00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu Ebola yagaragaye muri Uganda iteye inkeke cyane mu Rwanda

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 22 September 2022 saa 11:49
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko hari abanyarwanda benshi bakomeje gukora ingendo hagati y’u Rwanda na Uganda, ku buryo bisaba gukurikiranira hafi ngo icyorezo cya Ebola kitinjira mu gihugu.

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda iherutse kwemeza ko mu Karere ka Mubende hagaragaye icyorezo cya Ebola, cyishe umusore w’imyaka 24, ndetse hakomeje iperereza ku bandi bantu batandatu baheruka gupfa.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamadini kuri uyu wa Kane, Dr Mpunga yavuze ko Akarere ka Mubende kagaragayemo iki cyorezo kari hafi y’umurwa mukuru Kampala, ahantu hatuye nibura 60% by’Abanyarwanda baba muri Uganda.

Yagize ati "Buri munsi guhera ejobundi aho tubimenyeye, turi kubona abantu batari hasi ya 10 bavayo baza mu Rwanda, ubu twatangiye gushyiraho ibindi bigo binyuzwamo abantu n’aho kujya mu kato kugira ngo dukumire ko Ebola igera mu Banyarwanda."

Yavuze ko aka karere kari mu byago byinshi mu bijyanye n’ibiza, ku buryo ubuyobozi budashobora kujejenjeka mu kubaka ubushobozi bwo gukingira ngo gufata ingamba.

By’umwihariko, Dr Mpunga yavuze ko Ebola ikaze kurusha COVID-19, cyane ko nibura abantu 70% by’abagaragaje ibimenyetso byayo, ibica mu masaha atarenze 24.

Yabwiye abanyamadini ati "Aho muri mwigishe abaturage n’abayoboke banyu, dufite icyorezo cya Ebola hano hafi yacu, hari abanyarwanda bajyayo bakagaruka, bishobora kuba byaba intandaro cyangwa icyuho cy’uko ishobora kugera mu gihugu cyacu."

"Kuyikumira hakiri kare ni ngombwa no kuyimenya, cyane cyane abantu bavuye muri Uganda, yaza ukamenya ko yaje ukaba wamubwira cyangwa ukabwira inzego z’ibanze bakamukurikirana, kuko iyi ndwara igaragara hagati y’iminsi 7 kugeza kuri 21."

Ibyo ngo bituma umuntu bikekwa ko yaba yanduye, bisaba kumukurikirana buri munsi mu gihe cy’ibyumweru bitatu.

Haba hagenzurwa ko atagaragaza ibimenyetso bya Ebola birimo umuriro, uburibwe ku mubiri, guhitwa, no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge nk’ikimenyetso cya nyuma.

Dr Mpunga yavuze ko muri iki gihe Afurika ari umugabane wibasiwe cyane n’ibiza, kubera ko usanga hari abantu basigaye inyuma mu iterambere, ibihugu bidafite uburyo buhambaye bwo guhangana no gukumira n’ibiza.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Prof Claude Mambo Muvunyi, ku wa Gatatu yabwiye IGIHE ko u Rwanda rwiteguye kandi rugiye kubyutsa ingamba rusanganywe zo guhangana n’icyorezo cya Ebola.

Ati "Hari amatsinda dufite mu bitaro byacu amenyereye guhangana na Ebola no ku rwego rw’igihugu dufite itsinda ry’abantu bahuguwe, ubu tugiye kubyutsa ayo matsinda ndetse n’ingamba dufite ku mipaka cyane cyane aho gukarabira, aho gusuzumira abinjira n’abasohoka n’ibigo by’akato tugiye kubishyiramo ingufu kugira ngo byitegure."

Prof Muvunyi yakomeje avuga ko hagiye kujyaho ingamba zo gukangurira abaturage kwirinda kwandura Ebola ndetse igihugu kikaba cyamaze gutumiza igikoresho gipima kikemeza ko ukekwaho Ebola koko ayirwaye.

Ku mipaka hagiye gushyirwaho uburyo bwo kubaza abinjira n’abasohoka niba bavuye ahari icyorezo, gupimwa umuriro no kubazwa niba barahuye n’uwapfuye.

Uwo ababishinzwe bazasanga yarahuye n’uwo Ebola yishe cyangwa akaba yaranduye, azashyirwa mu kato k’iminsi 21 ahantu hateguwe mu bitaro bitandukanye, naho abazaba bakeneye kuvurwa cyane bazajyanwa mu kigo cya Kanyinya na Nyamata.

Prof Muvunyi yahumurije abanyarwanda ko kugeza ubu nta kibazo gihari ariko bagomba kwitwararika kandi n’inzego z’umutekano, iz’ibanze n’iz’ubuzima bari maso.

Ati "Kugeza ubu nta kibazo, turi mu byago ariko [abaturage] bagomba kwitwararika. Tugiye gutangaza amakuru y’uko bagomba kwitwara ariko ntabwo ari ikintu cyatuma bahangayika. Kugeza ubu nta kibazo ariko turakomeza kubikurikirana”.

Yakomeje avuga ko ibijyanye n’imyambaro yagenewe abakozi bo kwa muganga no ku mipaka bakurikiranira hafi Ebola ihari, ikaba igiye gutangwa.

Ebola yandurira mu matembabuzi ava mu mubiri, ku buryo ishobora gukwirakwira mu gihe umuntu akoze ku wanduye cyangwa mu guhererekanya ibintu byagiyeho ubwandu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Mpunga Tharcisse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .