurira n’ibindi bibangamira ubwisanzure bwabo, bigahungabanya agaciro kabo, bikanabatera ipfunwe.

Bamwe mu bakobwa n’abagore bagaragaza ko kuba imisoro yarakuweho ntacyo byatanze ku biciro kuko byo bitigeze bihinduka ahubwo bigenda bizamuka cyane ko nka mbere mu 2019, Cotex zaguraga 1000Frw ariko ubu zikaba hari aho zigeze ku 1200Frw.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bagaragaje ko hakwiye gukorwa ubuvugizi kugira ngo ibi biciro by’ibikoresho by’isuku bigabanyirizwe ibiciro kuko ababasha kubona ayo mafaranga bakiri mbarwa.

Mubyeyi Placidie yagize ati “Ntabwo twavuga mu cyaro gusa, no mu Mujyi ikibazo kirahari kuko igiciro ni kirekire, amafaranga ni menshi kandi no mu cyaro naho hari ikibazo cy’ubukene kuko abantu babasha kubona ayo mafaranga buri kwezi ntabwo ari benshi.”

Yakomeje agira ati “Niba tuvuga ko mu cyaro, umubyizi wo guhinga ari amafaranga 1000Frw ntabwo byakorohera uriya muturage kubona ayo mafaranga ngo ayaguremo ibyo bikoresho kandi anafite izindi nshingano cyangwa anafite abandi bana b’abakobwa nabo bayakeneye.”

Umuryango mpuzamahanga ukora ibikorwa by’isuku n’isukura, WaterAid Rwanda, ugaragaza ko hakenewe gushakwa ibisubizo birimo no gushyira imbaraga mu guteza imbere inganda zikora ibikoresho by’isuku bishobora kongera gukoreshwa.

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi n’ubuvugizi muri Water Aid Rwanda, Mukeshimana Vestine yagize ati “Ubu dufite Cotex umuntu akoresha akajugunya nizo zizwi cyane, ariko bigaragara ko hari izikorwa neza zifite isuku, kandi umuntu ashobora gukoresha akagubwa neza agakomeza imirimo ye, nyamara zikaba zidahenze nk’izisanzwe.”

Yakomeje agira ati “Umuntu waguze Cotex zongera zigakoreshwa mu myaka ibiri, ku kwezi iyo ubaze ikigereranyo cy’amafaranga usanga aba yatanze 280Frw, mu gihe uwaguze izijugunywa buri kwezi akoresha agera kuri 980Frw. Ikindi izi Cotex zijugunywa ziteza n’ibindi bibazo birimo kongera imyanda no guhumanya ikirere.”

Mukeshimana avuga ko muri rusange ibibazo byo kuba abakobwa n’abagore batabasha kugura cotex, bituma batagira uruhare mu iterambere no kutabaho mu buzima bisanzuye.

Minisiteri y’Ubuzima [Minisante] igaragaza ko kuba leta yaravanyeho imisoro ariko ibiciro bikaba bikomeje guhanikwa, ari ikibazo gikomeye ndetse inzego zibishinzwe zigiye kugihagurukira.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi, umwana, ingimbi n’abangavu, Gitera Joseph yagize ati “Impamvu leta yagabanyije imisoro yari ukugira ngo ibiciro bijye hasi wenda iyaguraga 1000Frw imanuke, ariko kuba hari abacuruzi batabyubahiriza ni ikibazo inzego zikwiye kugenzura hakarebwa icyakorwa.”

Mu zindi gahunda zigamije gufasha abakobwa n’abagore bari mu mihango kugira ngo batagira ibindi bibazo birimo ipfunwe, hashyizweho icyumba cy’umukobwa kuri buri shuri ryigaho abana b’abakobwa by’umwihariko abiga bataha.

Hagaragajwe ko hari 'Cotex' zishobora gukoreshwa ariko hakiri ikibazo cy'inganda zizikora
Abayobozi mu nzego zitandukanye bagiranye ibiganiro ku gukemura ikibazo cy'abakobwa n'abagore batabasha kubona ibikoresho by'isuku byifashishwa mu gihe bari mu mihango
Batanze impuruza ku biciro by'ibikoresho by'isuku bikomeje guhenda
Umuyobozi wa Water Aid Rwanda, Kwizera Maurice yavuze ko ari ikibazo kuba hari abatabasha kubona ubushobozi bwo kugura ibikoresho by'isuku, amazi meza n'isabune ndetse n'ahantu heza ho kwisukurira
Umuziranenge Blandine yatangije gahunda yo gukora 'Cotex' zishobora kongera gukoreshwa, yagaragaje ko zimara imyaka ibiri, aho umukobwa azikoresha akazifura, akanika nyuma ukwezi kwagera akongera
Umuyobozi ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi, umwana, ingimbi n’abangavu,Gitera Joseph avuga ko leta izakomeza gushyiraho gahunda zo gufasha umugore uri mu mihango kugira ngo adasigara mu iterambere
Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi n’ubuvugizi muri Water Aid Rwanda, Mukeshimana Vestine, avuga ko hari umubare munini utabasha kubona ubushobozi bwo kugura ibikoresho by'isuku
Izi 'Cotex' zikorwa na Umuziranenge zigura ibihumbi 6Frw kandi zigakoreshwa imyaka ibiri yose
Umukozi muri RSB, yavuze ko biteguye gufasha mu bijyanye n'ubuziranenge ku nganda zishobora kwiyemeza gukora 'Cotex' zishobora gufurwa zikongera zigakoreshwa inshuro nyinshi
Abayobozi mu nzego zitandukanye bahamagariye abantu kwita ku kibazo cy'ibikoresho by'isuku bikomeje guhenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .