Nubwo ubu bwishingizi bukoreshwa na rubanda nyamwinshi, bwakunze kurangwa n’ibibazo ahanini bishingiye kuri serivisi zihabwa abanyamuryango baburimo.
Mu biri ku isonga harimo kutabona imiti yose bandikirwa iyo bagiye mu bitaro kuko hari iyo basabwa kujya kwigurira muri farumasi ku kiguzi gisanzwe, nta gabanuka ribayeho.
Umuzi w’ikibazo ujyanye n’ubushobozi buke buri mu kigega cya mituweli aho Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyerekana ko mu mwaka wa 2018 cyari gifite icyuho cya miliyari 20 Frw mu gihe mu 2019 cyageze ku arenga miliyari 15 Frw mu bwishingizi bwa mituweli.
Ibi byatumye guhera mu 2019, Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko igiye kongera amafaranga yunganira ‘Mutuelle de santé’, bitewe n’uko ubwo bwishingizi bwaranzwe n’ubushobozi buke bwanagize ingaruka kuri serivisi zihabwa ababukoresha.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Régis, yavuze ko iki kigo hari imiti ihenze kidashobora kwishyura kuko ikigega kikiri kwiyubaka.
Yagize ati “Mu bushobozi bwacyo hari ibyo kitabasha kwishyura urebeye ku misanzu y’abanyamuryango. Niho Minecofin yasanze izajya ishaka ubundi buryo bwo kuzuza mu gihe amafaranga atabonetse. Gahunda yacu ni uko buri Munyarwanda abona ubwisungane, ubushobozi bwacu turacyabwubaka. Niyo mpamvu hari gahunda zindi zishyigikira iki kigega.’’
Yagaragaje ko ubushobozi bw’ikigega kikiyubaka bwifashishwa mu kwishyura iby’ibanze ariko hakomeza gukorwa ishoramari rigishyigikira.
Ati “Serivisi tutabasha kwishyurira ni uko turimo twiyubaka kandi uko igihe gishira zigenda ziyongera, uko ubushobozi buboneka.”
“Muganga ashobora kukwandikira umuti ugiyeyo urwaye inkorora cyangwa se indi ndwara, ni byo koko mituweli hari iyo itishyura ariko hariho undi muti [usa na wo] génerique wawo yishyura. Uwo muti na wo uvura iyo ndwara ariko abaganga na bo hari igihe bandika uwo ugezweho, uwo ugisohoka, ariko mu igenekereza no gushyira mu gaciro kugira ngo twishyure iby’ibanze kuri benshi bashoboka, barenga 83%.’’
Kuri ubu hari gukorwa inyigo iri gukorwa yo gusubiramo imiterere y’uburambe bw’ubwisungane mu kwivuza, ahazongera kurebwa uko amafaranga aboneka, uko akoreshwa n’ibigenerwa abanyamuryango harimo no kwishyura kwa muganga.
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibigenerwa Abishingizi muri RSSB, Hitimana Régis, avuga ko imiti y’ibanze ikorwa na Minisante yose yishyurwa na mituweli aho iri hose.
Yagize ati “Ikibazo cyakunze kuvuka ni ukubura kw’iyo miti, ugasanga amavuriro atagiye kurangurira ku gihe. Twakoranye na Minisante hari amavugurura yabaye ikigo cyitwaga CAMERWA kiri muri RBC gisimburwa n’icyitwa Rwanda Medical Supply, cyatangiye ubu ngubu kikaba cyitezweho kuzamura urugero rw’imiti iboneka kwa muganga.
Yavuze ko aho mituweli itaragera ari ku rwego rurenga ya miti isanzwe mu bigo nderabuzima, ngo habeho amasezerano n’abacuruza imiti bigenga.
Ati “Imiti yose iri mu y’ibanze, kandi ndahamya ko 85% by’ibigo nderabuzima aho abanyamuryango bivuriza imiti yose bafite iba ku y’ibanze (Médicaments essentiels). Itabaho ni ya miti y’ubuvuzi bwihariye bw’indwara Minisante yabonye ko itari kuri urwo rwego.’’
RSSB iheruka gutangaza icyerekezo gishya cy’imyaka itanu (2020/2025) kigamije guhinduka ikigo gishyira abanyamuryango bacyo ku isonga, cyubakiye ku mibare kandi gikora bya kinyamwuga.
Igihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 cyasojwe abaturage bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza ku kigero cya 80,1%; ubu bageze kuri 82.1% mu gihe umwaka ushize wose bishyuye ku kigero cya 79.9%.
Amafaranga angana na miliyari 23.7 Frw niyo yishyuwe n’abanyamuryango ba mituweli, miliyari 18.1 Frw ni yo amaze gutangwa mu kuvura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!