00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge ku muti wa Insulin wabaye ingume mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Ukwakira 2022 saa 08:21
Yasuwe :

Umuryango wa Access to Medecine Foundation ugamije kuzana impinduka muri serivisi z’ubuzima binyuze mu gushishikariza ibigo bikora imiti kwagura ibikorwa byabyo watangaje ko utewe impungenge n’uburyo abarwayi ba diabetes hirya no hino ku Isi bakigorwa no kubona umuti wa insulin ubafasha muri ubu burwayi bwabo.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’iki kigo byagaragaye ko abarwayi ba diyabete baherereye mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere batabona amoko atandukanye y’imiti ya insulin bakeneye cyangwa se ahubwo uwo muti ukaba utanaboneka mu bihugu byabo.

Byitezwe ko mu mwaka wa 2030 umubare w’abarwayi ba diabetes ku Isi uzagera kuri miliyoni 643, naho mu 2050 ukazaba ugeze kuri miliyoni 783, ndetse abarwayi bazaba ari abo mu bihugu bikennye.

Ikibabaje ni uko n’ubwo hashize imyaka igera ku ijana umuti wa insulin uvumbuwe, hakigaragara icyuho kinini mu kuwubona hagati y’ibihugu bikennye n’ibikize aho usanga iyi miti yibereye mu bihugu byateye imbere gusa.

Gusa Umuyobozi Mukuru wa Access to Medicine Foundation, Jyasree K. Iyer avuga ko ubuhanga mu kuvura diabetes bwiyongereye cyane muri iyi myaka ijana ishize, uhereye igihe insulin yavumburwaga.

Ku rundi ruhande uyu muyobozi yemeza ko umuti wa Insulin hamwe n’indi miti ifasha abarwayi ba diabetes idapfa kubonwa n’ubonetse wese.

Ati "Uretse kuba abaturage bo mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere batabasha kubona umuti wa Insulin, ntibanafite amahirwe yo guhitamo mu moko atandukanye y’imiti bifuza gukoresha, nk’uko bimeze kuri bagenzi babo bo mu bihugu byateye imbere. "

Jyasree K. Iyer yemeza ko ingamba zigomba gufatwa n’ibigo bikora imiti zigomba kwihutishwa na za leta ndetse n’abafatanyabikorwa bazo kugira ngo abarwayi bafite amikoro make, aho baba baherereye hose, babashe guhabwa ubuvuzi bifuza.

Ibigo nka Eli Lilly, Novo Nordisk, na Sanofi bikora imiti ya Insulin kurusha ibindi mu Isi dore ko byihariye 90% y’isoko ry’iyi miti, biri kunoza gahunda n’ingamba zizatuma iyo miti ibasha kugezwa mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

N’ubwo hari ingamba ibi bigo byatangiye gushyira mu bikorwa, inzira iracyari ndende kugira ngo ikibazo cy’ubusumbane bugaragara mu kubona imiti ya insulin ku isi gikemuke.

Mu gushaka imiti yindi yunganira iyi ikorwa n’izi nganda, ubu bushakashatsi bwanasuzumye uburyo imiti iteye kimwe , ariko yo ikaba ikorwa n’izindi nganda urugero nk’ikorwa n’ikigo Biocon, izafasha mu gutuma ingano y’imiti ya Insulin yiyongera bityo ikabasha kugera ku bantu bose ku giciro giciriritse.

Ubu hari amoko ya insulin yoroheje cyane uburyo umubiri w’umurwayi ukoresha ukanagenzuramo ingano y’isukari iri mu mubiri, ku buryo umurwayi adahangayika yaba amaze kurya cyangwa nijoro agiye kuryama.

Ibi bituma umurwayi ashobora kubaho atuje, adahora ahangayikishijwe no gutakaza isukari mu buryo butunguranye (hypoglycemia), cyangwa ngo ahore kwa muganga.

Gusa aya moko arahenze cyane kurusha Insulin isanzwe, ku buryo, bitewe n’igihugu, ushobora no gusanga igiciro cyayo kikubye hagati y’inshuro ebyiri kugeza kuri esheshatu.

Mu mwaka wa 2021 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ryongereye amoko ya Insulin arimo isanzwe (human insulin) n’andi moko ya insulin (analogue insulin) ku rutonde rw’imiti y’ibanze kandi ya ngombwa mu buvuzi.

Amakuru yavuye mu bushakashatsi yerekanye ko mu bihugu 108 bwakorewemo, ibihugu 29 gusa ari byo byonyine bifite amoko yose y’imiti ya insulin yashyizwe na OMS ku rutonde rw’imiti y’ibanze kandi ya ngombwa mu buvuzi.

Ikibabaje kurushaho, ni uko mu bihugu bigera kuri 24 nta bwoko na bumwe bw’umuti wa insulin bwigeze bwemezwa ko bwakoreshwa mu kuvura.

Mu ngamba ziri gufatwa kugira ngo ibihugu bikennye na byo bibone iyi miti ku buryo abarwayi babyo na bo bafashwa, hakubiyemo imiti yifashishwa mu kuvura abana, gushyiraho ibiciro ntarengwa, no guhyiraho gahunda yo gutuma abarwayi bakennye bishyuzwa amafaranga make ariko bagahabwa imiti y’ibanze kandi y’ingenzi bakeneye.

Ibigo nka Novo Nordisk na Sanofi byo mu kunoza iyi gahunda byatekereje uko hahuzwa imbaraga mu kwagura no guhuza ubucuruzi bw’amwe mu moko ya Insulin bacuruza kugira ngo iyi miti iboneke no mu bihugu bikenye.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by’Ubushakashatsi muri Access to Medicine Foundation, Claudia Martínez avuga ko ibihugu bitageze kuri 30% mu bikenye n’ibiri mu nzira y’amajyambere ari byo byonyine bishobora kubona imiti ya Insulin, na bwo iy’ingenzi gusa, kuko igiciro cyayo gituma benshi batabasha kuyigondera.

Gusa nk’uko iyi miti ikenewe amoko yayo yose akwiriye kuboneka ku giciro giciriritse kugira ngo abantu bose babashe kuyabona. Gukoresha imiti ikorwa n’izindi nganda bishobora gutuma igera ahantu henshi kandi igahenduka.

Martínez ati "N’ubwo iki kikiri ikibazo k’ingutu, hakenewe kongerwa imbaraga mu rwego rwagutse kugira ngo iyo miti ndetse n’ibindi bikoresho nkenerwa bijyana na yo bibashe gukwirakwizwa mu rugero rukwiriye.”

Umuryango wa Access to Medecine Foundation wagaragaje ko kubona umuti wa insulin mu bihugu bikennye bikiri ingorabahizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .