Aya ni amagambo ya Depite Murora Beth nyuma y’uko Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yari amaze kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2024.
Itegeko rigenga abantu n’umuryango ryasohotse ku wa 30 Nyakanga 2024 riteganya ko abashyingiranywe bashobora kororoka mu buryo busanzwe cyangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga hagati y’umugabo n’umugore.
Igika cya kabiri cy’ingingo ya 279 kivuga ko “Kororoka mu buryo bw’ikoranabuhanga k’umugabo n’umugore bashyingiranywe bishobora gukorwa kandi hagati yabo n’undi muntu bagiranye amasezerano hakurikijwe amategeko abigenga.”
Minisitiri Dr Nsanzimana yabwiye Abadepite ko mu Rwanda hari abantu benshi bifuza serivisi zo gutwitirwa n’abandi kubera ko bo badafite ubushobozi bwo kubyara.
Iri tegeko niritorwa bizaba bivuze ko umuntu ushobora gutwitira, undi agomba kuba afite imyaka nibura 21 kugeza kuri 40.
Imibare igaragaza ko mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, 15% by’abagana serivisi zijyanye n’indwara z’abagore, baba bafite ibibazo byo kubura urubyaro.
Ni mu gihe muri Afurika y’Iburasirazuba abantu batabasha kubyara ari 30% kandi usanga nta gikorwa kugira ngo bafashwe kubona izo serivisi.
Depite Murora Beth yagaragaje ko hari hari abashobora guhindura ibyo gutwitira undi nk’ubucuruzi.
Ati “Tubizanye mu gutanga intanga kugira ngo umuntu udashoboye kubyara mu buryo busanzwe akabasha kubyara na byo byavamo ubucuruzi. Nakomeje gutekereza abantu barimo gutanga izi serivisi ndabizi ko hano mu Rwanda bahari n’uburyo babona intanga, amakuru mfite ni uko zishobora kuba ziva mu bana bato bafite imyaka y’ubukure ariko bagejeje n’igihe cyo kubyara ariko bakabibona mu buryo butameze neza.”
Dr Nsanzimana yavuze ko nabo babitekerejeho, bagashakisha uburyo bitakorwa nk’ubucuruzi.
Ati“Icya mbere twifuje kugenderaho ni uko iri tegeko ritaba icyuho cy’ubucuruzi cyangwa ubundi buryo bwose bwatuma umuntu yabikoresha mu buryo bw’ubushabitsi. Twagiye tunagerageza kureba mu bindi bihugu aho bagize ibibazo bitewe n’uburyo bo babikoze."
"Usanga hari abavaga mu bihugu runaka bakajya aho babigize nk’ubucuruzi barateguye abana n’abakobwa cyangwa ababyeyi bakiri bato, ugasanga basa nk’ababacuruza kugira ngo abantu baze babatwitire. Usanga rero icyo cyuho twe twaririnze kuba twakigwamo kugira ngo umuntu atazajya ava ikantarange ngo kuko afite ubushobozi bw’amafaranga akavuga ngo ndishyura uyu antwitire”
Abashaka gutwitira abandi bakwiye gushyirirwaho inshuro batarenza
Depite Muhakwa Valens we asanga abashaka gutwitira abandi bakwiriy gushyirirwaho inshuro batazarenza ku gutwitira abandi kuko n’ababyara muri rusange bashishikarizwa kubyara abo bashoboye kurera.
Ati “Numva hakwiriye gutekerezwa uburyo uyu utwitira undi yakagombye kugira inshuro adakwiriye kurenza muri cya gihe cy’imyaka 21 kugeza kuri 40 kuko n’ubundi n’ababyeyi bagirwa inama yo kuringaniza urubyaro ariko aha nabonye nta nshuro zirimo niba umuntu yabikora afite imyaka 21, yamara kubyara uwo mwana yatwitiye undi nyuma y’amezi abiri agatwitira undi, ese hagomba gucamo igihe kingana iki? Bigomba gukorwa inshuro zingahe muri cya gihe cyo kororoka na byo ni ibintu bikwiriye kwitabwaho.”
Yakomeje avuga ko “Bavuga ko utwitira undi agomba kuba yaratwise kugeza igihe cyo kubyara nta kibazo agize. Muri iki gihe ni ngombwa gupimisha ubwo buryo bumeze nka gakondo, ntabwo dufite ikoranabuhanga rishobora kureba ngo uyu nubwo atari yabyara ariko ashobora kubyara nta kibazo agize?”
Minisitiri Dr Nsanzimana yagaragaje ko hazajya habaho gusuzuma ugiye gutwitira umuntu niba ashobora kubyara kugira ngo utwitiwe atazisanga uwo yitabaje na we bahuje ibibazo.
Ati “Usuzumye umuntu ugasanga imiterere y’umubiri, inda ibyara amagi ari mu nzira zose ntabwo wahita uvuga 100% ngo azabyara ariko umuntu wabyaye, bizwi n’umwana ahari biba ari inyongera ni yo mpamvu isuzumwa ry’ibyo byombi rikenewe kugira ngo utaba ugiye gusaba kukubyarira undi ufite ikibazo nk’icyawe. Kwari ukugira ngo tugabanye n’amakosa yo kuba twakwibeshya cyane cyane ibyo bigiye gushyirwa mu bikorwa.”
Depite Muhakwa asanga hakwiye gushyirwaho urugero rw’amasezerano abantu bajya kwa noteri bazajya bagenderaho kugira ngo hatazagira abunamwaho.
Kuki iyi serivisi yagenewe abashakanye batabyara gusa?
Depite Nabahire Anasthase yagaragaje ko guteganya ko abazakenerwa gutwitirwa bigarukira ku bashakanye batabyara, bituma abantu batashatse ariko bifuza gusiga imbuto ku Isi bavutswa ayo mahirwe.
Ati “Harimo gukumira abantu bamwe. Haravugwa ko ari abashyingiranywe bafite ikibazo cyo kutabyara cyangwa abantu bashaka kubungabunga uburumbuke bwabo. Ariko ndanibaza impamvu ari aba bonyine. Ndabariza umukobwa wasigaye wenyine mu muryango akabona agiye gukura adashatse, atabonye umushyira mu rugo ngo abyare, kuki hadashobora gushyirwaho serivisi zishobora gutuma yitoranyiriza umuha intanga cyangwa ukundi abigenza akabyara agasiga imbuto?”
Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko itegeko ritatangira rifungurira amahirwe buri wese ariko ko mu bihe biri imbere hazajya hagenda hongerwamo ibindi bikenewe.
Abantu ba bahawe serivisi yo gutwitirwa bwa mbere mu Rwanda byatwaye miliyoni 3.5 Frw ariko ngo mu gihe bizaba bimaze gushyirwa muri serivisi zikorana n’ubwishingizi bizarushaho guhenduka.
Amategeko ategeka ko nyina w’umwana wavutse hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga “ni uwanditse mu masezerano yerekeranye no kororoka hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.”
Uburyo bwo gutwitira undi bwatangijwe mu 1986 ubwo havukaga umwana wa mbere hakoreshejwe ubwo buryo. Bwahise butangira kwamamara mu bihugu cyane cyane ibyateye imbere aho nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mwaka havuka abana bagera kuri 750 hakoreshejwe ubwo buryo.
Amafoto: Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!