Impamvu gukuramo inda ku bushake bitaratangira gukorwa nyuma y’amezi atandatu itegeko ryemejwe

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 Werurwe 2019 saa 12:19
Yasuwe :
0 0

Muri Gashyantare uyu mwaka, hari umubyeyi wandikiye Ibitaro bya Muhima asaba ko umwana we akurirwamo inda gusa ntibyamwemerewe kuko hagitegerejwe ko iteka rya Minisitiri w’Ubuzima rigena ibishingirwaho risohoka.

Mu Ukwakira 2018, hasohotse igitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda kirimo n’ingingo yemerera abantu gukuramo inda ku bushake.

Ingingo ya 125 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe iyo ubisaba utwite ari umwana.

Indi ngingo ni ukuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato, kuba ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite n’ibindi.

Iyi ngingo ikomeza isobanura ko “Gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Leta. Ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuremo inda bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite ubuvuzi mu nshingano ze.”

Ivuga kandi ko iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yabisabye nta mpamvu yemewe n’itegeko ashingiraho ahanwa nk’uwikuyemo inda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Uwizeyimana Evode, yabwiye IGIHE ko iteka ryashyikirijwe Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kandi riri kuganirwaho ku buryo mu nama y’abaminisitiri itaha rishobora kwemezwa.

Ati “Hari n’abavuga ngo iyo umuntu yasamye inda ngo umuntu aba ari umuntu byaba ari nko kwica; twe twagaragaje impamvu zitandukanye, ariko n’Ingingo ya 14 y’Amasezerano ya Maputo u Rwanda rwasinye igaragaza izo mpamvu zitandukanye zatuma umuntu yemererwa gukuramo inda. Hari n’abagore bavuga ngo ntabwo wahatira umuntu kugumana inda adashaka.”

Uwizeyimana yavuze ko Iteka ryateguwe riri kuganirwaho ku rwego rw’Inama y’Abaminisitiri kuko ririmo ukuvuguruzanya gushingiye ku mateka y’u Rwanda, umuco n’imyemerere ari nayo mpamvu ryatinze.

Yakomeje agira ati “Rishobora kuzaca mu nama y’abaminisitiri itaha ariko riracyaganirwaho. Ni iteka ririmo ukuvuguruzanya cyane niyo mpamvu ryatinze ariko riracyaganirwaho kandi rizasohoka mu minsi ya vuba.”

Abashaka gukuramo inda baracyagorwa

Ubwo iryo tegeko ryasohokaga, bamwe mu babyeyi baryakiriye neza, bishimira ko hari impamvu ziba zikomeye zitemerera uwatewe inda kuyitwita.

Kuri ubu hari bamwe mu babyeyi n’abangavu batewe inda mu buryo butabemerera kuzitwita bakomeje kuzitirwa n’uko iteka rigena ibigomba kugenderwaho ritarasohoka.

Muri bo harimo umubyeyi wandikiye Ibitaro bya Muhima asaba ko umwana we akurirwamo inda. Yabwiye IGIHE ko yatandukanye n’umugabo wa mbere ajya gushaka undi, uwo wa kabiri yirukana umwana yari yarabyaye ku wa mbere.

Uwo mwana yagiye gucumbika mu baturanyi, aza kuhatererwa inda. Umubyeyi avuga ko uburyo umwana we yatwise bitari ku bushake bwe bityo ko ikwiye gukurwamo.
Hari n’umubyeyi uherutse kwitabaza urukiko rwa Nyarugenge asaba ko rwemeza ko umwana we watewe inda yakurwamo, ariko ku wa 14 Werurwe 2019, rwashimangiye ko rudafite ububasha bwo kuburanisha iki kirego.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhima, CSP Dr Nkubito Pascal, yabwiye IGIHE ko kuva iri tegeko ryasohoka ari umuntu umwe yakiriye ushaka gukurirwamo inda.

Iri tegeko ntiryavuzweho rumwe

Itegeko ryo kwemererwa gukuramo inda ryateje impaka zishingiye ku muco Nyarwanda n’amateka y’igihugu. Hari abavugaga ko rihabanye n’uburenganzira bwa muntu mu gihe abanyamadini bo bavugaga ko rihabanye n’imyizerere nyobokamana.

Kiliziya Gatolika yavuze ko gukuramo inda ku bushake ari icyaha gikomeye kandi biteye agahinda kuba itegeko ryemera ko bikorwa na muganga ari we wagakwiye kurengera ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.

Iti “Mu gihe inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, ukwemera dusangiye muri Yezu Kirisitu kwibutsa abaganga ko bafite inshingano yo gukora ibishoboka byose bagamije gukiza ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana ku buryo n’iyo haba ingaruka mbi ku mwana, atari byo biba bigambiriwe.”

Ingingo ya 124 ivuga ko uwikuramo inda iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana ariko atarenze ibihumbi 200 Frw. Ibi bihano biriyongera iyo uwakuriwemo inda yakurijemo ubumuga cyangwa urupfu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Uwizeyimana Evode, yatangaje ko iteka riteganya ibijyanye no gukuramo inda rizasohoka vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza