Iyi ntambwe yatewe bigizwemo uruhare n’ubufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’ihuriro GAVI rigeza inkingo mu bihugu biri mu nzira y’iterambere, bwatangiye mu 2000.
Kuva mu 2020 kugeza mu 2023, impfu z’abana bavuka zagiye zigabanyuka nk’uko bigaragazwa na raporo ya UNICEF.
Mu 2020, umubare waragabanyutse ugera kuri 42,5 mu 1000, naho mu 2021, umubare waragabanyutse ugera kuri 41,6 ku 1000, mu 2022 wakomeje kugabanyuka ugera kuri 40,8 mu bana 1000, ibi bikaba bitanga icyizere ko impfu zizakomeza kugabanyuka.
Nyiramana Delphine ufite abana babiri bose bakingiwe avuga ko mbere byari bigoye kubona urukingo ariko ubu hari byinshi byahindutse. Yagize ati: “Wategerezaga amasaha menshi ku kigo nderabuzima. Ariko ubu hari abakozi benshi, serivisi zirihuta, kandi inkingo zirahari ku buntu.”
Akomeza ashima ko inkingo zitishyurwa kuko iyo zishyurwa nk’amafaranga 20.000 Frw, abana bo mu miryango imwe n’imwe batari kubona inkingo bitewe n’ubukene.
Dusingize Marie Germaine w’imyaka 25 ni umuforomokazi ku kigo nderabuzima cya Kinyinya mu Karere ka Gasabo, aho yita ku buzima bw’abagore batwite n’abana bato. Avuga ko gukingira bimwongerera imbaraga zo gukora uyu mwuga.
Ati “Iyo umurwayi aje ameze nabi, cyangwa agakingirwa, akavurwa, agataha anshimiye, bituma numva nshishikajwe no gukomeza akazi. Ibyo bituma numva mfite agaciro.”
Dusingize yasobanuye ko mu myaka yashize, abana benshi bicwaga n’indwara zirimo umusonga bitewe no kubura inkingo zihagije, ariko nyuma y’aho ubu bufatanye butangiye, umubare w’abapfa waganyutse cyane.
Ati “Mu gihe cyashize, abana benshi bararwaraga, bakicwa n’umusonga ariko kuva haza inkingo nshya, iyi ndwara iboneka gake. Kuva nabaho, sinigeze mbona umuntu urwaye indwara nka Tetanus. Ni nk’aho zaranduwe.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Inkingo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Sibomana Hassan, avuga ko GAVI yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere gahunda yo gukingira, binyuze mu gutanga inkingo nshya, amahugurwa no gushyiraho uburyo butekanye bwo kubika inkingo.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika bifite urwego rw’ubuvuzi ruhagaze neza. Ibi bishingira ku bwitabire bwo hejuru bwa gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, gukingira abana bakivuka kugera ku rugero rurenga 95% no kubaka ibikorwaremezo bigezweho by’ubuvuzi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!