Impundu mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, abana bavukiye amezi atanu batashye bafite ibiro birenga bibiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Nzeri 2020 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byongeye gukora igisa nk’igitangaza, aho abana b’impanga bahavukiye bamaze amezi atanu basamwe, bitaweho bagakura none ababyeyi babo bakaba batashye mu rugo bameze neza bafite ibiro birenga bibiri.

Kuri uyu wa Mbere byari impundu gusa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ubwo aba bana bavaga mu bitaro bari bamazemo amezi arenga atatu bitabwaho.

Mu mashusho ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byashyize kuri Twitter, byavuze ko “Abana b’impanga bavukiye amezi atanu gusa umwe muri bo apima amagarama 500. Urugamba rwo kugira ngo babeho ntabwo rwari rworoshye ariko nyuma y’amezi atatu n’igice bavuye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal bameze neza bapima hejuru y’ibiro bibiri.”

Uwitwa Jean Noel Mugabo ni uwa mbere mu bakiranye yombi iyi nkuru nziza ndetse ashimira ibi bitaro kuba byongeye gukora ibitangaza bisa neza n’uko na we byagenze.

Yagize ati “Mbega igitangaza, ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byongeye gukora ikindi gitangaza. Impanga zanjye zavukiye hariya mu myaka itatu ishize zivukira ibyumweru 30 zipima munsi y’ikilo kimwe buri umwe. Bamaze iminsi 50 bari mu biganza byiza bibitaho. Ubu biteguye kujya kwiga kuwa 8 Kanama 2020. Turashima".

Uwitwa Gregoire Hagenimana, na we yashimiye abaganga n’abaforomo b’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal kubera amajoro n’iminsi bamaze barokora ubuzima bwa bariya bana bavukanye amagarama ari munsi ya 500.

Ati “Ndabyibuka mwarokoye uwanjye wari ufite amagarama 660. Nta gihembo kingana n’imirimo mukora”.

Ni ibyishimo byakomereje ku witwa Julian G.Ruty wagize ati “ Imana ikomeze kubagirira neza kuko mwitanga mu gihe bigoranye, abanjye nanjye bavutse bafite ibyumweru 30 gusa, amezi abiri n’igice twayamaze mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Ndashima mbikuye ku mutima ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr.Abdul yatwitayeho kuva ku munsi wa mbere kugeza dusohotse. Imana ibahe umugisha”.

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byongeye gukora igitangaza cyo kurokora ubuzima bw'abana bavutse bafite amezi atanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .